RFL
Kigali

Harabura amasaha 2 ngo hatangazwe umwanzuro! Trump aremererwa kongera gukoresha Facebook na Instagram amaze amezi 4 yarafungiwe?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/05/2021 13:26
0


“Tuzi ibyago biri mu gukomeza kwemerera Perezida gukoresha serivisi zacu muri ibi bihe, biroroshye gusa birahambaye”. Aya ni amagambo yatangajwe na Mark Zuckerberg igihe Trump yafungirwaga imbuga ze. Uyu munsi haratangazwa umwanzuro umaze igihe wigwaho hibazwa niba imbuga za Trump zagarurwa cyangwa zasibwa burundu.



Nyakubahwa Donald Trump ni umugabo wakunze kugaragaza amarangamutima ye adaciye ku ruhande nk’abandi bantu bose bakora politike. Ibi byose byanyuraga mu byo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ze mu gihe yari Perezida wa Amerika. Gufungirwa imbuga ze byaturutse ku myigaragambyo yabereye i Capitol ku wa 6 Mutarama 2021 igihe yari amaze gutsindwa na Joe Biden mu matora na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’iyi myigaragambyo bivugwa ko yaguyemo abantu bateje impagarara ndetse biza guhumira ku mirari nyuma y'uko bwana Trump yatangaje ko ashimira abantu bari bagiye kwigaragarambya ndetse anabita intwari akoresheje imbuga nkoranyambaga ze zose (Facebook, Instagram, Youtube, Twitter…).


               U.S.A Capitol inyubako yabereyeho imyigaragambyo 

Nyuma y'uko atangaje aya magambo, ibi bigo byose byahise bisiba ubu butumwa ndetse anahabwa igihano cyo kumara amasaha 12 nta kintu akoresha imbuga ze. Nyuma y'amasaha 12 Trump yasubijwe imbuga ze gusa nabwo yaje atangaza andi magambo atarashimwe n’ibi bigo bifite izi mbuga nkoranyambaga.

Iki gihe yahise ahabwa igihano cyo gufungirwa imbuga nkoranyambaga ze kugeza igihe yari kuba amaze guhererekanya ubutegetsi, gusa iki gihe cyarageze aguma mu gihano kugeza uyu munsi, byongeye imbuga nka Wechat zatangaje ko Trump atozongera kuzikoresha ndetse na konte ye isibwa burundu.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Donald Trump yashinze urubuga rwe ahamya ko azarukoresha aganira n’abantu be bari baramubuze”, ni urubuga yise www.45office.com”. Gusa nyuma yaho mu ntangiriro za Gicurasi yashinze urundi ruzajya ruba ruriho inkuru zitandukanye za politike ”donaldjtrump.com”.  


Urubuga Trump anyuzaho amakuru 

Kuyu munsi wa none kw’Isaha ya satatu z’igitondo kw’isaha ya America aho biba ari sacyenda zumugoroba ku masaha yo mu Rwanda nibwo ikigo cya Facebook biteganyijwe ko kiratangaza umwanzuro w’ibijyanye no kuba Trump yasubizwa konte ze cyangwa atazongera gukoresha serivise za Facebook (Instagram&Facebook).

Gusa ku rundi ruhande abasesenguzi benshi bari kuruhande rw’uko bwana Trump ashobora gufungirwa burundu bitewe n’ibyo yakoze ndetse akabikora inshuro nyinshi akagenda ababarirwa akajya yongera agasubira ikosa ryo kurenga ku mabwiriza agenga abakoresha Facebook.

Mu kanya haratangazwa umwanzuro, hakaba habura amasaha abiri n’minota 30 hagatangazwa icyemezo cy'Akanama kari kwiga ku kibazo cya Trump ‘Oversight Board’, bikaba byitezwe ko iki cyemezo kiri buze kibisonabura byose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND