Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette wagize izina rikomeye abicyesha filime y’uruhererekane yitwa ‘City Maid’ aho yakinaga yitwa Diane, yakoze ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire Ndayirukiye Fleury uzwi nka ‘Legend’ umufasha gutegura no gutunganya filime ye nshya yise ‘Impanga’.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ni bwo Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bakoze ubukwe, ni nyuma yo guhana isezerano ryabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mu muhango wabaye tariki 17 Mutarama 2021.
Kai Studio yafashe amafoto y’ubukwe bwa Bahavu Jeannette n’umukunzi we, yasohoye ifoto imwe kuri konti yabo ya Instagram igaragaza Bahavu ari kumwe na Ndayirukiye mu mudoka ifunguye hejuru.
Bandika bati “Mu izina ry’urukundo.” Mu bantu bakanze ‘Like’ kuri iyi foto harimo na Bahavu Jeannette.
Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’abantu bacye cyane mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, barimo abakinnyi ba filime bagaragara muri ‘Impanga Series’ n’abandi.
Bahavu aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram ashima umukunzi we Fleury amubwira ko azamukunda ingoma ibihe n’ibihe. Ati “Mpora nshima. Nzagukunda iteka mutware wanjye Fleury Legend.”
Ku wa 15 Ugushyingo 2020, Bahavu yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’, ahabwa impano n’impanuro azakenyereraho mu rugo rwe n’umukunzi we.
Ibirori bye byitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bahuriye muri filime ye yise ‘Impanga’, ababyeyi be, inshuti n’abandi bamuhaye impano n’impanuro azakenyereraho mu rugendo rushya rw’ubuzima agiye gutangirana n'umukunzi we Fleury.
Icyo gihe, uyu mukobwa wagize izina rikomeye abicyesha filime City Maid, yavuze ko yatunguwe kandi bikamunezeza, ashima buri wese wagize uruhare kugira ngo akorerwe ibi birori.
Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri City yakoze ubukwe n'umukunzi we
Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri filime 'Impanga' batashye ubukwe bwa Bahavu Jeannette
TANGA IGITECYEREZO