RFL
Kigali

Ifoto y’umunsi: Ku munsi w’ubukwe ururabo yarusimbuje umupira wamubereye imbehe yamugaburiye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/03/2021 11:48
1


Umunyarwandakazi uzwi mu mukino wa Basketball, cyane mu ikipe y’igihugu no muri IPRC Huye akinira magingo aya, yatunguye benshi ubwo ku munsi w’ubukwe bwe, yifotoje yambaye ikanzu yera afite umupira wa Basketball mu ntoki, aho gufata ururabo bikunze gukorwa na benshi muri uyu muhango.



Mu busanzwe mu muhango w’ubukwe, usanga umugeni yifotoza afite indabo mu ntoki, gusa siko byagenze kuri Urwibutso Nicole kuko yifotoje afite umupira wo gukina wa Basketball nk’ikimenyetso gishimangira urukundo akunda uyu mukino n’agaciro awuha mu buzima bwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021, nibwo Urwibutso Nicole yasezeranye n’umukunzi we Yves Nyirigira bamaranye imyaka isaga itanu bakundana.

Muri Nzei 2020, nibwo Yves Nyirigira yateye ivi asaba Nicole kuzamubera umugore ku munsi yizihizaga isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko, aramwemerera avuga ‘YEGO’ ndetse ahita anamwambika impeta. Uretse kuba akinira ikipe y’igihugu ya Basketball, Nicole anakinira ikipe ya IPRC Huye.

Tumwe mu duhigo Nicole yagezeho, ubwo yigaga mu ishuri rya Notre Dame de la Providance Karubanda, yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18. Amaze gukinira iki kigo, yerekeje muri Kaminuza y'u Rwanda ahakina umwaka umwe yerekeza muri IPRC Huye naho ntiyahatinda asubira muri UR Huye ubu akaba ari umukinnyi wa IPRC Huye. Ubwo yakiniraga kandi IPRC Huye, yabaye umukinnyi mwiza (MVP) wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2017/18.

Yves na Nicole bamenyanye mu mwaka  wa 2015 batangira gukundana neza tariki 28 Ugushyingo 2015,  icyo gihe Nicole yari umutoza wungirije mu kigo cya Notre Dame de la Providance Karubanda cyatozwaga na Mushumba mu mikino ya FEASSA.

Nicole yifotozanyije umupira wa Basketball aho kwifotozanya ururabo, nk'ikimenyetso cy'urukundo akunda Basketball

Nicole yashimangiye ko Basketball imuba mu maraso

Muri Nzeri 2020 nibwo Nicole yambitswe impeta ku munsi yizihizaga isabukuru y'amavuko

Nicole akinira ikipe ya IPRC Huye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel sibomana3 years ago
    Yagaragaje itandukaniro. Byagaragay ko akund basketball





Inyarwanda BACKGROUND