RFL
Kigali

Sadate yashimiye Shaddyboo uburyo amwitaho ndetse n'ukuntu ari umufana we

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/04/2021 15:05
2


Munyakazi Sadate yashimiye Mbabazi Shadia {Shaddyboo} bitewe n'urukundo amwereka kuri Twitter ndetse amusaba no gukomereza aho.



Munyakazi Sadate yahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports ndetse wanayiyoboye mu kiragano cyari kigoye kuko umwaduko wa Covid-19 wamusanze kuri iyi ntebe. Binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa Munyakazi Sadate, uyu mugabo yashimiye Shaddyboo ku bw'urukundo amwereka ndetse n'uko amwitaho. 

Yagize ati "Wiriwe, abantu bakomeje kumbwira ko uri umufana wanjye w'Imena kuko ngo unyitaho kuri Twitter ndabigushimiye rwose, naho uwo mutoza menya byapfuye kuko namaze kubimenya yihangane. Ngaho komeza wirwaneho cyane ko umaze rwose kugera ahashimishije. Ramadhan Kareem"

Ubu butumwa Sadate yabwanditse asubiza ubwo Shaddyboo yari yanditse avuga ko amafaranga Tottenham Hot Spurs yabonye ariyo yatumye yirukana Jose Mourinho, ndetse anasabira Jose Mourinho kuza gutoza Rayon Sports Munyakazi Sadate atarabijya inyuma.


Mbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shaddyboo, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga aho akunze gutanga ibitekerezo bye ndetse akananyuzamo akagira ubutumwa aha abakunzi ba Siporo muri rusange


Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mêddy Øg 3 years ago
    ESE Ari Rayon na sadatt Akunda nde Kurusha
  • Mêddy Øg 3 years ago
    Ko shaddyboo Akunda Rayon kurenz uko nyikunda mercy





Inyarwanda BACKGROUND