RFL
Kigali

Umujyanama wavuyemo umukunzi! Ibiteye amatsiko kuri Ifashabayo Dejoie wambitse impeta Clarisse Karasira yakundiye "Ubumuntu"-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2021 14:03
0


Ni umusore wahiriwe n’ubuzima ukorera Igihugu! Ifashabayo Dejoie Slyvain yatangaje ko umuhanzikazi Clarisse Karasira yambitse impeta y’icyizere, yamukundiye kuba ari umuntu w’abantu kandi ufite ubumuntu muri we, byatumye muri Nyakanga 2019 amusaba kumubera umufasha w’ubuzima buri imbere.



Ifashabayo ni umusore w’imyaka 27 y’amavuko urangwa n’umusatsi uringaniye, uca bugufi, uha ikaze buri wese uzi no kuganira. Ni gacye uzamubona atambaye ikote, karuvati, ipantalo n’inkweto by’abasirimu.

Izina rye ryavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva mu mwaka 2018 ategura ibitaramo ‘Umurage Nyawo’ afatanyije na Murekezi Derrick byo kwizihiza abahanzi basize Umurage. Ryongeye kuvugwa cyane kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 afasha Clarisse Karasira gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye ‘Inganzo y’Umutima’.

Yongeye kwisanga ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru ubwo yafataga icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Clarisse Karasira bahujwe na Kamaliza. Kuva ubwo batangira gutegura ubukwe bwabo buzaba muri uyu mwaka wa 2021.

INYARWANDA yagiranye ikiganiro kihariye na Ifashabayo Dejoie Slyvain. Ni umusore w’Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Ukunda Imana, Igihugu, abantu n’ikiremwamuntu muri rusange.

Yize amashuri abanza kuri Ecole Primaire de Ruyanza, ayisumbuye yiga mu Byimana aho yavuye asoreza amasomo ye mu Ishami ry’Amateka, Icungamutungo n’Ubumenyi bw’Isi muri Lycée de Kigali yashinzwe mu 1974-1975.

Ubwana bwe bwaranzwe no gukunda kwiga, kubana n’abantu cyane cyane abamuruta, ndetse agakunda kureba filime no gukina umupira nk’abandi bana bose. Yakunze gusenga ariko bitari cyane, gusa yubaga Imana.

Yakuriye mu muryango wa Gikirisito w’abana barindwi, ni umwana wa Gatanu. Afite Nyina gusa kuko Se yitabye Imana akiri muto. Nyina ajya amubwira ko Se yari ‘umugabo ufite ubwenge bwinshi cyane’ kandi ‘uzi kubana n’abantu cyane’.

Ntiyabanye igihe kinini na Nyina, kuko yabaye kenshi mu Mujyi wa Kigali. Dejoie asobanura Nyina nk’umubyeyi w’intwari wareze abana benshi nta bushobozi afite ariko agakotanira kubageza aheza. Umubyeyi udacika intege kandi witangira umuryango.

Avuga ko nyina ari we kitegererezo cye. Byanahaye Dejoie kubaha ababyeyi b’abagore bose, kuko yasanze muri bo bifitemo imbaraga zidasanzwe ashingiye ku byo Nyina yabafashije kugeraho.

Soma: Ubukwe ni vuba, twahujwe na Kamaliza! Urugendo rw'urukundo rwa Clarisse na Dejoie

Dejoie avuga ko yize amashuri ye ari ‘smart’ mu manota. Yakuranye inzozi zo kuzaba umuyobozi no gukora ikintu gifitiye akamaro umubare munini. Ati “Numvaga ubuzima bwanjye bugomba kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi bantu benshi.”

Uyu musore yabonye buruse yo kwiga muri Kaminuza ya SFB ntiyahiga, abona n’amahirwe yo kwiga muri Kpler ahiga igihe gito ahita abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza Ashesi University yo muri Ghana ku nkunga y'ikigo cya MasterCard Foundation.

Gukura nyuma y'ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byatumye Ifashabayo aganisha ubuzima bwe mu murongo wo guharanira gufasha rubanda rugari.

Dejoie yize muri imwe muri Kaminuza zikomeye ku mugabane w’Afurika yitwa Ashesi University ku nkunga y'ikigo cya MasterCard Foundation.

Ibi byatumye akomeza kuganisha ubuzima bwe mu murongo w’ibikorwa bigirira akamaro benshi byiganjemo ibikorwa bigarura icyizere mu Bantu; byibanda kubafasha ku buzima bwo mu mutwe, kwigisha no guhugura abanyeshuri b’amikoro macye mu byaro byo muri Ghana.

Hari kandi n'undi mushinga w’ibitaramo witwa ‘Umurage Nyawo’ acishamo ibikorwa bye mu Rwanda cyane byibanda ku muco. Ni ibitaramo bigamije kwizihiza abahanzi batabarutse basize umurage w’umuntu n’ubumana mu bantu.

Ibi bitaramo byatangiye mu mwaka wa 2018 byizihiza abarimo Mutamuliza Annociata wamamaye nka Kamaliza na Minani Rwema.

Mu bihe bitandukanye, kubera ibikorwa bye, yagiye ahabwa amashimwe n’ibigo bitandukanye harimo nk'ikigo cya Muhammad Ali Initiative na Clinton Global Initiative akenshi bishingiye kubyo yakoraga haba mu Rwanda no muri Ghana.

Dejoie yabaye mu buyozi bwa Diaspora Nyarwanda nkaho yabaye Visi-Perezida w'Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Ghana, akaba no mu bayobozi bikirenga b'umuryango Nyarwanda w’ababa muri Leta ya Colorado, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Uyu musore afite ibikombe yagiye ahabwa n’abayobozi mu nzengo zitandukanye, n’Imiryango Mpuzamahanga ikomeye harimo nka Muhammad Ali biciye mu kigo cyamwitiriwe cyitwa Muhammad Ali Centre na Nyiributungane Dalai Lama wa 14 binyuze mu kigo cye Dalai Lama Fellows ndetse na MasterCard Foundation.

Ifashabayo Dejoie yandikiranye bwa mbere kuri WhatsApp na Clarisse Karasira amutumira mu gitaramo:

Ifashabayo wakundanye bwa mbere n’umukobwa yiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye [Tronc Commun], avuga ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, ari bwo yatunze nimero ya Clarisse Karasira amwandikira amutumira mu gitaramo ‘Umurage Nyawo’ cyo kwizihiza Rugamba Sipiriyani.

Icyo gihe Dejoie yanditse ubutumwa bwe mu Cyongereza, ariko Clarisse Karasira amusubiza mu Cyongereza ubutumwa bwe anabuhindura mu Kinyarwanda anamukungurira kujya akoresha ururimi rwe kavukire.

IKIGANIRO KIHARIYE NA CLARISSE KARASIRA AVUGA KU RUKUNDO RWE NA DEJOIE

">

Igitaramo cyo kwihiza Rugamba nticyabaye ‘kubera impamvu zitandukanye’ ariko bombi bakomeje kuvugana umunsi ku munsi kugeza ubwo bombi batangiye urugendo rw’urukundo. Uyu musore avuga ko muri Nyakanga 2019, ari bwo yabwiye Clarisse Karasira ko yifuza kubana nawe nk’umufasha we w’ibihe byose.

Yavuze ko Clarisse asezera muri Label ya Alain Muku yamugishije inama ariko ko atari we wamugiriye inama yo kuvamo. Gusa ngo yamwijeje kumushyigikira mu bikorwa bye by’umuziki anamufasha gufungura kompanyi ye y’umuziki yise Clarisse Karasira Ltd.

Uyu musore asobanura ko amarangamutima ye yatangiye kumwerekeza kuri Clarisse kuva muri Gicurasi 2019. We avuga ko hari igihe kimwe yafashe indege aza mu Rwanda ashaka guhura na Clarisse Karasira, kuko ngo yumva atabaho ashingiye ku nganzo ye.

Yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri yamaze mu Rwanda, yafashe moto ajya kureba Clarisse Karasira aho yari atuye bagirana ibiganiro birambuye.

Ati “Numvaga Clarisse […] ni gute umuntu yavuga ngo afite imyaka 23 akaba atekereza nk’umuntu ufite PHD wo mu Rwanda rwose! Umukobwa uri aho w’umunyarwandakazi utavuga ngo yabaye za Burayi z’Amerika aba hehe, yize Harvad n’ibiki byose, ni gute yagira ubwenge bungana gutya? Ariho ntariho,”

Yavuze ko umunsi wa mbere ahura Clarisse waranzwe n’ibyishimo no kwibwirana byisanzuye. Avuga ko atabfasha umwanya munini yitegura uyu munsi, kuko ngo muri we akora ikimuhaye. Ngo ntakora ikintu agamije kugira ngo abantu bagire icyo babivugaho.

Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo Clarisse Karasira. Ni umunsi avuga ko udasanzwe mu buzima bwe, kuko bombi bemeranyijeho kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango w’ubukwe bazakora mu mezi nk’atatu ari imbere.

Uyu musore avuga ko we na Clarisse bahuje inzozi ngari, kwitangira akazi, bahuriye ku mishinga itandukanye, bahuje indangagaciro hafi 95%, baba mu buzima bumwe n’ibindi byinshi byatumye avuga ko ‘ari abakundana bajyanye’.

Dejoie yavuze ko Clarisse afite imiterere nk’iya Nyina byanatumye yiyemeza kurushinga nawe. Avuga ko umunsi atera ivi amwambika impeta muri we yari afite icyizere cya 70%.

Ati “…Numvaga ndi umusore umukwiye, kuko nanjye nari nzi indangagaciro zanjye. Nari nzi nanjye icyo namumarira. Kandi nziko nateguwe igihe gihagije cyo kubasha kubana n’umuntu uri mu rwego nk’urwe."

Uyu musore yavuze ko kimwe mu byatumye Clarisse Karasira harimo kuba ari umuntu w’abantu ufite umuntu. Ati “...Namukundiye ko ari Clarisse Karasira. Namukundiye ko ari umuntu ufite ubumuntu! Ari umukobwa uzi Imana. Ari umukobwa ukunda kandi akubaha abantu bose mu nzego zabo zose barimo,”

Yavuze ko Clarisse Karasira ari umukobwa uca bugufi mu buryo bwose, utibona nk’umusitari ahubwo yibona nk’umuntu. Avuga ko Clarisse ashobora kumubwira agahagarika imodoka bagatwara umubyeyi uri ku muhanda ugenda n’amaguru ahetse umwana. Dejoie yavuze ko muri uyu mwaka ari bwo bazakora ubukwe. Kandi ko imyiteguro yabo igeze kure cyane!

Inkuru bifitanye isano: Ubukwe ni vuba, twahujwe na Kamaliza! Inzira y'urukundo rwa Clarisse na Dejoie wamwambitse impeta


Ifashabayo Dejoie yatangaje ko muri Nyakanga 2019, ari bwo yasabye Clarisse kumubera umufasha

Ku wa 08 Mutarama 2021, Dejoie yateye ivi yambika impeta y'urukundo Clarisse Karasira

Dejoie yabwiye INYARWANDA, ko yateye ivi afite icyizere cya 70% cy'uko Clarisse ari bwemere

Sylvain Dejoie yize muri Kaminuza yo muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ifashabayo Dejoie w'imyaka 27 y'amavuko yabaye mu buyobozi bwa Diaspora aho yagiye yiga

Kuva mu 2018, Ifashabayo ategura ibitaramo 'Umurage Nyawo' byo kwihiza abahanzi basize umurage

Umuhanzikazi Clarisse Karasira aherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Mu Mitima', ndetse yatangiye gukora kuri Album ye ya kabiri

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA DEJOIE WAMBITSE IMPETA Y'ICYIZERE CLARISSE KARASIRA

">

VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND