Nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda 'AJSPOR' ritangaje ko ryitandukanije n'imikorere y'abanyamakuru b'imikino kuri Radio10, Aba banyamakuru bakora ikiganiro gikurikirwa na benshi muri iyi minsi batangaje ko nabo bitandukanyije n'icyemezo cya Komite y'iri shyirahamwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, nibwo AJSPOR yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, rikubiyemo ubutumwa bwitandukanya n'imikorere y'abanyamakuru b'imikino kuri Radio10, barimo Sam Karenzi, Kazungu Clever, Biganiro Anther na Kalisa Bruno.
Muri iri tangazo, AJSPOR yagarutse ku biganiro byakunze guhuza iri shyirahamwe ndetse n’abafite aho bahuriye na Siporo n’Itangazamakuru mu Rwanda nk’iyo ku wa 12 Ugushyingo 2020 yari irimo Minisiteri ya Siporo, RGB, OGS, MHC, RURA na RMC.
Rivuga ko abitabiriye iriya nama baragarutse ku mvugo zidakwiye zikoreshwa mu biganiro bya Siporo by’umwihariko ibitambuka kuri Radio 10, kandi ngo muri iyi nama bavuze ko Abanyamakuru b’iyi Radio baranzwe no kubogama mu biganiro byabo, gukwirakwiza ibihuha no gukoresha imvugo isesereza inibasira bamwe.
Iri shyirahamwe rivuga ko yakomeje guhwitura bariya banyamakuru banarezwe n’abantu banyuranye muri RMC ndetse ngo bamwe banabisabira imbabazi.
AJSPOR isoza ivuga ko yitandukanyije n’imikorere idakurikiza amahame y’umwuga iranga aba banyamakuru kuko idahesha ishema AJSPOR ndetse AJSPOR ikibutsa ko iyi mikorere itagomba kuyitirirwa.
Nyuma yuko iri tangazo risohotse ndetse rikagera kubo rigenewe, twashatse kumenya icyo aba banyamakuru bavuga ku cyemezo cyabafatiwe n'icyo bagiye gukora.
Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n'uhagarariye igisata cya Siporo kuri Radio10, Bwana Sam Karenzi, yavuze ko nabo bitandukanije n'icyemezo cya komite ya AJSPOR ndetse ko na bamwe mu bari basigaye muri iri shyirahamwe bagiye guhita basezera. Yagize ati:
Natwe twitandukanije n'icyemezo cya komite ya AJSPOR, kuko nta nteko rusange y'abanyamuryango yabayeho ngo tuvuge ko ari ibyavuye mu bitekerezo by'abanyamuryango, ndabisubiramo, twitandukanije n'icyemezo cy'iyi komite kandi n'abari abanyamuryango baryo bakora mu gisata cya Siporo kuri Radio10 bagiye gusezera, kugira ngo n'ikindi gihe hatazagira uwongera gushaka kurengeera aduha umurongo dukoreramo bitari mu burenganzira n'ubushobozi bwe.
Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko uwo murongo bashaka guha abanyamakuru ba Radio10, bazabanze bawuhe aho bakora kuko bahafite. Karenzi avuga ko ntaho Radio10 ihuriye na AJSPOR, kandi niba ibyo bavuze hari uwo bibabaje afite aho ajya kurega, hatari muri AJSPOR.
Sam Karenzi na Kalisa Bruno nibo bari basigaye mu Ishyirahamwe rya AJSPOR gusa nabo bafashe umwanzuro wo gusezera, mu gihe Antha na Clever bo batari abanyamuryango.
Kugaruka muri iri shyirahamwe, karenzi asanga bishoboka ariko bizasaba ko abayobozi baryo n'abanyamuryango bazaba bahinduye umuvuno, bakavugurura imikorere, byananirana nabo bagashinga irindi shyirahamwe.
Sam Karenzi avuga ko ntaho Radio10 ihuriye na AJSPOR
Karenzi na Taifa bavuga ko bagiye gusezera muri AJSPOR bakazayigarukamo cyangwa bagashinga irindi rishya
TANGA IGITECYEREZO