RFL
Kigali

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Filime 'Bamenya' yambitswe impeta y'urukundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/08/2020 22:57
0


Umukinnyi wa filime Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Filime y'uruhererekane yitwa 'Bamenya' yambitswe impeta y'urukundo n'umusore witwa Abijuru Benjamin (King Bent) amuteguza kurushinga.



Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu bibera mu rugo rw'umusore. Aline yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko inzozi ze zasubijwe kuko agiye kurushinga n'uwo umutima we wishimira. Avuga ko impeta yambitswe ari impano idasanzwe yakiriye mu buzima bwe, kandi ko yishimiye gusangira iminsi y'ubuzima bwe n'umukunzi w'agatangaza.

Ati "Byose byanjye, nshuti yanjye. Niteguye kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose." Munezero Aline yabwiye INYARWANDA, ko yemeye kurushinga na Benjamin kubera ko "Arankunda, agira ukuri, azi gukora, icyongeyeho aranasenga".

Munezero Aline yagize izina rikomeye muri iki gihe abicyesha Filime yitwa 'Bamenya' itambuka kuri shene ya YouTube. Azwi no mu zindi Filime zitambuka kuri Televiziyo ndetse anifashishwa na benshi mu bahanzi mu mashusho y'indirimbo. Munezero Aline yavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1994. Ni umukobwa w’imfura mu muryango w’abana 5.

Aline yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa mur uhame, ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina muri filime zigaragara mu mwaka wa 2016 aha yanahise atangira kubikora nk’akazi.

Munezero Aline [Bijoux] yambitswe impeta y'urukundo na Benjamin


Ubutumwa Aline yanditse kuri Instagram nyuma yo kwambikwa impeta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND