RFL
Kigali

Urukundo ruri kugurumana hagati y'umunyarwenya Taikun Ndahiro n'umukobwa w'ikimero witwa Cinella-AMAFOTO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:23/02/2021 7:16
0


"Yoooo Warakuze mama. Love you igikobwa". Aya ni amagambo umunyarwenya Ndahiro Emmanuel (Taikun Ndahiro) yakoresheje ubwo yerekanaga umukobwa w'inzozi ze, ikibasumba, nyampinga n'ayandi menshi yamwise. Ibi yabigaragarije kuri WhatsApp status aho yashyizeho amafoto arenga 10 y'uyu mukobwa, ibintu avuga ko yabitewe n'urukundo rwinshi.



Hari saa Tanu n'igice z'amanywa (11h 30) ku isaha ya hano mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 22/02/2021 ubwo umunyarwenya wamenyekanye cyane nka Taikun Ndahiro ukunzwe cyane muri iyi minsi, yifashe akagaragaza amarangamutima ye ku mukobwa w'ikimero yihebeye. Yafashe amagambo y'urukundo aherekejwe n'amafoto 11 yemeza neza ndetse anerekana umukobwa uyu musore yihebeye.


Taikun Ndahiro yabaye icyamamare mu gihe cya Covid-19

Nyuma y'iminota 30 uyu munyarwenya ashyizeho izo Post ni bwo umunyamakuru wa InyaRwanda.com yamuvugishije kugira ngo amenye niba uyu mukobwa yerekanye ari umukunzi we, nuko undi ati: "Byose byatewe n'urukundo rwinshi mfitiye uriya mukobwa ndetse nkubwije ukuri ni ubwa mbere bimbayeho gukunda gutya bikagera n'aho mfata amafoto arenga 10 y'umukobwa nkunda nkayashyira kuri Whatsap yanjye.

Kanda hano urebe ubwiza budasanzwe bwakuruye Taikun Ndahiro


Ku murongo wa Telefone Taikun yavuze ko ubusanzwe gukunda ku bantu bakora urwenya bitajya bipfa kubabaho cyane dore ko niyo babwiye abakobwa ko babakunda babifata nko kubasetsa bityo nabo bikabaca intege zo gukomeza babivuga. Kuri we rero ngo arashima Imana kuba kugeza ubu afite umukobwa umukunda ndetse nawe akaba amukunda.

Taikun Ndahiro avuga ko kuva yabaho ari ubwa mbere yakunzwe n'umukobwa bikagera aho yumva ko nta wundi mukobwa umurimo. Uyu mukobwa watwaye umutima wa Taikun Ndahiro, yitwa Cinella, gusa yirinze kugira byinshi amudutangarizaho. Ubwo InyaRwanda twageragezaga kuvugisha uyu mukobwa, ntibyadukundiye kuko atigeze yitaba telefone ye igendanwa.

Taikun Ndahiro yavutse taliki ya 17/08/2000, avuka mu muryango w'abana 5, we akaba umwana wa 2. Ni umusore uri kwiga Kaminuza muri Tanzania ahitwa Saint Augustine University of Tanzania iherereye mu mujyi wa Mwanza, ubu akaba ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga 'Pubulic relations and advertising' akaba azarangiza amashuri ye mu 2022.

Inkuru wasoma: Yabaye icyamamare kubera Covid-19: Amateka ya Taikun Ndahiro umunyarwenya uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda

Uyu musore ari mu bantu bagizwe ibyamamare n'ibihe bya Covid-19, we akaba yarakoresheje iturufu yo gusetsa abantu, akura benshi mu bwigunge batewe na Guma mu rugo, ubu ni ikimenyabose cyane cyane ku rubuga rwa Instagram. Gusetsa abantu (Comedy) ni umwuga Taikun Ndahiro yakiranywemo yombi ndetse abantu benshi cyane cyane abo mu Rwanda bafite amatsiko menshi yo kuzamubona imbonankubone abataramira. Nawe avuga ko ari ibintu anyotewe cyane.

Reba hano amwe mu mafoto ya Cinella umukunzi wa Taikun Ndahiro





Umukobwa watwaye umutima w'umunyarwenya Taikun Ndahiro


Taikun Ndahiro avuga ko kwiyumanganya byamunaniye kubera urukundo rwinshi akunda Cinella








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND