RFL
Kigali

Twahuriye mu bucuruzi tuza kwisanga mu rukundo: Ikiganiro na Miss Mwiseneza Josiane wambitswe impeta-AMAFOTO 15

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2020 9:47
0


Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe ‘Miss Popularity’ mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yatangaje ko umutima we anyuzwe nyuma yo kwambikwa impeta n’umusore umukunda bya nyabo.



Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, ni bwo Miss Mwiseneza Josiane yambitswe impeta y’urukundo na Tuyishimire Christian mu birori byabereye i Musanze muri Hotel yitwa Centre Pastoral Notre Dame de Fatima. 

Yambitswe impeta imuteguza kurushinga ashyigikiwe n’abarimo Nyampinga w’Umurage n’Umuco [Miss Heritage 2019]  Miss Ricca Michael Kabahenda, Miss Teta Ange Nicole, Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, Uwihirwe Yasipi Casimir, Miss Umurungi Sandrine n’abandi.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Miss Mwiseneza Josiane kuri iki Cyumweru, uyu mukobwa yavuze ko yambitswe impeta hashize igihe ari mu rukundo rw’ibanga na Tuyishimire Christian.

Avuga ko yakundanye na Christian batifuza ko buri wese abimenya, ari nayo mpamvu benshi batunguwe ubwo bateraga intambwe ya mbere yo kurushinga.

Ati “Ndumva meze neza. Biragoye kuba mu rukundo ari ibanga ubitse. Namukunze igihe kinini ariko numva atari ngombwa ko buri wese abimenya. Ubu noneho ndumva nirekuye.”

Josiane avuga ko urukundo rwe na Christian rumaze igihe kinini, kandi ko bombi bamenyanye biturutse mu bucuruzi, hanyuma baza kwisanga “mu rukundo rutangaje”.

Tuyishimire Christian wambitse impeta Miss Mwiseneza asanzwe afite kompanyi yitwa All in International Production ikora ibijyanye na Printing Branding na Graphic Design-Ikorera muri City Plaza mu Mujyi rwagati.

Tuyishimire yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko we na Josiane bakoze amateka, amusezeranya kuzakomeza kumukunda. Tariki 30 Nyakanga 2020, uyu musore yifashishije Miss Josiane yamamaza imipira yashyize ku isoko yanditseho “Bonjour mon Amour”.

Mu gihe bamaze bakundana, ntibyari korohera buri wese kumenya ibyabo. Amafoto agera kuri ane, Tuyishimire yasohoye mu bihe bitandukanye ntiyeruruga neza, hari nk’aho yagiraga ati “Twatangiye”.

Josiane avuga yahuye n’uyu musore bitewe n’ibyo yifuzaga ko amufasha mu bijyanye no kumenyekanisha iyi kompanyi, ubucuruzi buza kuvamo urukundo rwamenywe na buri umwe guhera ejo hashize.

Miss Mwiseneza Josiane yabwiye INYARWANDA ko yemeye kuzarushinga na Tuyishimire Christian bitewe n’uko yabonye amukunda bya nyabyo kandi afite “gahunda bitari bimwe by’ubu”.

Uyu mukobwa avuga ko ubu atahita atangaza itariki y’ubukwe bwabo, gusa atumira abanyarwanda bose mu bukwe bwe n'uyu musore, ati “Gusa icyo twabwira Abanyarwanda nI uko bose batumiwe mu bukwe bwacu”.

Miss Josiane avuga ko Christian arangwa no kwicisha bugufi cyane birenze urwego ariho, kandi ngo yubaha abandi ‘by’umwihariko umukunzi we’.

Tuyishimire yatunguye umukunzi we Miss Mwiseneza amwambika impeta y'urukundo

Miss Josiane yatangiye urugendo rushya rw'ubuzima ku munsi yizihijeho isabukuru y'amavuko

Miss Mwiseneza yavuze ko yemeye kurushinga na Tuyishimire bitewe n'uko afite gahunda kurusha abandi bahungu bamuteretaga

Mwiseneza yavuze ko yari amaze igihe ari mu rukundo rw'ibanga na Christian

Tuyishimire yakunze kwifashisha Miss Mwiseneza Josiane mu bikorwa byo kwamamaza kompanyi ye

Miss Josiane yishimiye ko urukundo rwabo rumenywe na buri umwe

Tuyishimire yasezeranye Miss Mwiseneza Josiane kuzakomeza kumukunda urutagabanyije

Josiane yambikiwe impeta mu karere ka Musanze ashyigikiwe n'abakobwa bari kumwe muri Miss Rwanda 2019

Josiane yavuze ko Christian ari umusore uca bugufi kandi wubaha buri umwe, by'umwihariko umukunzi we

Miss Mwiseneza yavuze ko Abanyarwanda bose batumiwe mu bukwe bwe na Christian

Mwiseneza avuga ko umutima we anyuzwe nyuma yo kwambikwa impeta n'umusore wamukunze bya nyabyo

Josiane na Tuyishimire batangiye urugendo rushya rw'ubuzima

Miss Mwiseneza Josiane na Tuyishimire Christian ku munsi wabo w'amateka

Tuyishimire na Mwiseneza bafashe 'selfie' nyuma yo kwiyemeza kurushinga nk'umugabo n'umugore


Bamwe mu bitabiriye ibirori Miss Josiane yambikiwemo impeta y'urukundo

REBA HANO VIDEO YAFASHWE UBWO MISS MWISENEZA YAMBIKWAGA IMPETA Y'URUKUNDO N'UMUSORE UMUKUNDA BYA NYABYO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND