Hari igihe Imana ihindura amateka y’umuntu nk’uko umuhanzi Aman Jay wakuriye mu nyeshyamba za FDLR, yahindutse akava mu bahungabanya umutekano w'u Rwanda ndetse akiyemeza gutaha mu Rwanda, yahagera agatangira kuzamura impano ye yo kuririmba aho magingo aya yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ndarufite’.
Maniradukunda Juvenal
ukoresha akazina ka Aman Jay muri muzika, atangaza ko atazi igihe yagereye mu
gisirikare cya FDLR. Aganira na InyaRwanda avuga ko yahisemo gutaha mu Rwanda
kuko atagize amahitamo yo gukurira muri FDLR abishaka ahubwo ariho yavukiye, yagiye
amenya amakuru mesnhi avuga ko mu Rwanda ari amahoro aho banakangurira ababa mu
mashyamba ya Congo gutaha bagakorera igihugu, nawe afata iya mbere.
Aman Jay utuye mu
Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe Mu karere ka
Rubavu, afite indirimbo 13. Yavutse mu 1994. Avuga ko icyo gihe amateka amubwira ko
umuryango we wimukiye muri Congo, akaba yaramenye ubwenge abona ari inyeshyamba ya FDLR
ari muto cyane, ibintu nawe avuga ko atasobanura. Amaze kumenya ubwenge yahise ataha mu Rwanda
aho amaze imyaka 8 ari mu Rwanda.
Mu rugendo rwe rwa
muzika mu ndirimbo z’urukundo, avuga ko ajya abona akazi mu kigo cya Gisirikare
i Mutobo ko kuririmbayo. Indirimbo nshya yise ‘Ndarufite’, avuga ko isobanuye
urukundo, ati : ‘Nashaka kwigisha abantu urukundo rukaguma rukiyongera mu
bantu, kuko ni cyo cya mbere mba nshaka kuvuga mu ndirimbo’. Akomeza asaba abantu
bose baba mu mashyamba gutaha mu Rwanda kuko ari igihugu cyiza, kimakaza
amahoro n’urukundo mu bantu, bakareka imyumvire bahabwa iyo bari mu nyeshyamba.
TANGA IGITECYEREZO