RFL
Kigali

Amatariki yari yaratangajwe: Ibyamamare byasubitse ubukwe kubera Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2021 9:24
1


Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 18 Mutarama 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe imyanzuro itandukanye irimo no gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.



Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15. Minisiteri y’ubuzima yavuze ko gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo byaturutse ku kuba uyu murwa wihariye 61% by’abanduye Covid-19 kuva uyu mwaka watangira.

Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku mishinga itagira ingano mu nguni zose z’ubuzima.

Ni icyorezo cyadutse benshi mu basore n’inkumi bazwi baramaze kwemeranya kuzashinga urugo. Ndetse igihe cyarageze babimenyesha inshuti, abavandimwe n’imiryango.

Kuva tariki 14 Werurwe 2020, umuntu wa mbere wanduye Covid-19 yagaragara mu Rwanda, uko ingamba zo kwirinda iki cyorezo zoroshywaga ni nako abantu batandukanye bagiraga ibikorwa bitandukanye bakora.

Ingamba zo kwirinda Covid-19 zatumye umubare w’abajya gushyingura n’abataha ubukwe ugabanuka. Muri iki gihe bwo Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo nta bukwe n’ibirori bihuza abantu byemewe. Amashuri n’insengero birafunzwe.

Hari abasore banze gutegereza biyemeza kubana n’abakobwa badakoze ubukwe. Abandi biyemeza gusubika ubukwe bakazabusubukura Covid-19 nicogora.

1.Miss Mushambokazi n’umukunzi we Karim

Ku wa 24 Ugushyingo 2020, ni bwo hasohotse ‘invitation’ z’ubukwe bwa Mushambokazi Jordan uri mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 n’umukunzi we bamaranye igihe mu buryohe bw’urukundo Mbonyumuvunyi Karim wafashe irembo akamwinjiza mu idini ya Islam

Urupapuro rw’ubutumire rwerekana ko Mushambokazi na Mbonyumuvunyi Karim bagombaga gukora ubukwe mu minsi ibiri itandukanye, ku wa 23 Mutarama 2021 ndetse no ku wa 30 Mutarama 2021. Ubukwe bwarasubitswe kubera gahunda ya Guma mu Rugo.

Tariki 04 Ukwakira 2020, Mushambokazi yemereye INYARWANDA ko umukunzi we Karim yafashe irembo ndetse ko bamwakiriye mu idini ya Islam mu muhango yari ashyigikiwemo n’inshuti ze.

2.Umunyamakuru Gerard Mbabazi na Uwase Alice

Mu mpera z'Ukuboza 2020, Gerard Mbabazi wamamaye mu itangazamakuru ryibanda ku myidagaduro yagaragaje amatariki y’ubukwe n’umukunzi we Uwase Alice bamaze igihe bakundana nk’uko uyu musore yabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

‘Invitation’ igaragaza ko aba bombi bagombaga kurushinga mu mpera za Mutarama, gusa bitewe n’ibihe bya Guma mu Rugo ubukwe bwarasubitswe.

Ibirori byabo byagombaga kubanzirizwa n’imihango yo gusaba no gukwa yari kuba wa 30 Mutarama 2021. Imihango yo gusezerana imbere y’Imana yari kubera kuri Christus i Remera tariki 6 Gashyantare 2021.


3.Umukinnyi wa filime Usanase na Producer Ndayirukiye Fleury

Tariki 17 Ukuboza 2020, Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime City Maid, yasezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we bamaze imyaka irenga itatu mu munyenga w’urukundo Ndayirukiye uzwi nka “Legend.”

Usanase na Fleury bagombaga gusezerana imbere y’Imana tariki 20 Ukuboza 2020. Ndetse indi mihango y’ubukwe isigaye yari kuba muri uku kwezi kwa Mutarama 2021, isubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyongeye kubyutsa umutwe muri iki gihe

Ikindi cyatumye ubukwe bw’uyu mukobwa busubikwa ni gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Iminsi ya Guma mu Rugo ishobora kongerwa bitewe n’uko imibare y’abandura Covid-19 ikomeza kuzamuka ubutitsa ari nako yica benshi mu Rwanda.


4.Patient Bizimana n’umukunzi we Karamira ubarizwa muri Amerika

Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye mu ndirimbo 'Ubwo buntu', 'Menye neza' n'izindi yagombaga gukora ubukwe n’umukunzi we Karamira Uwera Gentille mu mpera z’umwaka ushize.

Muri Mata 2020 INYARWANDA yasohoye inkuru ivuga iti “Patient Bizimana agiye kurushinga n'umukobwa ubamuri Amerika basezeranye mu mategeko mu ibanga rikomeye.”

Iyi nkuru ivuga ko Patient na Gentille utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu mu 2019.

Patient Bizimana yabwiye INYARWANDA ko we n’umukunzi we Gentille bagombaga gusezerana imbere y'Imana tariki 13 Ukuboza 2020. Gusezerana ndetse n’imihango y’ubukwe ntibyabaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko Patient Bizimana yafashe irembo mu kwezi kwa Werurwe 2019.

Umuhango wo gusaba no gukwa wari kuba tariki 11 Ukuboza 2020, naho gusezerana imbere y'Imana bikaba tariki 13 Ukuboza 2020 mu muhango wari kubera muri ERC Masoro hanyuma abatumiwe bakiyakirira kimuri Intare Conference Arena i Rusororo.

Urukundo rw’aba bombi ntirwavuzwe mu itangazamakuru! Nyamara imyaka ibiri irashize bombi batangiye urugendo rwo gusengera urukundo rwabo no kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Muri Nyakanga 2020, Patient Bizimana yabwiye INYARWANDA ko aziranye na Gentille kuva mu buto, ariko ko urukundo rwatangiye gushora imizi mu myaka ibiri ishize, ndetse ngo inshuro bavugana ku munsi ntiyazibara.

Uyu muhanzi yavuze ko Gentille yamurutiye abakobwa bose bavuzwe mu rukundo nawe. Ati “Namukundiye ibintu byinshi cyane. Ikintu cya mbere ni uko yankunze akemera kunkunda nkamusaba kunkunda akanyemerera. Ikindi kintu ni uko aruta abakobwa bose twahuye mu maso yanjye mu mutima wanjye,”


Mushambokazi wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018

Umunyamakuru Gerard Mbabazi n'umukunzi we Alice

Umukinnyi wa filime Usanase n'umukunzi we Fleury

Gentille, umukunzi w'umuramyi Patient Bizimana

Patient Bizimana yashyize mu ngiro icyifuzo cy'umubyeyi we









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • James3 years ago
    Imana ibafashe





Inyarwanda BACKGROUND