RFL
Kigali

Sobanukirwa amateka ya Mutagatifu Patrick intumwa ya Irlande

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:18/03/2021 17:07
0


Bamwe bamwita Patrick, abandi bakamwita Patrice. Yari afite imyaka 16 ubwo ibisahuzi (pirates) byamutwaraga bikamutandukanya n’umuryango we w’abakristu. Bamumaranye imyaka 6 ariko aza kubacika asubira mu rugo mu gihugu cye cya Irlande. Nyuma yagiye mu gihugu cy’u Bufaransa, acengera iby’iyobokamana (Théologie).



Abifashijwemo na Mutagatifu Germain d’Auxerre, yagizwe umwepiskopi, maze muri 432 yiyemeza gusubira mu gihugu cye ngo akigezeho byuzuye inkuru nziza. Kubera ko abaturage ba Irlande bemeraga imana nyinshi (polythéisme des Druides) ntibyamuruhije kubumvisha amahame y’Ubutatu Butagatifu (Trinité).

Yifashishije imiterere y’ishami rya trèfle, maze ibyari amayobera abicengeza mu bwenge no mu muco w’abanyagihugu ahereye ku mwami Aengus. Kuva ubwo yabaye intumwa yemewe ya Irlande n’iya Kiliziya kuko yagaragaje uko ukwemera gufasha n’abagenga b’isi kuyoboka Kristu.


Maewyn Succatwavutse muri 385 yitabye Imana tariki ya 17 Werurwe muri 461 amaze guhashya inyigisho z’ubupagani. Uyu munsi ni umwe mu minsi mikuru yemewe mu Gisibo iyo utahuriranye n’Icyumweru Gitagatifu (Semaine Sainte).

N’ubwo ahenshi bawizihiza batitaye ku by’iyobokamana (caractère religieux), cyane cyane abarengera ibidukikije, hose baba bibuka ku buryo bunyuranye igikorwa cya Mutagatifu Patrick. 'Turamwisunze ngo adufashe guhuza imico yacu n’Ivanjili' Iyo ni intero ya bamwe mu bakunze ibigwi bye.

Source: Eblise.Catholique.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND