RFL
Kigali

Afrika y’Epfo: Uburaya buravuza ubuhuha muri gereza! Bamwe bafashwe basambana mu gihe n’umucunga gereza yateye inda imfungwa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/05/2021 17:09
0


Mu gihugu cya Afurika y’Epfo hakomeje kuvugwa ingeso mbi z’ubusambanyi zikorerwa muri gereza. Nyuma yaho hafatiwe umugabo ufunze asambana n’umugore ucunga gereza, ubu noneho haravugwa umucunga gereza wateye inda umugore w’imfungwa.



Mu mujyi wa CapeTown, abashinzwe amagereza muri Zulu-Natal batanze ikirego cyirega umugabo w’umuyobozi mu bacungagereza wagize uruhare mu gusambanya imfunga akayitera inda.


Uyu muyobozi w’umucunga gereza utatangajwe amazina ye, aracyakurikiranwa na disipulini ye idahwitse yo gutinyuka kuryamana n’umugore ufunze. Ni urubanza rwa kabiri ruri gukorerwa iperereza muri iyo ntara nyuma yuko hari n’andi mashusho yerekanwe ku muyobozi w’umugore ucunga gereza asambana n’umugabo ufungiye muri iyo gereza.

Komiseri w’igihugu ushinzwe amagereza, Arthur Fraser, yamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ko umucunga gereza yateye inda imfungwa, agasaba kuba bahabwa abakozi bashoboye Porotokore ihambaye nk’uko News24 ibitangaza, ati: "Turabikurikirana, ariko turashaka protocole isobanutse yukuntu dukora". Amakuru avuga ko kandi n'abacunga gereza ubwabo baba basambana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND