RFL
Kigali

Wa mukobwa w'uburanga yashyize iherezo ku nzozi z'urukundo rwa Neymar Jr, ahishura umusore bakundana - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/02/2021 11:37
0


Umunyamideli ukomoka mu Butaliyani, Chiara Nasti, yakuriye inzira ku murima rutahizamu wa PSG n'ikipe y'igihugu ya Brazil, Neymar Jr wifuzaga urukundo rw'uyu mukobwa w'uburanga, nyuma y'uko ashyize ahagaragara umusore bamaze igihe bakundana, ndetse nubu bari kumwe kandi bameranye neza cyane.



Chiara ukurikirwa n'abantu hafi Miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Instagram, yashyize iherezo ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora kuba ari mu rukundo na Neymar, nyuma yo kugaragaza ko ameranye neza n'umukunzi we ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Roma, witwa Nicolo Zaniolo.

Uyu munyamideli yashyize hanze amafoto amugaragaza ku munsi w'abakundana yishimye cyane ari kumwe na Nicolo Zaniolo bakundana.

Mu minsi ishize Umunyamakuru w'umutaliyani, Alfonso Signorini, yagize ati "Nta foto n'imwe ya Nasti itarakunzwe cyangwa ngo ishyirweho ikimenyetso cy'umutima na Neymar, ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ahure nawe, gusa kugeza magingo aya ntibirakunda".

Neymar wakundanaga n'umunyamideli, Natalia Barulich bakaza gutandukana, byavugwaga ko ashobora kuba ari mu rukundo na Emilia Mernes, ariko ibinyamakuru byo mu Butaliyani byanditse ko byamenye ko uyu mukinnyi ari kwiruka cyane ku munyamideli Chiara Nasti ukurikirwa na Miliyoni 1.8 ku rubuga rwa Instagram.

Zaniolo na Chiara bashimangiye ko bakundana bya nyabyo

Aba bombi bishushanyijeho Tatoo z'umutima

Chiara na Zaniolo bamaze igihe bakundana

Nasti ari mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga

Nasti yakuriye inzira ku murima Neymar wifuzaga urukundo rwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND