MTN Rwanda na INKOMOKO bahuje imbaraga biyemeza gufasha urubyiruko rukora ubucuruzi ubwo aribwo bwose rwifashishije ikoranabuhanga. Urubyiruko rukora ubu bucuruzi rurasabwa kwiyandikisha hanyuma hakazaba amajonjora abazahiga abandi bagahabwa akayabo ka miliyoni mu rwego rwo kubashyigikira.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya MTN Rwanda i Nyarutarama
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, ni bwo MTN Rwanda sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda na INKOMOKO batangaje ku mugaragaro ko bagiye gutera inkunga urubyiruko rukora ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama.
Ritah Umurungi usanzwe ari umukozi wa MTN Rwanda muri uyu muhango yahawe umwanya wo gusobanura icyatumye iyi sosiyete yihuza n’ikigo INKOMOKO maze atangira agira ati ”Impamvu y’ubu bufatanye ni uko dushaka gufasha urubyiruko mu bucuruzi bwabo twibanda ku babukora bifashishije ikoranabuhanga".
Ritah Umurungi yasobanuye byinshi kuri iki gikorwa cyayo na INKOMOKO
Umurungi yakomeje avuga ko muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 ibintu byose ahanini usanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ari nayo mpamvu bahisemo gukorana na INKOMOKO mu rwego rwo gufasha urubyiruko rukora ubucuruzi rwifashishije ikoranabuhanga.
Sarah umuyobozi wa INKOMOKO igiye gufatanya na MTN Rwanda yavuze ko basanzwe bafite ubunararibonye mu bijyanye no gukora ubucuruzi bunoze hifashishgijwe ikoranabuhanga ndetse no kubihuguramo.
Sarah Umuyobozi Mukuru wa INKOMOKO
Yongeyeho ko ubufanye bwabo na MTN buzatanga umusaruro mwiza ashingiye kuri serivise zinoze iki kigo cy’itumanaho kinafite izina rikomeye gisanzwe gitanga zijyane n’ikoranabuhanga. Urubyiruko rwemerewe kwiyandikisha ni urufite ubucuruzi [Business] bukomeye ndetse n’ubworoheje ariko bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo butandukanye bwaba ubwa 'Online', bwaba ubukorwa kuri Instagram n’ibindi. Hari program yakozwe na INKOMOKA izajya yifashishwa muri iki gikorwa cya MTN Rwanda na INKOMOKA.
Urubyiruko rubyifuza rurashishikarizwa kwiyandikisha, icyakora na none hari iby'ingenzi bizagenderwaho birimo kuba ubucuruzi ukora bwanditse muri RDB nk'uko Jisere umukozi wa MTN nawe yabishimangiye.
Hanyuma ku bijyane n’abazashobora kwegukana akayabo ka miliyoni hazakorwa amajonjora mu bamaze kwiyandikisha havanwemo batandatu bafite ubucuruzi bigaragara ko bukorwa neza bahabwe amahugurwa y’amezi atanu biga ibijyanye no kunoza ubucuruzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Cyane cyane ku bijyane n'uko barushaho kwiteza imbere n’ibindi. Nyuma y'ibyo hazatoranwamo batatu ba mbere ari nabo bazahabwa akayabo ka miliyoni ndetse bagakomeza no gukurikiranwa na MTN Rwanda ndetse na INKOMOKA.
Yaw Agyampong wa MTN yishimiye ubufatanye na Inkomoko
Urubyiruko rwemerewe ni ukuva ku myaka 18 kugeza kuri 30, ikindi cy'ingenzi ni uko ugomba kuba ufite ubucuruzi watangiye gukora ntabwo ari
kuba ufite igitekerezo cyangwa se imbanziriza mushinga. Aha Ritah Umurungi
yavuze ko nta bucuruzi buhejwe ati “Ashobora kuba ari business yo gucuruza imyenda,
guteka iyo ariyo yose nk’iyo watanzeho urugero nk’umuziki ariko yaratangiye”.
Ritah yavuze ko nta bucuruzi buhejwe anagaruka no ku bujyanye n'umuziki
Kwiyandikisha byatangiye uyu munsi tariki 23 Mata 2021, wakwiyandikisha
unyuze kuri website ya MTN Rwanda, cyangwa ugaca ku zindi mbunga zabo nka Facebook n’izindi zitandkanye kuko hose uhasanga 'Link' igufasha kugera kuri program yo kwiyandikisha. Cyo
kimwe n’uko wasura urubuga rwa Inkomoko ariko ukibuka ko kwiyandikisha
bizarangira tariki 7 Gicurasi 2021. Rubyiruko amahirwe ni ayanyu!
Hele nawe akora muri Inkomoko yitabiriye uyu muhango
Inkomoko bafite ubunararibonye mu gukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga no kubihuguramo
Progaramu Inkomoko yakoze izifashishwa muri iki gikorwa yitwa 'Level Up Your Biz'
TANGA IGITECYEREZO