Kigali

Nzagukunda iteka mutware wanjye: Bahavu wamamaye nka Diane nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2020 11:14
0


Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette wagize izina rikomeye abicyesha filime City Maid, aho yakinaga yitwa Diane, yasezeranya imbere y’amategeko n’umukunzi we Fleury legend.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2020, ku biro by’Umurenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yanditse kuri konti ye ya instagram, ashima umukunzi we Fleury amubwira ko azamukunda ingoma ibihe n’ibihe. Ati “Mpora nshima. Nzagukunda iteka mutware wanjye Fleury Legend.”

Ku wa 15 Ugushyingo 2020, uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’, ahabwa impano n’impanuro azakenyereraho mu rugo rwe n’umukunzi we.

Ibirori bye byitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bahuriye muri filime ye yise ‘Impanga’, ababyeyi be, inshuti n’abandi bamuhaye impano n’impanuro azakenyereraho mu rugendo rushya rw’ubuzima agiye gutangirana n'umukunzi we Fleury.

Uyu mukobwa wagize izina rikomeye abicyesha filime City Maid, yavuze ko yatunguwe kandi bikamunezeza, ashima buri wese wagize uruhare kugira ngo akorerwe ibi birori bifite igisobanuro kinini ku mukobwa ugiye kurushinga.

Yaranzwe n’amarira y’ibyishimo; ashima Imana nyuma y’igihe kinini ategereje umunsi nk’uyu umutegura kuba umwamikazi w’umutima wa Fleury umufasha gutegura no gutunganya filime ye yise ‘Impanga’ iri mu zihagaze neza ku isoko.

Bahavu Jeannette na Ndayikingurikiye Fleury bazakora ubukwe ku wa 20 Ukuboza 2020. Kuri ‘invitation’ bavuze ko amakuru arambuye ku bukwe bwabo azatangazwa mu minsi iri imbere. Ni mu gihe ariko ubukwe bwahagaritswe muri iki gihe, bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, ni bwo Ndayikingurikiye Fleury yambitse impeta y’urukundo [Fiançailles] umukunzi we Bahavu Jeannette.

Ni mu birori byabereye kuri Scheba Hotel byahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Bahavu Jeannette wagize izina rikomeye abikesha filime ‘City Maid’, ubu atakigaragaramo kubera ko mu mukino yitabye Imana.

Icyo gihe, Bahavu yanditse kuri konti ya Instagram ashima umwami w’umutima we Fleury yita ‘Legend’; ashima Imana ku bw’urugendo rushya binjiyemo bombi ntagusubira inyuma. Yavuze ko yabwiye ‘Yego’ umukunzi we arongera ati “Ni umugisha kukugira ibihe byose.”

Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri City Maid yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we

Fleury Legend na Bahavu Jeannette bahamije isezerano ryo kubana byemewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda


Aba bombi bageze kure imyiteguro y'ubukwe bwabo n'ubwo bwahagaritswe muri iki gihe cya Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND