RFL
Kigali

PetersBakers yabwiye abazavamo Miss Rwanda uko yatangije Miliyoni 3 Frw akagera kuri Miliyoni 200 Frw mu mwaka umwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2021 10:05
0


Jean Pierre Mugwaneza washinze PetersBakers kompanyi ikora amakeke (Cakes), yasuye abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 abaganiriza ku ibanga ryo gutangiza ubushabitsi no kuvamo rwiyemezamirimo mwiza anabashishikariza kubanza kwiyumvamo icyo bashaka gukora.



Mugwaneza yasuye abakobwa 20 bari mu mwiherero kuri La Palisse Hotel Nyamata kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021. Ni mu gihe hasigaye iminsi ibiri ngo hamenyekane umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021.

PetersBakers niyo kompanyi izahemba uzegukana ikamba ry’uwabaniye neza abandi [Miss Congeniality] muri Miss Rwanda 2021. Ndetse izatanga amasomo y’igihe gito ku bakobwa bahataniye ikamba ajyanye no gutegura no gukora imigati. Amasomo azatangwa nta kiguzi.

Mugwaneza yize ibijyanye na Hotel no gutegura amafunguro. Yabwiye ba Nyampinga ko yatangije PetersBakers afite igishoro cy’amafaranga agera kuri miliyoni 3 Frw, ariko ko mu gihe cy’umwaka umwe kompanyi ye yari imaze kugeza kuri miliyoni 200 Frw. Kandi akomeza guharanira kuyagura.

Yabwiye ba Nyampinga ko gutangiza igikorwa runaka bitabanzirizwa no gutekereza amafaranga uzifashisha muri uwo mushinga. 

Ati “Igikenewe cya mbere mu gutangiza 'business' si amafaranga. Mbere yo gutekereza amafaranga, uba ugomba kubanza gukunda no kwiyumvamo kuba rwiyemezamirimo.”

Inkuru wasoma: Petersbakers yafunguye ishami i Rubavu idabagiza abahatuye ibashyiriraho amahugurwa yo gukora cake z'agatangaza-AMAFOTO

Jean Pierre Mugwaneza watangije PetersBakers, avuga ko ‘umuntu wese ushaka kwinjira mu bushabitsi atangirira ku kantu gato akagenda azamuka’. Avuga kandi ko iyo wize umushinga wawe neza, ‘igishoro icyo ari cyo cyose watangiza ugera kure’.


Jean Pierre Mugwaneza watangije Petersbakers

Petersbakers ni izina rimaze kwamamara cyane hano mu Rwanda mu bijyanye no gukora cake z’umwihariko ziryoheye ijisho ndetse zifite icyanga.Petersbakers ni izina ryitiriwe umugabo ufite impano n’ubuhanga mu gukora cake zidasanzwe ari we Peter Mugwaneza.

Afite uburambe mu kuzikora kuva mu mwaka wa 2008 ariko mu mwaka wa 2019 ni bwo yatangiye kubikora byeruye kugira ngo cake zijyanye n’igihe azigeze ku banyarwanda bose. Usibye kuba abifitemo impano, yaranabihuguriwe by'umwihariko muri Kaminuza yize 'Food Production'.

PetersBakers bamaze gukorera abantu benshi cake z’amoko atandukanye. Hari cakes bakora mu ishusho y’umuntu, izo bakora mu ishusho y’imodoka, izo bakora mu ishusho ya computer, izo bakorera abagiye gutera ivi, izo bakorera ababyeyi bitegura kwibaruka, izo bakorera abagize isabukuru y'amavuko , izo bakorera abafite ubukwe n’izindi zinyuranye.

Mu bantu bazwi bakorewe cake na Petersbakers harimo Knowless Butera, Uncle Austin, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Lucky Nzeyimana, Yvan Buravan, Evelyne Umurerwa, Social Mula, Aline Gahongayire, Tonzi, Alain Numa, Alex Muyoboke, Papi Clever n’abandi.

Mu bigo bikomeye mu Rwanda biherutse gukorerwa cake na Petersbakers twavugamo MTN Rwanda, RBA, InyaRwanda.com, iTel Mobile. Bakoreye cake kandi Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera, bayikorera Yayeli & Eric mu bukwe bwabo n’abandi.

TOP 50: Knowless, Buravan, MTN, Naomie, Liliane na Gitwaza mu byamamare byakorewe 'Cake' na Petersbakers imaze kuba ubukombe

Mu mins ishize PetersBakers iherutse kwagura ibikorwa byayo itangiza ishami mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi mu mudugudu w'Urubyiruko. Muri Rubavu bakorera ahateganye na Army Shop ahazwi nko mu Kizungu. Icyicaro gikuru cy'iyi kompanyi giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera hafi na Zigama CSS.

Ukeneye gukoresha cake wabagana bakwakirana yombi kuko kuri bo umukiriya ni umwai. Si cake gusa wasanga muri iyi kompanyi imaze kuba ubukombe mu Rwanda kuko banafite imigati myiza cyane ndetse banagutegurira amoko anyuranye y'ibyo kurya ushaka kandi ku giciro utsanga ahandi. Ushobora no kubasaba bakabikuzanira aho uri.

Akarusho muri iyi minsi bari no gutanga serivisi yo kwigisha no guhugura abantu bose babyifuza, uko bakora cake zigezweho. Iyi gahunda iba mu mezi atatu, umuntu akishyura mu buryo bumworoheye igiciro cyashyizweho. Ukeneye kubagana wabavugisha kuri izi nimero za telefone zikurikira; Kigali: 0786048392, Rubavu: 0789944444.

Jean Pierre Mugwaneza watangije akanashinga PetersBakers yaganirije abakobwa bazavamo Miss Rwanda 2021

Ba Nyampinga bahawe umwanya wo kubaza ibibazo Rwiyemezamirimo Jean Pierre Mugwaneza

Jean Pierre Mugwaneza yavuze uko yatangije PetersBakers kuri Miliyoni 3 Frw mu mwaka umwe akagera kuri miliyoni 200 Frw

Ingabire Grace na Isheja Morella banyuzwe n'urugendo rw'iterambere rwa PetersBakers

Jean Pierre Mugwaneza avuga ko amafaranga atari yo abanziriza gutekereza icyo gukora

PetersBakers niyo izahemba umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Congeniality muri Miss Rwanda


Petersbakers Rubavu ishami rishya ry'iyi kompanyi


Cake iteye amabengeza Petersbakers bakoreye Miss Nishimwe Naomie


Cake Petersbakers bakoreye umuhanzikazi Butera Knowless


Cake Petersbakers yakoreye InyaRwanda.com


Alex Muyoboke ni umwe mu bazi neza icyanga cya cake ya Petersbakers


Petersbakers niyo ya mbere mu gukora cake z'ubukwe zivugisha benshi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND