RFL
Kigali

Premier League: Umusifuzi watanze amakarita 2 atukura akabwirwa ko azicwa n'umuryango we yasabye gukurwa ku rutonde rw'abazasifura imikino iri imbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/02/2021 7:28
0


Mike Dean uri mu basifuzi b'abahanga kandi bakunzwe mu Bwongereza, yasabye gukurwa ku rutonde rw'abazasifura imikino ya Premier League mu mpera z'iki cyumweru, nyuma yo kwakirwa ubutumwa bumubwira ko azicwa n'umuryango we kubera amakarita abiri atukura yatanze mu cyumweru gishize.



Uyu musifuzi mpuzamahanga w'imyaka 52 y'amavuko, mu cyumweru gishize yatanze amakarita abiri atukura ataravuzweho rumwe, harimo iyo yahaye Jan Bednarek ukinira  Southampton mu mukino batsinzwe na Manchester United ibitego 9-0, ndetse n'iyo yahaye Tomas Soucek ukinira West Ham mu mukino yanganyije na Fulham.

Iki cyemezo cyavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse hazamo umuntu utaramenyekanye wamwoherereje ubutumwa bumubwira ko icyemezo yafashe kizatuma yicwa n'umuryango we.

Dean yahise yihutira kubimenyesha igipolisi cyo mu gace ka Merseyside, ndetse ahita anasaba gukurwa mu basifuzi bazasifura imikino ya Premier League iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru, nubwo ku wa gatatu tariki ya 10 Gashyantare, azasifura umukino uzahuza Leicester na Brighton muri FA Cup.

Nyuma yo kugenzurana ubushishozi amakosa aba bakinnyi bakoze, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza FA ryakuyeho aya makarita bari bahawe, kubera ko barenganyijwe, bemererwa gukina imikino iri imbere nta numwe bakumiriwe.


Ikarita Dean yahaye Tomas Soucek wa West Ham ntiyavuzweho rumwe

Dean yasabye gukurwa ku rutonde rw'abazasifura imikino ya Premier League mu mpera z'icyumweru nyuma yo kubwirwa ko azicwa n'umuryango we





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND