RFL
Kigali

Clarisse Karasira yakoze indirimbo yumvikana muri filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi izerekanwa i California

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2021 15:23
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatangaje ko ari ishema rikomeye kuri we no k’u Rwanda kuba yarakoze indirimbo yihariye yumvikana muri filime “Trees of Peace” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994.



Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko muri Nzeri 2020, ari bwo yinjijwe mu mushinga w’iyi filime atangira kuyikorera indirimbo yumvikanamo.

Yavuze ko yabanje gukora indirimbo imwe ntiyemerwa. Umuhanzi ukomeye muri Amerika yandika amagambo y’indi ndirimbo arayimwoherereza maze arayiririmba.

Ni indirimbo avuga ko afite iminota iri hagati y’itatu, ndetse yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Jimmy Pro wo muri Level 9 Records.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yayikoze mu gihe kigera ku cyumweru kimwe, kandi ko ari ishema rikomeye kuri we kuba iyi filime igiye kwerekanwa mu iserukiramuco rikomeye ku Isi.

Iyi filime yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; izerekanwa mu iserukiramuco rya ‘The Santa Barbara International Film Festival’.

Clarisse ati “Bivuze iterambere (mu muziki we) kandi binteye ishema kuba bashobora gutekereza mu bahanzi bose bari mu Rwanda akaba ari njye batekereza kubera n’ubwoko bw’indirimbo. Kandi noneho izagaragara mu iserukiramuco rikomeye mpuzamahanga.”

Akomeza ati “Niteze ko izarebwa n’abantu benshi, kandi yakozwe n’abahanga. Ubwo rero kumva ko waririmbyemo (we) baguha ‘credits’ umuntu wese akamenya ngo iyi ndirimbo ni iyu wayiririmbye cyangwa yavuye aha ngaha.”

Filime ‘Tress of Peace’ ni iy’Umunyamerikazi Alanna Brown wamenyekanye muri filime ‘1426 Chelsea Steet’ yakoze mu 2011 n’izindi.

‘Tress of Peace’ ivuga ku nkuru y’uburyo abagore bagize uruhare mu gutabara no kurokora abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi filime igaragaza imbaraga z’abagore mu gushyigikirana. Ikagaragaza abagaore bane bari bihishanye ahantu, ntibabanje guhuza ariko nyuma buri umwe yaje gusanga akeneye undi.

‘Tress of Peace’ ifite iminota igera kuri 97’ yashowemo ari hagati y’amadorali ibihumbi 100 n’ibihumbi magana inani. Irimo abakinnyi b’imena nka Eliane Umuhire, Charmaine Bingwa, Ella Cannon, Bola Koleosho na Tongayi Chirisa.

Izerekanwa mu iserukiramuco ryitwa The Santa Barbara International Film Festival risanzwe ribera mu Mujyi wa California.

Iri serukiramuco ryatangiye mu 1986. Mu 2004 ryerekanye filime zirenga 200 zirimo filime ngufi n’indenge zo mu bihugu bitandukanye.


Clarisse Karasira yatangaje ko ari ishema kuri we kuba yaratanze umusanzu muri filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Umunyamerika Alanna ni we washoye imari muri filime 'Trees of Peace' ivuga ku bagore bahuje imbaraga mu kurokora benshi muri Jenoside

Alanna Brown ni we wanditse iyi filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi


Filime "Trees of Peace" izerekanwa mu iserukiramuco rikomeye ku Isi

Umunyarwandakazi Eliane Umuhire wegukanye ibihembo bikomeye ku Isi yakinnye muri iyi filime

Eliane Umuhire [Uri iburyo] ni we wenyine w'umunyarwandakazi ukina muri iyi filime. Agaragara mu bagore barokotse Jenoside-Aba bagore bari kumwe nawe nabo bakina muri iyi filime

KANDA HANO UREBE AGACE GATO KA FILIME "TRESS OF PEACE"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND