RFL
Kigali

Tik Tok irashinjwa gucuruza amakuru y’abana ikaba ishobora guhanishwa gucibwa amande arenga Miliyari z'amadorali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/04/2021 8:45
0


TiTok ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikomeje kwigarurira abatari bacye nyamara ubu iri mu ihurizo rikomeye nyuma yo kuregwa kurenga ku mabwiriza arengera abana na Madame Anne.



Uwahoze ari Komiseri w’abana Madame Anne Longfield yamaze gutanga ikirego kibasira urubuga rumaze kwigarurira imitima y’abatari bacye rwa Tiktok.

Iki kirego kigaragaza ko Tiktok yirengagije nkana amabwiriza agenga abana igashyira ku rubuga rwayo amashusho arenga miliyoni eshatu n’igice y’abana bari munsi y’imyaka 13 kuva muri Gicurasi mu 2018.

Ni ikirego gishingiye ku ngingo rusange zigenga ibijyanye n’ishyirwa n’ibikwa ry’amashusho kuri murandasi.

Ibi bikaba bishyize TikTok mu ihurizo igomba kwigaho yatanga igisubizo kitaricyo igahita itanga miliyari zitari nke z'indishyi ku babyeyi n’abana b'abongereza bagizweho ingaruka n’uru rubuga.

Ibi byabaye ku bwende bwa TikTok na ByteDance ikompanyi yibarutse TikTok aho bagiye bafata amafoto y’abana ntawe babajije yaba mu bashinzwe uburenganzira bw’abana cyangwa n’ababyeyi babo ngo babimenyeshwe.

Umuvugizi wa TiTok kuri we asanga nta shingiro iki kirego gifite, mu magambo ye yagize ati ”Iki kirego nta shingiro tubona gifite kuko twe dufite uburyo bwizewe bwo kurinda no kurengera abakoresha urubuga rwacu harimo n’urubyiruko.”

Bityo rero turizera ko iki kirego hari ibyo kibura, uwatanze ikirego we avuga ko ari bwo atangiye kandi ari n’uburyo bwo gukangura n’izindi mbuga nkoranyambaga ngo zirye ziri menge.

Src: www.dailymail.co.uk








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND