RFL
Kigali

PSG yemereye akayabo Messi ku masezerano y’imyaka itatu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/04/2021 10:47
0


Ikipe ya Paris-Saint Germain iri gukora ibishoboka byose kugira ngo isinyishe rutahizamu akanaba kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi wanze kongera amasezerano muri iyi kipe amazemo imyaka 17.



Iyi kipe yo mu Bufaransa yemereye Messi amafaranga atatangwa n’indi kipe iyo ariyo yose i Burayi, harimo na Barcelona ndetse ikanamuha amasezerano y’imyaka ibiri yakongerwaho undi mwaka umwe.

Amasezerano ya Messi muri FC Barcelona azarangira tariki ya 30 Kamena 2021, gusa kugeza magingo aya ntabwo uyu munya-Argentina aremera kongera amasezerano muri iyi kipe y’i Catalonia yifuje kuvamo mu mpeshyi ishize ariko bikanga.

PSG irashaka guca mu rihumye Barcelona, igaha Messi akayabo atahabwa n’indi kipe iyo ariyo yose, n'ubwo ingano yayo itigeze itangazwa, ndetse bakanamuha amasezerano y’imyaka ibiri yakongerwaho umwaka umwe.

Kuba PSG yaragarukiye ku mukino wa nyuma muri Champions League umwaka ushize, ndetse n’uyu mwaka bakaba barageze muri ½ bagaragaza ko babikwiye ndetse banasezereye Barcelona, biha amahirwe iyi kipe yo kuba yakwegukana uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu bagikina, unafite inyota yo kongera kwegukana iri rushanwa rikomeye i Burayi.

Gusa kwegukana igikombe cya Copa del Rey ndetse no kuba bari ku ruhembe rw’abashobora kwegukana shampiyona ya Espagne uyu mwaka, bishobora gutuma Messi yongera amasezerano muri FC Barcelona. Perezida mushya wa FC Barcelona, Joan Laporta yatangaje ko azakora ibishoboka byose Messi akaguma i Camp Nou.

Hasigaye ukwezi kumwe umwaka w’imikino i Burayi ugasozwa, ibiganiro hagati ya Messi na Barcelona birakomeje, n'ubwo badatanga amafaranga yahabwa ahandi, gusa nk’umukinnyi bamaranye imyaka 17 bizeye ko bazamusaba kugumana nabo ndetse akanahabwa amasezerano y’igihe kirekire.

Messi arifuzwa cyane muri PSG yiteguye kumutangaho akayabo

Messi ntarongera amasezerano muri FC Barcelona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND