RFL
Kigali

BREAKING: Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2021 18:28
3


Ku isaha ya saa tanu z'ijoro n'iminota 46' Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ryambitswe Ingabire Grace winjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali. Igisonga cya Mbere yabaye Akaliza Amanda [Nimero 01] wari uhagarariye Umujyi wa Kigali naho Igisonga cya kabiri yabaye Umutoni Witness [Nimero 28] wari uhagarariye Umujyi wa Kigali.



Ingabire Grace (No.7) yari ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 25 y’amavuko, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba asimbura Nishimwe Naomie wari umaze umyaka aryambitswe. Yegukanye ikamba mu birori byabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021. Ni nyuma y’urugendo rwatangiye kuva mu Ukuboza 2020 hashakishwamo Miss Rwanda 2021.


Ingabire Grace ni we Miss Rwanda 2021

Irushanwa rya Miss Rwanda ryiyandikishijwemo abakobwa 413. Bakuwemo 37 bahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, hanyuma hatorwa 20 bajya mu mwiherero. 20 bakuwemo 10 bagera mu cyiciro cya nyuma. Hatowe kandi batatu bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda. Ubwiza bwahawe amanota 30%, Umuco 30% naho Ubwenge bwahawe amanota 40%.

Agnes Mukazibera wari ukuriye Akanama Nkemurampaka yashimye buri mukobwa witabiriye Miss Rwanda, abateye inkunga n'abandi bose bagize uruhare mu migendekere myiza y'iki gikorwa. Yasabye abantu batandukanye kuzafasha aba bakobwa gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Ikamba ry'umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] ryegukanwwe na Gaju Evelyne [Nimero 5]; yahawe 1,800,000 Frw yatanzwe na Petersbakers. Ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photegenic] ryegukanwe na Uwase Phiona [Nimero 35].

Ikamba ry'umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner] ryegukanwe na Umutoniwase Sandrine; yahembwe miliyoni 1,800,000 Frw no kwigira ubuntu muri Kaminuza.

Ikamba rya Nyampinga w'Umurage [Miss Heritage] ryegukanwe na Ishimwe Sonia. Yahembwe 1,800,000 Frw no kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Ikamba ry'umukobwa ukunzwe ryegukanwe na Kayirebwa Marie Paul [Yagaragaye mu ndirimbo 'Ikinyafu' ya Bruce Melodie], yahembwe 1,800,000 Frw yatanzwe na MTN.

Musana Teta Hense yegukanye ikamba ry'umukobwa ufite umushinga mwiza [Most Innovative Project] yahembwe miliyoni 6 Frw no gufashwa na Banki ya Kigali.

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021

Akaliza Amanda [Nimero 01] yabaye igisonga cya mbere

Umutoni Witness yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2021


Ingabire Grace mu byishimo byinshi nyuma yo kwegukana ikamba 


Akaliza Amanda yabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021


Umutoni Witness yabaye Igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2021


Gaju Evelyne yabaye Miss Congeniality ahembwa 1,800,000 na PetersBakers


Ishimwe Sonia yabaye Miss Heritage ahembwa 1,800,000 Frw


Umutoniwase Sandrine yahize abandi mu kugaragaza impano ahembwa 1,800,000 Frw


Uwase Phionah yabaye Miss Photogenic ahembwa 1,800,000 Frw na Diamond Smile Dental Clinic

UKO IGIKORWA CYAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA!

Saa 23:08': Herekanwe ibikorwa byakozwe na Nishimwe Naomie mu gihe cy'umwaka yari amaze yambaye ikamba rya Miss Rwanda. Yagaragaje iby'ingenzi yakoze, ashima buri wese wamushyigikiye, ndetse anifuriza ikaze umukobwa ugiye kumusimbura. Ati "Uzishimire igihe cyawe."

Saa 23:06': Abakobwa 20 bagarutse ku rubyiniro kugira ngo hamenyekane abegukana amakamba


Uhereye ibumoso: Ingabire Grace, Akaliza Amanda na Umutoni Witness

Saa 22:54: Akanama kagiye gutangaza Miss Rwanda n'ibisonga bye; Miss Popularity, Miss Photogenic, Miss Heritage, Miss Congeniality na Most Innovative Project.

Saa 22:40': Itsinda rya Shauku Band rifatanyije na kabuhariwe Dj Bisoso bari barimo gususurutsa abakurikiye umuhango wo gutangaza Miss Rwanda 2021

Ingabire Grace yabajijwe akamaro ka Miss Rwanda kuri sosiyete

Akaliza Amanda yabajijwe inzira ebyiri zakoreshwa mu gusigasira Umuco w'u Rwanda

Umutoni Witness yabajijwe icyakorwa n'u Rwanda mu guhangana Covid-19 ngo ubuzima bukomeze nk'ibisanzwe

Saa 22: 27: Abakobwa batatu bari guhatana mu cyiciro cyo kugaragaza impano. Umutoniwase Sandrine ari gushushanya yabyize ku ishuri rya muzika rya Nyundo, Akaliza Amanda yaririmbye naho Ingabire Grace agaragaza impano mu kubyina imbyino ya Contemporary. Akaliza afite indirimbo ebyiri. Aherutse kubwira INYARWANDA ko zakomotse ku musore bakundanye. 


Hatowe abakobwa batatu bavamo Miss Rwanda 2021

Saa 22:15': Abatsinze babajijwe ibibazo: Umutoni Witness yabajijwe kuri Covid-19, Akaliza Amanda abazwa icyakorwa mu gusigasira umuco w'u Rwanda naho Ingabire Grace yabajijwe ku kamaro ka Miss Rwanda ku bana b'abakobwa.

Saa 22: 11': Abakobwa batatu bavamo Miss Rwanda 2021 ni Umutoni Witness (Nimero 28); Akaliza Amanda (Nimero 01) na Ingabire Grace (Nimero 07).

Saa 22: 09': Hari hagiye gutangazwa abakobwa 10 bazamo Miss Rwanda 2021.

Miss Nishimwe Naomie n'igisonga cye cya kabiri, Umutesi Denise ubwo biteguraga gutanga ikamba

Saa 22: 00': Abakobwa 10 bagarutse mu makanzu meza, banyura imbere y'akanama mu ntambuko iranga ba Nyampinga.

Saa 21: 50': Shauku Band yari iri gususurutsa abakurikiye umuhango wo gutangaza Miss Rwanda. Bifashishije ibicurangisho gakondo nk'inanga n'ibindi baririmba indirimbo zitandukanye zakunzwe.

Saa 21:39': AMWE MU MAFOTO Y'ABAKOBWA 10 BAKOMEJE

Kayirebwa Marie Paul

Umutoni Witness


Akaliza Hope

Ishimwe Sonia

Kayitare Isheja Morella

Kabagema Laila yakomeje

Ingabire Grace

Musana Teta Hense

Uwase Phiona

Akaliza Amanda

Saa 21:30: Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 na Umwiza Phionah Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 bamaze kugera muri Intare Conference Arena


Saa 21: 11: ABAKOBWA 10 BAGEZE MU CYICIRO CYA NYUMA CYA MISS RWANDA: Kabagema Laila, Kayitare Ishema Morella, Ishimwe Sonia, Akaliza Hope, Ingabire Grace, Musana Teta Hense, Uwase Phiona, Umutoni Witness, Akaliza Amanda na Kayitare Marie Paul.

Abakobwa 10 bakomeje babanjirijwe na Kabagema Laila (11) yakomeje kubera ko yagize amajwi menshi kuri Internet. Yabajijwe ikintu yungutse cyangwa yize mu 2020, avuga ko yize kwizigamira.

Yakurikiwe na Isheja Morella (14). Yabajijwe igisobanuro cy'Umuco kuri we. Asubiza ko umuco ari ingenzi mu buzima bw'Umunyarwanda kandi ko ari umutima w'Igihugu.

Ishimwe Sonia (Nimero 10). Yabajijwe imwe mu ndangagaciro yo kwishimira. Asubiza ko ari ugukunda Igihugu, kuko ivuze buri kimwe mu buzima bw'Igihugu.

Akaliza Hope (Nimero 2) yabajijwe ibintu bibiri mu kongera imbaraga mu gukumira ihohoterwa ku bana b'abakobwa. Avuga ko hakwiye gushyirwa ibihano ku bahohotera abana b'abakobwa. Anavuga ko abakobwa bakorewe ihohoterwa, bakwiye kugira ubutwari bwo kuvuga ibyababayeho.

Ingabire Grace (Nimero 07), Musana Teta Hense (Nimero 18) yavuze ko abagore n'abakobwa bakwiye kwiga kumenya ko ari ab'agaciro kanini kugira ngo barusheho kubaho mu buzima.

Uwase Phiona (Nimero 35) yavuze ko ibintu bitatu urubyiruko rukwiye kwiga harimo gukora cyane, kugira inzozi zagutse no guteganyiriza ejo hazaza.

Akaliza Amanda (Nimero 01), Nimero 28 Umutoni Witness yavuze ko u Rwanda iyo rwakiye inama zikomeye bituma ba mukerarugendo barugenderera, kandi ko bizamura n'ubukungu bw'Isi. Umukobwa nyuma wakomeje ni Kayirebwa Marie Paul (Nimero 13).

Saa 21: 10": Hagiye gutangazwa abakobwa 10 bavamo Miss Rwanda 2021.

Saa 20:56': Hari kwerekanwa amashusho agaragaza uko umwiherero w'ibyumweru bibiri w'abakobwa 20 wagenze. Harimo amasomo bize, uko bakomeje guhangana na Covid-19, abantu batandukanye babasuye n'ibindi.

Mu gihe cy'umwiherero, abakobwa ni bwo bahitamo umwe muri bo wababaniye neza akambikwa ikamba rya Miss Congeniality. Mu gihe bamaze, barushanyijwe mu bintu bitandukanye bibategura mu marushanwa mpuzamahanga.

Saa 20:43': Ababyinnyi b'Itorero Inganzo Ngari barangajwe imbere Icakanzu Contente Francoise bari barimo gususurutsa ibirori byo gutora Miss Rwanda. Icakanzu ni we watoje abakobwa 20 kubyina imbyino gakondo n'ibindi.


Saa 20:35': Abakobwa bari kubyina Kinyarwanda indirimbo zitandukanye zivuga ku muco babifashijwemo n'itorero n'abakaraza bacyereye ibirori. Bati "Yewe mwaba-Miss mwe nimutere ikobe."

Saa 20: 20': Abakobwa 20 biyerekanye mu myambaro gakondo; bambaye inshabure mu rwego rwo kugaragaza umuco w'u Rwanda.

Saa 20:18': Umuziki wacuranzwe ubwo abakobwa 20 biyerekaga Akanama Nkemurampaka wacuranzwe n'itsinda ry'abanyamuziki rya Shauku Band. Rifite umwihariko mu gukora umuziki w'uruvangitirane (Fusion Music).

Saa 20:09': Nyuma yo kwiyereka Akanama Nkemurampaka haratangazwa abakobwa 10 bakomeza mu cyiciro cya nyuma.

Saa 20:01': Luckman Nzeyimana, Davy Carmel na Martina Abera ni bo bayoboye ibirori byo guhitamo Miss Rwanda 2021.

Saa 19: 56': Abakobwa batangiye kwigaragaza imbere y'Akanama Nkemurampaka. Bagiye baseruka babiri buri umwe yivugaho mu ncamake. Habanje, Akaliza Amanda na Isheja Morella n'abandi.

Saa 19: 55' Imodoka Miss Rwanda 2021 yegukana yari yamaze kugezwa muri Intare Conference Arena. Ifite agaciro ka miliyoni 38 Frw.


Saa 19:52': Mukazibera Agnes ukurikiye Akanama Nkemurampaka yavuze ko ubwiza bushingirwaho ku manota 30%, ubwenge 40% naho Umuco wahawe amanota 30%.

Saa 19:37' Ibyo wamenya ku Akanama Nkemurampaka kemeza Miss Rwanda

-Pamela Mudakikwa ni umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga. Amaze imyaka 10 akora mu bijyanye n'itumanaho. Yifashishijwe mu guhitamo abakobwa 37 bahagarariye Intara n'Umujyi wa Kigali.

-James Munyaneza amaze imyaka 20 mu itangazamakuru, ubu ni Umwanditsi Mukuru w'Ikinyamakuru The New Times. Imyaka itatu irashize ari mu Akanama ka Miss Rwanda.

-Teddy Kaberuka ni we washinze akaba n'Umuyobozi w'ikigo M4Progress Ltd. Ni umushashakatsi, wifashisha mu biganiro bitandukanye atanga ibitekerezo. Ni impuguke n'umusesenguzi mu bukungu y'imbere mu gihugu no mu mahanga.

-Evelyne Umurerwa amaze imyaka 20 mu Itangazamakuru akora ibiganiro bitandukanye, anavuga amakuru kuri Televiziyo. Yagaragaye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda mu bihe bitandukanye no mu marushanwa y'ubwiza yo muri Kaminuza.

-Mukazibera Agnes yamaze imyaka 15 akora mu Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda. Muri iki gihe, ni Visi-Perezida wa FERWACY. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no guteza imbere siporo. Yari mu Kanama kemeje abakobwa bagiye mu mwiherero mu 2020.

Saa 19: 26': Uhereye ibumoso-Akanama Nkemurampaka kemeza Miss Rwanda 2021 kagizwe na Evelyne Umurerwa, James Munyaneza, Agnes Mukazibera, Teddy Kaberuka na Pamela Mudakikwa

Saa 19: 20': Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspirational BacK Up itegura Miss Rwanda, yavuze ko bisunze ikoranabuhanga muri iki gihe cya Covid-19, kugira ngo badasubika iki gikorwa.

Avuga ko hitabiriye abakobwa benshi 'byatumye dushyira imbaraga mu gukora cyane'. Ibi ngo byaberetse ko hari 'icyo abana b'abakobwa baza bakurikiye muri iri rushanwa'. Avuga ko bagiye bahura n'imbogamizi zitandukanye, ariko zitari zikomeye ku buryo bari gusubika irushanwa.

Saa 18: 45': Urubyiniro (Stage) ruberaho ibirori byo gutangaza Nyampinga w'u Rwanda rwamaze gutegurwa

Saa 18:26': Ibyuma bya Televiziyo ya KC2 itambutsa 'Live' umuhango wo gushakisha Nyampinga w'u Rwanda byamaze kuhagera.


Saa 18:03': Abakobwa 20 bahataniye ikamba bageze kuri Intare Conference Arena. Ni urugendo bakoze bacungiwe umutekano na Polisi y'u Rwanda.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mico francine3 years ago
    Mugihe bataratora miss Rwanda ingabire grace ndamuha amahirwe arasubiza neza cyane nkurikije muntagiro yamajonjora yitwaye neza pe muburyo butangaje!!!
  • Edimond 3 years ago
    ndumiwe peee😙😚😚😚😚😚
  • Jeph 3 years ago
    Nber 11, niwe miss





Inyarwanda BACKGROUND