RFL
Kigali

Munezero Aline ‘Bijoux’ yatandukanye n’umusore wamwambitse impeta, ahita akundana n’undi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2021 13:22
2


Umukinnyi wa filime Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Filime y'uruhererekane yitwa 'Bamenya', yatangaje ko hashize iminsi atandukanye n’umusore witwa Abijuru Benjamin [King Bent] wamwambitse impeta y’urukundo amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Ku wa 28 Kanama 2020, ni bwo Aline yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bari bamaze igihe bakundana. Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko inzozi ze zasubijwe kuko agiye kurushinga n'uwo umutima we wishimira.

Uyu mukobwa uri mu bakinnyi bakomeye ba filime mu Rwanda, yavuze ko impeta yambitswe ari impano idasanzwe yakiriye mu buzima bwe, kandi ko yishimiye gusangira iminsi y'ubuzima bwe n'umukunzi w'agatangaza.

Icyo gihe yabwiye INYARWANDA ko yemeye kurushinga na Abijuru Benjamin kubera amukunda nawe akaba amukunda. Ati “Arankunda, agira ukuri, azi gukora, icyongeyeho aranasenga".

Uyu munsi, Munezero Aline wamamaye nka Bijoux yabwiye Isimbi TV ko yatandukanye na Abijuru buri wese aca inzira ze. Yavuze ko hari byinshi batumvikanyeho atashimiye ko bijya mu itangazamakuru. Avuga ko yamaze gutangira ubuzima bushya.

Ati “…Umuhungu wanyambitse impeta twaratandukanye…Hari igihe umuntu aba ari mwiza ku isura ariko wenda ibyo ashaka cyangwa imiterere yiwe atari byo wowe ushaka cyangwa se nimunahuze.”

“Ntabwo ngiye kuvuga ngo wenda we yambereye mubi, kuko hari ho abantu bivuga ameze ku ruhande rumwe nshobora kuba naramubereye mubi cyangwa nawe akaba yarambereye mubi.”

Uyu mukobwa yavuze ko yari yafashe icyemezo cyo kwerekana umukunzi we kubera ko yashakaga kubaka urugo, ariko ngo hari “ibitaragenze neza” byanatumye bombi bashyira akadomo ku rukundo rwabo rwari rumaze igihe kitari gito.

Ati “Ntabwo twumvikanye…Icyo nabwira abanyarwanda, umuhungu twakundanaga twaratandukanye. Ntabwo tukiri kumwe.”

Munezero Aline yavuze ko nyuma yo gutandukana na Benjamin yahise yinjira mu rukundo n’undi musore mushya ubarizwa mu Rwanda. Ati “Njyewe mfite umuntu nkunda.”

Yavuze kandi ko mu gihe yari acyambaye impeta ya King Bent hari abasore batandukanye bagiye bamutereta ariko akabangira agashima ku isezerano.

Uyu mukobwa amafoto n’amashusho yari yashyize kuri konti ye ya Instagram ari kumwe n’umusore uzwi ku izina rya King Bent yayakuyeho. Ni nako byagenze kuri konti y’uyu musore, kuko nawe yamaze gukuraho amafoto yerekanaga umuhango wo gutera ivi.

Usibye gukuraho amafoto y’umukunzi we, Aline yagabanyije amafoto n’umubare w’abantu akurikira [Follow].

Munezero Aline yavuze ko yahisemo gutangaza ibi, kubera ko mu bihe bitandukanye yagiye abibabazwa n’abantu batandukanye babonaga ko yamaze kwinjira mu buzima bushya. Kandi yarasibye n’amafoto yose yamuhuzaga n’uyu musore.

Munezero Aline yagize izina rikomeye muri iki gihe abicyesha Filime yitwa 'Bamenya' itambuka kuri shene ya YouTube. Azwi no mu zindi Filime zitambuka kuri Televiziyo ndetse anifashishwa na benshi mu bahanzi mu mashusho y'indirimbo.

Munezero Aline yavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1994. Ni umukobwa w’imfura mu muryango w’abana 5.

Aline yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa mur uhame, ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina muri filime zigaragara mu mwaka wa 2016 aha yanahise atangira kubikora nk’akazi.

Munezero Aline yatangaje ko hari ibyo atumvikanyeho na King Bent byanatumye batandukanye

Aline yavuze ko yasubije impeta King Bent arayanga kandi ko abo mu muryango we batahise bishimira icyemezo yafashe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengiyumva ezira 3 years ago
    Aline niwarukwiriye gufatikemezo nkakiriya kuko ntabonaga muberanye pe kd twari twabyishimpiye kbs ahhh gx uwawe ntahwajya saw ndabakunda
  • Ishimwe didos3 years ago
    Ariko wasanga umwe muribo yarahindutse kuburyo umwe muribo atakwihangana,ibyo rero sigitangaza gutandukana bitunguranye bose babikoze babitekerejeho,ubu generation guhera 1993 kuzamura mu myaka iri imbere,abantu bavutse icyi gihe batandukanye kure n'abavutse mbere 1993,unarebye ni bijou wafashe umwanzuro,nta mpamvu yokubana nuwo utakwishimira ubuzima bwawe bwose.





Inyarwanda BACKGROUND