RFL
Kigali

Niyorick wamaramaje gukorera Imana yashyize hanze amashusho indirimbo nshya 'Hura nanjye' -VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2021 12:51
2


Niyorick umuhanzi wamenyekanye hambere mu myidagaduro yo mu Rwanda aririmba indirimbo zisanzwe (Secular music) ubu akataje mu muziki uhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo ya gatatu kuva yatangira gukora muzika ya Gospel, akaba ari indirimbo yise 'Hura nanjye'.



Niyonsenga Eric (Niyorick) avuga ko igitekerezo cyo kwandika 'Hura nanjye' cyatewe no kuryoherwa n'ineza y'Imana ihora imusesekazaho, akumva ko yakwifatanya n'abandi binyuze muri iki gihangano. Aganira na InyaRwanda.com kuri iyi ndirimbo ye nshya, yagize ati: 

Hura nanjye igitekerezo cyaje ubwo nari nicaye ntekereza ukuntu Imana nyisenga ikanyumva ikansubiza numva ndyohewe n'ibi bintu! Nuko ntekereza indirimbo nakora yajya ituma abantu bayumva ibafasha kwegera Imana mbese bagahura n'Imana nuko ntangira kwandika amagambo nyashakira na melodie, nuko igitekerezo cyaje.

Uyu muramyi Niyorick unabarizwa mu itorero ra Zion Temple, avuga ko ineza y'Imana yamugezeho kuko asigaye yandika n'indirimbo zuzuye ubuhanga, ibi bigatuma ashima Imana kuri uyu muriro wayo yatangije muri we.

Iyi ndirimbo ye nshya yakozwe mu buryo bw'ubuhanga aho amajwi n'amashusho yafatiwe icyarimwe (Live Recording) nyuma bijya gutunganywa neza. Amajwi yakozwe na Evyecks naho amashusho yayo akorwa na Faith Fefe uri kuzamuka neza mu gutunganya amashusho y'indirimbo.

Uyu muramyi wakanyujijeho mu ndirimbo zisanzwe, umunyamakuru wa INYARWANDA yongeye kumubaza uko abantu bari kwakira izina rye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, amutangariza ko abantu bari kwakira neza ubutumwa ari kubaha.

Ubwo yakoraga indirimbo ya mbere yo guhimbaza Imana (Gospel), abantu batunguwe no kumva ko ngo Niyorick yahindutse kugeza aho bamwe babanje kutabyemera bavuga bati "ni bimwe by'abahanzi baba bashaka kuvugwa, ariko ubu bamaze kubyemera kandi mbona ibitekerezo (feedback) nziza."

Aya makuru agenda yakira kandi aherekezwa no kubona izi ndirimbo ze zigenda zikundwa, mu gihe ashyize hanze indirimbo yakira ubutumwa bwinshi kandi bwiza (comments)!

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'HURA NANJYE' YA NIYORICK



Tags:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhire laduslas2 years ago
    Iyindirimbo ninziza brother komerezaho imana ikwagurire imbago nkuko yazaguriye yabesi
  • Jean colbert1 year ago
    Komerezaho ndakwemer





Inyarwanda BACKGROUND