RFL
Kigali

Miss Akaliza Amanda yasangije ‘Ndabaga Impact’ ubuzima bugoye bw’ihungabana yaciyemo mu gikorwa kitabiriwe n’abarimo Twahirwa Aimable na Pastor Rutayisire

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/05/2021 16:15
0


Miss Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2021 ni umwe mu baciye mu bihe bigoye, yiyemeza kwigisha abantu kurwanya ihungabana.



Ndabaga Impact ni umuryango washyiriweho urubyiruko ndetse n’abari n’abategarugori muri rusange kugira ngo ubahe urugaga rw’aho bashobora gukurira mu buryo bubateza imbere ndetse bugateza imbere n’igihugu muri rusange binyuze mu biganiro byo gukira ibikomere bihererekanwa binyuze mu bushakashatsi mu guhindura urubyiruko abashakashatsi, ubugeni n’ikinamico. Igikorwa cya mbere cyari cyabaye bavugaga ku bijyanye n’urubyiruko uruhare rwabo n’umusanzu rutanga ku iterambere ry’igihugu.


Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko yo gukiza urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagendewe ku bushakashatsi. Ni mu biganiro byatanzwe n’abantu batandukanye barimo; Gisele Sandirine Irakoze Umuyobozi wa Ndabaga Impact wahaye ikaze mu kiganiro abatumiwe barimo:

Dr Eric Ndushabandi wari uhagarariye ikigo cy’ubushakashatsi ku mahoro (IRDP) wanatanze ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, Mizero Irene washinze Mizero Care Organization, Amanda Akaliza igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2021, Rev Dr Antoine Rutayisire wa EAR Remera na Aimable Twahirwa wari umushyitsi mukuru waje ahagarariye Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko (MY CULTURE).

Mu biganiro byatanzwe bavuze ku ihungabana (Trauma), uburyo bwo gukira ibikomere bihererekanwa harimo n’abatanze ubuhamya bukomeye bw’amateka mabi bagije batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuvukira ku babyeyi bakoze Jenoside.

Musabyeyezu Jean Claude ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wagaragaye muri Firime mbarankuru wanatanze ubuhamya bukomeye. Yagize ati "(…) Niga mu mashuri abanza hari igihe nabaye uwa mbere mu ishuri abanyeshuri bagenzi banjye twiganaga numva baravuze ngo mwarimu yabereye abatutsi bene wabo. Ku bwanjye sinari nzi abatutsi icyo aricyo".

"Ngeze mu rugo mama ambajije nsubiramo kwa kundi abanyeshuri bambwiye, urumva nacyo ni igikomere nagize ariko inzira yo gukira ibikomere ifite umurongo mwiza kubera ko no kuza hano nkavuga ubuhamya bwanjye nzi ko hari mugenzi wanjye ubu buhamya buzagirira akamaro ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi tukabereka ko duhari kandi twiteguye guhangana nabo tubereka ukuri".

Abandi batanze ubuhamya kuri firime mbarankuru harimo umubyeyi witwa Niyongira Hirariya wavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko se yafashe 'mama we' ku ngufu, yaje gukatirwa burundu. Yavuze ko umubyeyi we 'mama we' yari yaranze kumubwira se n’amateka ye. 

Mu buryo bwakurikiyeho bwo kuganira bungurana ibitekerezo ndetse n’urubyiruko rutandukanye rukabaza ibibazo mu biganiro byabahurije hamwe, Miss Akaliza Amanda yasobanuye icyo gukira ihungabana bivuze agendeye ku byo yize, ibyamubayeho, uko yaciye mu buzima bubi n’ihungabana yagize mu bihugu bitandukanye yagiye abamo no kwigisha abantu ko ihungabana ari ibisanzwe ariko abantu uko babifata bitandukanye.


Miss Amanda ati “Nshaka kubwira abantu ko niba barimo guhura n’ikibazo cy’ihungabana bakwiriye kumva ko ari ibisanzwe, ntibibatere ipfunwe, mu Rwanda usanga bavuga ngo umusazi iki, ariko ni ibintu bikira.” Akaliza Amanda ni umunyarwandakazi wavukiye muri Uganda. Uretse mu Rwanda kandi yanabaye mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ububiligi, Ibirwa bya Maurice na Zimbabwe.

Rev Dr Antoine Rutayisire watanze ikiganiro kirambuye cyanogeye abagikurikiranye yatangiye ashimira abateguye iki gikorwa bitewe n’uko ikibazo cy’ibikomere bihererekanwa kiriho anavuga ko ihungabana ridakizwa n’igihe. Yavuze ko aho kugira ngo ihungabana rikizwe n’igihe, igihe kigenda kiyisya ikakuvamo ugahindura imyumvire yawe.

Pastor Antoine yavuze ko uburyo bwiza bwiza bwo kwica agahinda ari ukwanga ko kagutegeka abasaba gutera umwete urubyiruko ruriho, ndetse anasaba urubyiruko kurota igihugu gitandukanye n’icyivugwa.


Kabanda Erica wayoboye icyo gikorwa aha ikaze abitabiriye

Gisele Sandrine umuyobozi wa Ndabaga Impact wahaye ikiganiro INYARWANDA yatangiye asobanura mu buryo bwimbitse igikorwa cya mbere cyabaye na Ndabaga Impact asoza yakira umuyobozi wari uturutse muri Minisiteri y’umuco n’urubyiruko (MY CULTURE), Twahirwa Aimable umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuco.


Niyongira Hillary wavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Gisele Sandrine yagize ati "Ntabwo twashoboye kubona uko duhuriza hamwe urubyiruko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ariko ni igikorwa gikurikirana n'icyo twatangiye umwaka ushyize kitwa gukiza urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ariho twakoze ubushakashatsi ku buzima urubyiruko rubayemo ndetse dusura n’urwibutso yaba urwibutso rwa Gisozi ndetse n’urwibutso rwa Ntarama kugira ngo urubyiruko rushobore kumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi".


Musabyeyezu Jean Claude wabaye uwa mbere abanyeshuri bakamwanga bavuga ko ngo mwarimu we yabereye abatutsi bene wabo

Yakomeje agira ati "Uyu munsi rero byari nk’uburyo bwo gushyimangira ibyo bikorwa bindi byagiye biba ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe mu buryo bwa filime mbarankuru aho tugaragaza ubuzima bw’abana bavutse nyuma ya Jenoside yaba ababyeyi bafashwe ku babyeyi bafashwe ku ngufu, yaba abakoze Jenoside ndetse n’abayirokotse ndetse n’abavukiye mu buhungiro ibyiciro bitandukanye ndetse hagaragazwa n’umukino uri mu buryo bw’ubugeni n’ikinamico nka kimwe mu buryo bushobora gufasha urubyiruko gukira ibikomere (Trauma) ndetse hari n’ibiganiro byabaye" 

Ati: "Ibikomere bihererekanwa’ ariko nge nibanze ku bushakashatsi bwakozwe nka Ndabaga Impact twasanze urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside n’ubwo rutabaye muri Jenoside hari uburyo amateka y’ababyeyi babo abagiraho ingaruka mu buzima bwa buri munsi"


Gisele Sandrine Irakoze umuyobozi wa Ndabaga Impact

"Ni ibintu byagaragajwe muri filime mbarankuru kandi ni ibintu bizakomeza kwigwaho si twe gusa kandi hari n’iyindi miryango nka Amizero yari ihari babivugaho, ni ibintu urubyiruko ruhura na byo umunsi ku wundi harimo ibikomere bigaragara ku mubiri ku mutima ndetse bituma habaho ubuzima runaka butari bwiza babayeho kubera ingaruka za Jenoside".


Miss Amanda Akaliza igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda

Yavuze kandi ko umusaruro biteze ari ugukomeza uru rugendo rwo gukiza uru rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko ni ikintu gisa n’ikirengagijwe ariko atari ukukirengagiza mu buryo runaka kubera ko ni imyaka mike ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nk’urubyiruko ni urugendo rukwiye gutangamo umusanzu.

Umusaruro wo kuzana urubyiruko ni ukugira ngo bashobore kubohoka ndetse banatinyure abandi n’ubwo bitoroshye ariko bizeye ko iminsi iza bazagenda bashobora gufatanya na Leta ndetse n’indi miryango itandukanye bakaba bagera ku ntego bifuza.


Past Antoine Rutayisire watanze ikiganiro

Twahirwa Aimable wari umushyitsi mukuru mu kiganiro yatanze yashimiye urubyiruko rwari aho ndetse y’zeza ubufatanye Ndabaga Impact mu kiganiro yatanze agira ati (…) Mbahaye intashyo za Minisitiri utabonetse kubera ko nawe yari ari muri gahunda y’urubyiruko rugiye guhurira hamwe". 

Yashimiye abari aho by’umwihariko Ndabaga Impact kuba barateguye ikiganiro cy’urubyiruko bakanatumira Minisiteri avuga ko ari iby'agaciro cyane ndetse Ndabaga Impact ikaba yabiteguye mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko imyaka ishize yaranzwe no kwitanga kw’abanyarwanda ikaba yarabaye imyaka yo gushyira imbere no kwimana u Rwanda aho yasabye abari aho gusubiramo ijamo kwimana u Rwanda ndetse anabaha umukoro wo kubaza abakuru icyo bisobanuye".


Aimable Twahirwa wari umushyitsi mukuru

Ati "N'ubwo hari ibyinshi dukwiye kwishimira harimo n’ibiri kutubangamira birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana, ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibyo bigakorwa n’abakiri bato ni bo benshi". Yasabye urubyiruko kutemera ko batobanga igihugu abasaba gusubiza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bababwira u Rwanda barimo.

Ati "Kimwe mu bintu byabaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihungabana n’ingaruka zayo kandi nk'uko mwese mubizi yadusigiye ingaruka nyinshi harimo nk'izo mwavugaga, ihererekanwa ry’ibikomere ry’imitima ryatewe na Jenoside yakozwe ikorerwa hano yica abantu barenga miliyoni muzarebe benshi niyo usoma ibinyamakuru henshi bimwe bivuga ko hishwe abagera ku bihumbi 800, ibihumbi 500 kandi turabizi neza nabo barabizi ko hishwe abantu barenze miliyoni mu mezi atatu aya turimo". Mu kiganiro kirambuye yasabye urubyiruko kutemera ko ibintu bigera iwa ndabaga anabizeza ko Minisitere arimo izakomeza kubafasha

Ni igikorwa cyabaye hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

AMAFOTO: Kamarebe Nailla (naillaphotography)








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND