RFL
Kigali

Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye APR FC imyaka 7 yitabye Imana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/02/2021 10:52
1


Lt. Gen. Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) wanayoboye ikipe y'ingabo z'u Rwanda (APR FC) mu gihe kingana n'imyaka 7, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 12/02/2021.



Lt. Gen. Jacques Musemakweli witabye Imana, yabaye umuyobozi w'ikipe y'ingabo z'igihugu 'APR FC' imyaka irindwi, yegukana ibikombe bitandukanye birimo ibya Shampiyona y'u Rwanda ndetse n'ibikombe by'amahoro. 

Umuvugizi w'Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Ronald Rwivanga yabwiye Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) ko Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu biyemeje guhara ubusore bwabo maze akitangira igihugu akibohora akanagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n’imicungire y’ingabo, amahugurwa, ibikorwa bya gisirikare, ibikoresho n’imicungire y’umutungo by’Ingabo z’u Rwanda.

Yagiraga inama Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu kugena politiki zihamye n’amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y’umutungo n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda.

Mu zindi nshingano ze yari ashinzwe gukurikirana no gutangira iperereza ku ihohoterwa rikorewe umusirikare cyangwa rikozwe na we. 

Lt. Gen. Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagaragaye mu myanya itandukanye mu bihe binyuranye.

Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lieutenant Jenerali.

Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), (yari agifite ipeti rya Gen Maj) umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Muri Mata 2019, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w’ u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy’imyaka isaga irindwi.

Uyu mugabo yabaye Perezida w’Ikipe y’Ingabo z'igihugu guhera mu 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 ni bwo yasimbuwe na Maj. Gen. Mubaraka Muganga kuri uwo mwanya.

Lt Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana 

Lt Gen Musemakweli yari umugenzuzi mukuru w'ingabo z'u Rwanda

Lt.Gen Musemakweli yayoboye APR FC imyaka irindwi

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paul Tuyishime3 years ago
    condoleance





Inyarwanda BACKGROUND