RFL
Kigali

Yabaye icyamamare kubera Covid-19: Amateka ya Taikun Ndahiro umunyarwenya uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:3/01/2021 19:52
0


Ndahiro Emmanuel uzwi cyane nka Taikun Ndahiro mu ruganda rwa comedy ni umwe batumye abantu baticwa n'irungu muri 2020 kuko ari bwo yagaragaje impano ye yo gusetsa abinyujije mu mashusho mato cyane kuri za Whatsapp, Insatgram, Facebook no ku zindi mbuga yagiye akunda kugaragaraho.



Ndahiro Emmanuel cyangwa Taikun Ndahiro yavutse taliki ya 17/08/2000, avuka mu muryango w'abana batanu, we akaba umwana wa kabiri. Yize amashuri ye abanza mu karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, akomeza amashuriye yisumbuye mu karere ka Ngoma n'ubundi,ahereye ku ishuri ryitwa ASPEK nyuma yimukira ku ishuri rizwi nka 'Leshillondere' mu mwaka we wa kabiri.


Nyuma yaje kuhava ajya kwiga muri Agape mu mwaka wa gatatu, arangije atangira umwaka wa kane mu karere ka Kayonza ahazwi nka Nyamirama ari naho yarangirije amashuriye yisumbuye. Amashuri ye ya kaminuza yahise ajya kuyiga mu gihugu cya Tanzania ahitwa Saint Augustine University of Tanzania iherereye mu mujyi wa Mwanza, ubu akaba ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga 'Pubulic relations and advertising' akaba azarangiza amashuri ye mu mwaka wa 2022.


Mu kiganiro Taikun Ndahira yagiranye na InyaRwanda.com yagize ati: "Natangiye gukora comedy kuva mu wa 3 segonderi, gusa nabigiyemo biri officialmu 2019 mu kwa 03, gusa kubera nahise nza Tanzania kwiga nabaye nk'uhagaritse ho ntangira kubikora nanone mu 2020 mukwa 03".

Ubwo yabazwaga niba akora comedy nk'umwuga yagize ati: "Yego mbikora nk'umwuga, ningaruka mu Rwanda ni na kimwe mu bintu nzashyiramo imbaraga cyane, no kongera imbaraga mu bikorwabyanjye nitabira ibitaramo mu gihe CoronaVirusyaba yarangiye.

Nk'umwe mu basore bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda, twashatse kumenya niba yaba afite umukunzi atubwira ko ntawe ndetse ko ahugiye cyane mu masomo, ibyo gukundana atabibonera umwanya. Yabajijwe niba hari ikintu cyaba cyaramugoye muri comedy cyangwa ikintu yaba yarayikuyemo maze asubiza ati: "Ntacyangoye muri comedy kuko abantu bakunze ibyo nkora nkibitangira, ikintu kiza nakuye muri comedy ni ukumenyekana ikindi ni uko ngira uruhare mu byishimo by'abantu kubera ibyo nkora". Ati "Mu gihe abantu benshi akazi kari kahagaze muri corona njye naboneyeho mfata imitima ya benshi mbinyujije kuri comedy nyuza kuri social media".


Uyu musore ari mu banyarwenya b'abanyarwanda bakorera uyu mwuga hanze y'igihugu kandi akaba akunzwe cyane dore ko bigoye kubona umuntu udatunze amashusho ye muri terefone.


Ikindi ni uko ariwe munyarwenya uzwiho gukora amashusho mato cyane ariko agakundwa n'abatari bake hano mu Rwanda nk'uko bigenda bigaragara ku byo abantu banyuranye bakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

Twamusabye kutubwira abantu abona bakora comedy neza, maze ashyira ku mwanya wa mbere Arthur Nkusi, ku mwanya wa 2 ahashyira Patrick Rusine, ku mwanya wa 3 ahashyira Fally Meric, ku mwanya wa 4 ahashyira Zabba Missed call, naho ku mwanya wa gatanu ahashyira Joshua. Mu bahanzi akunda cyane yavuze ko ari Bruce Melodie, Riderman, Bill Ruzima ndetse na Sean Brizz.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATRICK RUSINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND