RFL
Kigali

AMAFOTO 50 agaragaza uburanga bwa Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2021 2:33
1


Ingabire Grace wari uhagarariye Umujyi wa Kigali yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2021, nyuma yo guhiga bagenzi be mu bwenge, umuco n’ubwiza bufite intego.



Ni umukobwa utaravuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyamga. Gusa, iyo uraranganyije amaso mu mafoto yafashwe kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira, uyu mukobwa afite amafoto menshi amugaragaza mu bihe bitandukanye.

Hari amafoto amugaragaza abaza ibibazo abayobozi babaga babasuye mu mwiherero, aganira n’abayobozi b’ibigo bagiye gusura aho bakorera, ari mu marushanwa agaragaza impano n’’ibindi.

Ingabire akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 6 kuri Instagram. Amakuru avuga ko asanzwe afite imodoka.

Soma: Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021

Ni umukobwa w’urubavu ruto w’amenyo y’urwererane. Ni umusitasi w’umwimerere. Arashingiye kandi afite ikimero.

Avuga ko buri wese utamuzi azamumenyera mu buryo abyina. Agaragaza ko akunda kubyina, akanashimangira ko kubyinara birenze kwinezeza cyangwa se imyidagaduro.

Yegukanye ikamba ahigitse abakobwa 19 bari bahatanye, agaragirwa na Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri.

Miss Ingabire Grace yanditse kuri konti ye ya Twitter asezeranya ko atazatenguha abamushyigikiye. Ati "Ndashimira mwese abantoye kubw'iri kamba mutumye mbona. Mbijeje ko ntazabatenguha nidukorana. Murakoze."

Uyu mukobwa muri Gicurasi 2019, yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na 'Phyilosopy' ndetse na 'Psychology'.

Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls’ Academy (A’level).

Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls’ Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Mu Ugushyingo 2019, Ingabire Grace, yatangiye gukora ku mushinga yise ‘Ikiringo’ ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali.

Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w’u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw’umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama.

IHERE IJISHO AMAFOTO 50 AGARAGAZA UBWIZA BWA INGABIRE GRACE


Ingabire Grace yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2021




Ingabire afite imyaka 25 y'amavuko yarangije amashuri ya Kaminuza muri Amerika

Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere yishimiye intsinzi ya mugenzi we

Miss Ingabire yiyamamaje muri Miss Rwanda afite nimero 07


Uyu mukobwa afite impabumenyi ya Kaminuza mu kubyina

Ingabire avuga ako akunda kubyina, kandi ko bihishe byinshi azigisha benshi

Miss Ingabire yabonye 'Pass' mu ba mbere bagiye mu mwiherero

Miss Ingabire yashimye buri wese wamushyigikiye muri Miss Rwanda 2021

Miss Ingabire azakorana na AIF mu kunoza neza umushinga we ujyanye no guteza imbere amasomo yo kubyina

Miss Ingabire yari mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda

Ingabire ashyize imbere kwigisha benshi kumenya kubyina no gufasha bakiri bato gufunguka mu mutwe


Ingabire yakoze muri Minisiteri no muri Banki mu bihe bitandukanye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • N.habimana betty3 years ago
    Turakwishimiye cyane mukobwa mwiza





Inyarwanda BACKGROUND