RFL
Kigali

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Nicole na Yves bwagaragayemo agashya katigeze gakorwa n'undi muntu mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/03/2021 17:52
1


Urwibutso Nicole uzwi cyane mu mukino wa Basketball, cyane cyane mu ikipe y’igihugu no mu ikipe ya IPRC South, yasezeranye n’umukunzi we Yves Nyirigira bari bamaranye imyaka itandatu bakundana, mu bukwe bwagaragayemo agashya.



Ibi birori byabaye ku wa gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021, bibera mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Urwibutso Nicole yagaragaje urukundo akunda umukino wa Basketball, ubwo yifotozanyaga umupira wo gukina, aho kwifotozanya indabo nk’ibisanzwe bikorwa muri uwo muhango.

Muri Nzeri 2020, nibwo Yves Nyirigira yateye ivi asaba Nicole kuzamubera umugore ku munsi yizihizaga isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko, aramwemerera avuga ‘YEGO’ ndetse ahita anamwambika impeta. Uretse kuba akinira ikipe y’igihugu ya Basketball, Nicole anakinira ikipe ya IPRC Huye.

Tumwe mu duhigo Nicole yagezeho nk’umukinnyi, ubwo yigaga mu ishuri rya Notre Dame de la Providance Karubanda, yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18. 

Amaze gukinira iki kigo, yerekeje muri Kaminuza y'u Rwanda ahakina umwaka umwe yerekeza muri IPRC Huye naho ntiyahatinda asubira muri UR Huye ubu akaba ari umukinnyi wa IPRC Huye. Ubwo yakiniraga kandi IPRC Huye, yabaye umukinnyi mwiza (MVP) wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2017/18.

Yves na Nicole bamenyanye mu mwaka wa 2015 batangira gukundana neza tariki 28 Ugushyingo 2015, icyo gihe Nicole yari umutoza wungirije mu kigo cya Notre Dame de la Providance Karubanda cyatozwaga na Mushumba mu mikino ya FEASSA.

AMWE MU MAFOTO YARANZE UWO MUHANGO:

Nicole yagaragaje ko akunda cyane umukino wa Basketball

Umupira wo gukina wamurutiye ururabo ku munsi w'ubukwe bwe

Nicole n'umugabo we Yves bagaragaje ko Basketball ibari mu maraso


Yves na Nicole bateye intambwe ikomeye biyemeza kubana akaramata mu bukwe bagaragajemo urwo bakunda umukino wa Basketball

Umuryango wahuye ukunda cyane Basketball

Nicole hamwe n'abakobwa bamwambariye mu bukwe bwe

Nicole na Yves bari bizihiwe ku munsi w'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kubwimana Gratien3 years ago
    Ndabakunda cyane.Imana ibahe umugisha muzabyare hungu na kobwa . Murakoze murakarama





Inyarwanda BACKGROUND