RFL
Kigali

Sarah Uwera yashyize hanze indirimbo nshya 'Nitashinda' adutangariza imihigo afite mu muziki we mu myaka 5 iri imbere-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/05/2021 19:44
0


Sarah Sanyu Uwera uzwi cyane Korali Ambassadors of Christ Choir, arakaraje mu rugendo rw'umuziki aherutse gutangira nk'umuhanzikazi ku giti cye aho magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nitashinda' nyuma y'amezi abiri gusa ashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Mwana wanjye'.



Indirimbo nshya 'Nitashinda' (Nzatsinda) ya Sarah Sanyu Uwera yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo, ikaba irimo ubutumwa bukangurira abantu kudacika intege n'ubwo ibyo baba bagerageza kugeraho bidakunda cyangwa bafite ibibaremereye, ikabibutsa ko Imana ihari kandi hamwe no kudacika intege Imana isubiriza igihe. Ni indirimbo yakoze mu rurimi rw'Igiswahili agendeye ku byifuzo by'abakunzi be.

Kayumba Aimé umugabo wa Sarah Sanyu Uwera akaba n'Umujyanama we mu bijyanye n'umuziki, yabwiye InyaRwanda.com ko bakoze iyi ndirimbo mu rurimi rw'amahanga mu rwego rwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi bashoboka. Yavuze ko n'abantu batumva Igiswahili babazirikanye, babasemurira mu Kinyarwanda.

Yagize ati "Twayikoze mu Giswahili kubera abakunzi bacu babisabye ariko twifuzaga ko ubu butumwa bwagera no kuri benshi cyane ko n'abanyarwanda benshi bumva igiswahili, ariko n'abatacyumva twabasemuriye mu Kinyarwanda hasi barabibona".

Intumbero za Sara Uwera mu myaka 5 iri imbere mu muziki we


Twabajije Kayumba intumbero Sarah Uwera afite mu myaka 5 iri mbere na cyane ko ari we ufite mu biganza iterambere rye mu muziki nka 'Manager' we, adusubiza agira ati "Mu myaka 5 turifuza kuzaba hari umusanzu twatanze mu ivugabutumwa rikoresheje indirimbo dufite n'ibihangano byinshi...".

Yavuze ko hari ibikorwa byinshi uyu muhanzikazi ateganya gukora muri uyu mwaka. Ati "Imishinga irahari myinshi...hari indirimbo zindi zarangiye ubu turi gukorera amashusho, ku bwo gufashwa n'Imana abakunzi bacu tubana nabo tubaha indirimbo nshya kandi zabafasha kwegera Imana".

Kayumba yavuze ko indirimbo za Sarah harimo izo yamwandikiye ndetse n'izo uyu muhanzikazi yiyandikiye. Ati "Oya ntabwo indirimbo zose ari njye uzandika ...Hari izo nanditse n'izo nagizemo uruhare ariko si zose". Abajijwe niba ateganya kuzakorana indirimbo n'umugore we na cyane ko bose ari abanyamuziki, yagize ati "Ibyo gufatanya mu ndirimbo kuri ubu ntabyo nteganya....".

Sarah Sanyu Uwera na Kayumba Aimé bambikanye impeta y'urudashira mu mwaka wa 2018. Bibarutse imfura yabo y'umuhungu mu Ukuboza mu 2019. Mu mpera za 2020 ni bwo Sarah yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yasohotse mu buryo bw'amajwi, amashusho yayo ajya hanze muri Werurwe 2021. Kuri ubu rero yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo.

Iyi ndirimbo yanditswe na Dennis Matisho, amajwi yayo atunganywa na Producer Boris naho amashusho afatwa ndetse atunganywa na Producer Meddy Saleh. Mu Kinyarwanda, ni indirimbo irimo amagambo agira ati UHORAHO ni we rumuri rwanjye, Ni na we gakiza kanjye. Ni nde wantera ubwoba? Ni nde wantera ubwoba?

Iyo ngabweho ibitero, umutima wanjye ntukangarana. Ni we buhungiro bwanjye. Ni we gihome kinkingira, urufatiro rukomeye n’agakiza kanjye. Ni nde wantera ubwoba? Ni nde wantera ubwoba?. Inyikirizo: Nzanesha kuko ndi kumwe na Yesu, azaneshereza ubuziraherezo. Imbaraga ze zasakaye hose; n'iyo natsikira azaneshereza".

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NITASHINDA' YA SARAH UWERA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND