RFL
Kigali

Ikiganiro na Araganje na Dativa bakina filime za Gikristo zitegurwa na Rwanda Christian Movie Ministry-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:6/04/2021 21:32
0


Bwa mbere mu Rwanda hagiye kujya hategurwa filime z'uruhererekane zishingiye kuri Bibiliya zigamije kwigisha ubutumwa bwiza binyuze ku mbuga nkoranyambaga kuko arizo zisigaye zikoreshwa cyane kurusha ahandi kandi akaba ari nazo zisigaye zifashishwa mu gukora amateraniro muri ibi bihe turimo bya Coronavirus.



Rwanda Christian Movie Ministry intego ibazanye ni ukuzahura no gukwirakwiza ubutumwa bwiza biciye muri filime za Gikristo, aho bazajya bigisha abantu indangagaciro za gikristo no kwigisha ubumuntu mu bantu ndetse no kuzahura filime za gikristo mu Rwanda zikagera no ku isi hose.


Mu kiganiro kirambuye babiri muri bo aribo Araganje H. Gaspardos ndetse na Uwanyirigira Dativa bagiranye na InyaRwandaTv bagize bati, "Twaje gusanga filime ari channel nziza abantu batambukirizaho ubutumwa ariko abakristo icyo kintu ntabwo twakunze kugiha agaciro ari nayo mpamvu twahagurutse kugira ngo tubashe kuzitegura kandi twizeye ko hari benshi zizahindurira ubuzima n'ubwo biba bitoroshye binasaba kwihangana cyane ariko tuzakomeza tubikore kuko ni akazi twiyemeje gushyigikira umurimo w'Imana mu gihe tukiriho".


"Ikintu abantu benshi batazi ni uko ingingo zacu zose zaremwe kugira ngo tuzikoreshe kandi tuzikoreshe ibyiza, rero niba ufite n'impano yo gukina filime ushobora kuzikina zikigisha abantu nk'uko hari ababwiriza abantu n'ubundi bagakizwa." 


REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA ARAGANJE NA DATIVA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND