Mu mezi 10 ashize, umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Urungano’; bwari bwo bwa mbere aciye amarenga y’urukundo rwe n’umusore witwa Ifashabayo Sylvain Dejoie ariko ntawabimenye kugeza ubwo bombi batangije umushinga w’ubukwe mu minsi ishize.
Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe; iherekejwe n’ibitekerezo birenga 300. Ndetse imaze kurebwa n’abantu basatira gato ibihumbi 400. Mu mikarago yanyu asoza iyi ndirimbo aririmba avuga “mbe Juru rya Kamonyi ese uruho nkubwire iby’umutware w’iwanyu wantwaye.”-Yavugaga umukunzi we Dejoie kuko niho avuka.
Yasaye mu nyanja y’urukundo noneho arerura! Ku wa 07 Nyakanga 2020, yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Uwacu’ abara inkuru y’umukobwa ukumbuye umukunzi we wagiye imahanga. Ni indirimbo yatuye abantu bose bava mu miryango yabo bakajya gushakira ubuzima ahandi cyane cyane hanze y’Igihugu.
Nubwo abantu benshi bacyetse ko ari inganzo yamuraje ijoro abara inkuru yumvanye undi muntu siko biri, kuko Clarisse Karasira yatangaje ko yari akumbuye Ifashabayo wari umaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iyi ndirimbo, Clarisse Karasira aririmba abwira Dejoie kuzamuzanira impeta y’umuringa [Silver] kandi ko impeta y’urukundo yambitswe ikoze muri iri buye.
Asobanura ko umukunzi we atahise amenya ko ari we yaririmbye, ariko ko ubwo yajyaga gufata amashusho yayo Ifashabayo yari yaraje mu Rwanda, afata umwanya wo kuyumva bihagije ari nabwo yamenye ko ari we uvugwa mu nkuru.
Mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA, Clarisse Karasira yavuze ko we na Ifashabayo bahisemo gukundana urukundo rutavugwa mu itangazamakuru kubera ko babonaga ari byo bibanogeye kugeza ubwo bombi babumbuye paji nshya.
Imyaka ibiri irashize bombi bamenyenya biturutse ku bitaramo ‘Umurage Nyawo’ byategurwaga na Ifashabayo byizihije abahanzi Kamaliza na Mina Rwema. Clarisse na Ifashabayo basanzwe bakunda cyane Kamaliza wabaye imbarutso y’urukundo rwabo.
Clarisse nawe avuga ko iyo atanyura inzira Kamaliza yanyuze atari guhura na Ifashabayo. Yavuze ko mu mpera za 2018, Ifashabayo yamutumiye kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Rugamba nticyaba “Haza kuzamo utubazo ducyeya igitaramo nticyaba. Ariko buriya igitaramo cyarabaye. Imana yashakaga igitaramo cyanjye nawe kizahoraho.”
Ku wa 08 Mutarama 2021, ni umunsi winjiye mu mateka ya Clarisse Karasira kuko ari bwo yambitswe impeta y'urukundoUyu muhanzikazi avuga ko kuva ku munsi wa mbere ahura na Ifashabayo, ubushuti bwabo bwagutse buvamo urukundo, imitima irishimirana. Muri Nyakanga 2019, ni bwo Ifashabayo yabwiye Clarisse ko amukunda, uyu muhanzikazi nawe amwemerera atazuyaje.
Clarisse ati “Wari umugoroba mwiza numva ntashaka kugarukaho. Ariko byari byiza cyane. Ni umuntu w’imfura cyane. Ni King Dejoie rwose wa mbere ahubwo! Kuko hazaza abandi ibikomangoma bye. Kuri njyewe ndamwubaha cyane nk’umwami, kuri njyewe kubera ko asobanuye byinshi mu buzima bwanjye.”
Uyu muhanzikazi avuga ko Dejoie ari umuntu wiyoroshya, w’umuyobozi, ugira amashyengo mu gihe cya nyacyo kandi wiyubashye.
Kuva muri Label bifite aho bihuriye n’imishinga Clarisse afitanye na Dejoie:
Ku wa 11 Ugushyingo 2019, Clarisse Karasira yatangaje ko yatandukanye n’uwari umujyanama we Alain Mukuralinda [Alain Muku], ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.
Icyo gihe Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko nta kibazo yigeze agirana na Alain Muku uyoboye Label ya Boss Papa ahubwo ko hari ibyo ashaka gukora kandi bitari kuzamukundira ari kumwe nayo.
Ati “Nta kibazo cyari kirimo nanabisabye mbere kera Alain yabaga ahari, ubundi akaba adahari. Nta kibazo na gito hari n’ibindi tugikorana, hari imishinga myinshi tugifitanye ariko ntabwo nabasha kuyikora ndi mu masezerano yabo. Kuko hari izindi nshingano ngiyemo zitanyemerera gukomezanya nabo.”
Ubu, Clarisse yavuze ko yafashe umwanzuro wo gusezera muri Label bitewe n’imishinga migari yabonaga afitanye na Ifashabayo. Ati “Imishinga twari dufite ahubwo ni imwe mu mpamvu.”
Yavuze ko Ifashabayo atari we wamugiriye inama yo gusezerana muri Label, ahubwo ko yashakaga kugira ngo abone uburyo bwiza bwo gukorana na Ifashabayo wari ugiye kuba umujyanama we mushya.
Kwambikwa impeta y’urukundo byaramutunguye mu buryo bukomeye:
Clarisse yavuze ko ku wa 08 Mutarama 2021, yabyutse yitegura kujya gukora ‘publicity’ yo kwamamaza ikigo The Ceciliaz abereye Ambasaderi. Avuga ko uwo munsi imvura yiriwe igwa ariko ajya mu mudoka yerekeza aho ibi byagombaga kubera.
Yavuze ko yageze ku gipangu cy’ahantu The Ceciliaz bakorera banga kumukingurira bamubwira ko hari ibyo bakiri gutegura. Uyu mukobwa avuga ko yamaze hanze iminota myinshi aho yinjiriye mu gipangu ababwira ko yumva basubika ifatwa ry’aya mashusho yo kwamamaza iki kigo.
Akomeza avuga ko yinjiye aho yagombaga gufatira amashusho asanga ibintu byahinduye isura umusore amutegereje ngo amwambike impeta. Yavuze ko muri we yumvise anezerewe, ariko kandi aratungurwa. Ati “Byari ibyishimo […] Kandi biriya ni urwibutso rwiza. Ndanamushimira cyane.”
Uyu mukobwa avuga ko ubwo Ifashabayo yamwambikaga impeta muri we yumvaga ijwi rimubwira ngo ‘ubu ugiye kuba madam’. Ati “Narishimye cyane.” Yashimye Imana ku kuba yarababashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.
Avuga ko ubwo Ifashabayo yari amuhobereye amaze kumwambika impeta yamubwiye amagambo meza atasangiza buri wese.
Clarisse na Ifashabayo bazakora ubukwe mu 2021, bashobora kuba muri Amerika:
Nyuma y’uko Ifashabayo yambitse impeta Clarisse, havuzwe byinshi birimo n’uko bombi bazajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Clarisse ntiyerura neza niba koko bazajya gutura muri Amerika, ariko ko uko iminsi yicuma abantu bazagenda bamenya amakuru yabo arambuye.
Yavuze ko bafitanye imishinga myinshi irimo no kwagura umuziki we, bityo ko icyemezo bazagifatira hamwe.
Mu butumwa Ifashabayo yashyize kuri konti ye ya Facebook nyuma yo kwambika impeta Clarisse Karasira bugaragaza ko bombi bafite ubukwe muri uyu mwaka wa 2021.
Uyu muhanzikazi yavuze ko ubukwe bwabo buzaba ‘vuba cyane’ Imana nibashobozi kandi ibihe bikagenda neza, icyorezo cya Covid-19 kigacogora.
Clarisse yavuze ko we na Ifashabayo babasha gutandukana akazi k’umuziki n’urukundo, ariko kandi ngo hari igihe bishaka kwivanga bitewe n’amarangamutima.
Yavuze ko Ifashabayo asanzwe ari umuyobozi ubasha gushyira ibintu ku murongo, ku buryo bakora akazi neza cyane. Uyu mukobwa yavuze ko ubu ari bwo umuziki we ugiye kugira imbaraga zikomeye kuko none Ifashabayo bagiye kumarana igihe kinini.
Clarisse yavuze ko ubu bahugiye ku gutegura Album ye
ya kabiri izagaragaraho abahanzi batandukanye bo muri Afurika. Kandi ko bafite
imishinga migari muri uyu mwaka no mu y’indi myaka iri imbere. Uyu mukobwa
yasabye abantu gusengera urukundo rwabo.
Clarisse Karasira yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 we na Ifashabayo Dejoie bazakora ubukwe Covid-19 nicogora
Clarisse yavuze ko we na Ifashabayo bahuye kubera Kamaliza, umuhanzikazi bombi bahundagajeho urukundo
Karasira avuga ko Ifashabayo akimara kumubwira ko amukunda, urukundo rwabo baruragije Imana
Kanda hano urebe amafoto menshi:KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLARISSE AVUGA KU RUKUNDO RWE NA DEJOIE WAMWAMBITSE IMPETA
AMAFOTO+VIDEO: Aime Films-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO