Ubuzima butagira umuziki ntibwabasha kuryohera ababubamo kuko burya ari umuti w'indwara nyinshi. Abawukorana nabo ariko basimburana mu gusohora ibihangano yewe yaba ingano n'ubwiza ntibiba bingana kuri buri umwe. Mu zisohoka rero hari izamamara hamwe rero n'abakunzi b'umuziki InyaRwanda Music twabakoreye urutonde rw'izikunzwe.
Abakora umuziki rero burya ntibawukora kimwe, kimwe nuko n'intego zabo zidahura bitewe n'intumbero buri umwe aba afite. Hari uwukora agamije ubucuruzi, kwishimisha kwivura, n'ibindi. Ariko ukoze indirimbo wese aba yifuza kuyumva yageze ku rundi rwego kuko nta wuyikora agamije kuyiyumvira ahubwo aba akeneye ko ubutumwa uko bwaba bumeze kose bugera kure.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NYARWANDA 10 ZIKUNZWE CYANE
Uyu munsi binyuze mu bakunzi b'umuziki tugeraho biciye ku mbuga nkoranyambaga zacu n'itsinda ry'inararibonye mu myidagaduro by'umwihariko mu muziki, dushingiye ku majwi anyuranye yagiye agaragara mu matora yakozwe, hashingiwe kandi ku buryo indirimbo zihagaze ku mbuga zitandukanye, indirimbo ya Davis D 'Pose' iracyayoboye urutonde rw'izikunzwe icumi.
Iyi ndirimbo ikaba ikoze mu mashusho meza ibyinitse kandi ikaba inanditse neza mu buryo budashidikanwaho bikaba bituma iyoboye. Si ibyo gusa kuko hari indrimbo zitari ku rutonde rw'ubushize nyamara kubera imbaraga zifite zikaba zirimo, kimwe n'uko hari izasohotsemo kuko zitatowe.
Amashusho y'indirimbo pose ya Davis D ya mbere ku Inyarwanda Music
TANGA IGITECYEREZO