Kigali

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 basuye banakora isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/03/2021 19:12
0


Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021 basuye banakora isuku ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruherereye mu Murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.



Basuye Urwibutso rwa Ntarama ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 bunamira inzirakarengane zihashyinguye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Aba bakobwa bakihagera bafashe ifoto ya rusange mbere y’uko batangira gutemberezwa ibice bigize uru rwibutso.

Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari Kiliziya, abahahungiye bari bizeye kurokoka ariko si ko byagenze kuko bahiciwe, bicishijwe amasasu, Gerenade, baratwikwa, impinja n’abana bakubitwa ku rukuta. Abandi bicishijwe intwaro gakondo, imihoro, amacumu, amahiri bikaba bimwe mu bibitswe muri uru rwibutso byerekana ubukana Jenoside yakoranwe.

Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rubitse amateka asharira y’ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu karere ka Bugesera, rushyinguyemo abarenga ibihumbi bitanu bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abatutsi bahungiye i Ntarama bizeye kurokoka kuko hari Kiliziya ariko siko byagenze kuko bishwe urw’agashinyaguro.

Uko ari 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021 bakoze isuku kuri uru rwibutso. Benshi mu bakobwa bahataniye iri kamba, bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, gusura uru rwibutso bikaba byabafashije kumenya amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka yagize ku muryango Nyarwanda.

Nyuma yo gusura Urwibutso, Uwankusi Nkusi Linda uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021, yavuze ko ibyo bibibonye n’amaso yabo biteye agahinda. Avuga ko yashenguwe n’imyenda y’abantu n’inkweto z’abana yabonye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basuye Urwibutso mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abakobwa bafashe umwanya wo kwitegereza no kumva neza amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi,

Mbere yo gusura Urwibutso Ba Nyampinga babanje kuganirizwa ACP ROSE MUHISONI

ACP Rose Muhisoni Komiseri wungirije muri Community Policing yaganirije ba Nyampinga ku ruhare rw’umwari mu gucunga umutekano we n’uw’abandi.

ACP Rose Muhisoni yatangiye asobanurira ba Nyampinga ko umutekano atari ukurwana intambara y'amasasu gusa ahubwo ko hari ibindi bishobora gutera umutekano muke nko kutagira aho kuba, kutagira ubushobozi bwo kwiga no kwivuza, guhohoterwa, gucuruzwa n'imirire mibi.

ACP Rose Muhisoni yagaragaje ko umwari w'u Rwanda ashobora guhungabanya umutekano mu gihe yishoye mu gukorana n'udutsiko tw'abahungabanya umutekano abizi cyangwa atabizi, amatsinda y'abakoresha ibiyobyabwenge n'ibindi bikorwa bibi.

Ku bijyanye no kwicungira umutekano cyangwa kuwucungira abandi, ACP Rose Muhisoni yavuze ko bikorwa umuntu yirinda agakungu n'abakora ibyaha, kwitwararika, gutangira amakuru ku gihe no gutungira agatoki inzego z'umutekano abashobora guhungabanya umutekano.

Ati "Nyampinga agomba kuba maso kandi akihutira gutanga amakuru ku byo abona byahungabanya umutekano. Ibi bizafasha buri wese aho atuye kugira ibyo yikemurira adategereje ko inzego zishinzwe umutekano ziza" 


Ba Nyampinga basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rwo muri Bugesera

Aba bakobwa basobanuriwe byimbitse amateka asharira yagejeje u Rwanda mu icuraburindi


Beretswe ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe ugashyirwa mu bikorwa

Abahatanira kuvamo Miss Rwanda beretswe ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Ntarama aho benshi bahungiye bizeye kurokoka


Abakobwa bakoze isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi bitanu





Uwankusi Nkusi Linda yavuze ko ibyo yiboneye n’amaso biteye agahinda, ashingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo mu 1994

Basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND