RFL
Kigali

#Kwibuka27: Babuwa wifuza kuba umunyarwanda yasuye urwibutso rwa Kigali atanga ubutumwa bukomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/04/2021 10:52
0


Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira Kiyovu Sports, Babuwa Samson, yashenguwe n’amahano yabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo Abatutsi basaga miliyoni bicwaga bazira uko bavutse, atanga ubutumwa bukomeye, ndetse yongera kuvuga ko yifuza kuba umunyarwanda agafatanya n’abandi mu rugamba rwo kwiyubaka igihugu gikomeje.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, Abakinnyi n’abanyamuryango b’iyi kipe, basuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunamira inzirakarengane z'Abatutsi zavukijwe ubuzima bazira uko Imana yabahanze.

Umuryango mugari wa Kiyovu Sports wunamiye unashyira indabo ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson, yavuze isomo yakuye ku rwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati” Ibyabaye mu myaka 27 ishize ni amahano, ndagira ngo nshimire buri wese wagize uruhare kugira ngo aya mateka mabi ajye yibukwa, ndashimira by’umwihariko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wakoze ibishoboka byose agarura amahoro muri iki gihugu, kuri ubu cyunze ubumwe”.

Uyu mukinnyi kandi yongeye gutangaza ko yifuza kuba umunyarwanda agafasha igihugu mu rugendo gikomeje rwo kwiyubaka.

Yagize ati ”Kuri ubu ni ikintu cyiza, kubera ko nk’abakinnyi iyo dutsinze dutanga ibyishimo ku baturage, iyo dutsinzwe abafana ntibabyishimira, icy’ingenzi nk’abantu dufite uruhu rumwe rwirabura dukwiye gushyira hamwe tukaba umwe kugira ngo ibintu byabaye mu myaka 27 ishize bitazasubira kubaho ukundi, turi abanyafurika kandi turi bamwe, turishimira intambwe ikomeje guterwa”.

Babuwa wifuza kuba Umunyarwanda yanasezeranye n’Umunyarwandakazi banabyaranye.


Umuryango mugari wa Kiyovu Sport wasuye Urwibutso rwa Gisozi

Babuwa Samson yavuze ko Afurika igomba gusenyera umugozi umwe kugira ngo ibyabaye mu 1994 bitazongera kubaho ukundi


Abayobozi ba Kiyovu Sport na Kapiteni Kimenyi Yves bashyize indabo ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 27 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Babuwa ukinira Kiyovu Sport, yifuza kuba umunyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND