RFL
Kigali

Perezida Idriss Déby wa Tchad yapfuye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/04/2021 13:29
0


Igisirikare cya Tchad kimaze gutangaza ko Perezida Idriss Deby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba.



Perezida Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Urupfu rwe rwatangarijwe kuri Televiziyo y’Igihugu nyuma y’amasaha make byemejwe ko yatorewe kuyobora iki gihugu muri manda ya gatandatu yari yiyamamarije.

Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n'inyeshyamba zamurwanyaga zishaka kumuhirika. Ingabo za Tchad zikomeje kurwana n'inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N'Djamena.

Televiziyo ya gisirikare yatangaje urupfu rwe ntiyasobanuye neza uko Maréchal Idriss Déby Itno yagiye ku rugamba n'uko yaharasiwe. Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.

Perezida Debby Itno yaherukaga gutorerwa manda ya gatandatu yo kuyobora Tchad

Igisirikare cya Tchad cyatangaje ko Perezida Idriss Deby yarasiwe ku rugamba

Idriss Deby yari amaze imyaka 30 ayobora Tchad





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND