RFL
Kigali

Amerika: Gikundiro Rehema n'umugabo we umubereye 'Manager' bibarutse ubuheta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2021 15:36
2


Umuhanzikazi Gikundiro Rehema n'umugabo we Ishimwe Claude umubereye umujyanama (Manager) mu muziki, babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bibarutse ubuheta bwabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12/01/2021 ku isaha yo muri Amerika, mu Rwanda bikaba byari mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.



Ishimwe Claude umugabo wa Gikundiro Rehema, yabwiye InyaRwanda.com ko bibarutse umwana w'umukobwa bise Aviella Chloe ISHIMWE. Yavuze ko umutima we wuzuye ishimwe ku Mana, ati "Ndashimira Imana bwa mbere na mbere yo yatugiriye icyizere nanone ikaduha umugisha ukomeye nk'uyu, ndumva ntabwo twabona uko tubisobanura".

Ati "Ndashimira umugore wanjye, ajya antungura buri munsi, ubuzima bw'umunezero bwanjye nawe sinjya mbona aho mpera mbivuga ariko nshimiye Imana ko umunyamahirwe nk'uyu ikampereza ubuzima bw'abantu bameze batya badasanzwe b'imbaraga, b'ubwiza bw'Imana nk'ubu, byose ni byiza kandi byuzuye umugisha w'Imana. Sinzi uko nabivuga rwose, wumve ko mpora mbishimira Imana."


Gikundiro na Claude bibarutse ubuheta


Gikundiro hamwe n'umugabo we Claude

Claude yavuze ko umugore we ndetse n'umwana wabo bameze neza cyane. ati "Madamu ameze neza nawe ni muzima arakomeye, arishimye, twese turi mu munezero". Yavuze ko nyuma yo kwibaruka, umugore we agiye kubona umwanya uhagije wo gukorera Imana kuko byari 'byarabanje kumera nk'ibitamubohora neza kuko yabanje kugira ngo abanze yibaruke'.

Ikiganiro na Gikundiro Rehema umaze kwandika indirimbo zirenga 200 zirimo ‘Ikidendezi’ n’izindi zamamaye yandikiye amakorali

Ishimwe Claude nka Manager wa Gikundiro, yavuze ko igihe ari iki cyo gutambira Imana no guhesha abantu umugisha mu buryo bw'indirimbo. Gikundiro na ISHIMWE bamaze imyaka 3 baba muri Amerika. Gikundiro umwibuke mu ndirimbo ye 'Sion' n'izindi zinyuranye yandikiye amakorali zikagira ubwamamare bukomeye nka 'Ku kidendezi' ya Korali Ukuboko kw'iburyo, 'Nzirata umusaraba' ya Shalom choir n'izindi.


Gikundiro ni umugore ufite amateka akomeye mu muziki nyarwanda


Gikundiro yamaze kwibaruka ubuheta, 'Manager' we atangaza ko uyu muhanzikazi agiye kugarukana imbaraga nyinshi mu muziki








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habarurema jmv 3 years ago
    Imana ishimwe nibyagaciro gakomeye ikimeze imwagure muribyose ikiruta ikindi imurindire mugakiza kayo nkimpano itangirwa ubuntu turamwakiri rwose ikaze turamukunda
  • bucele3 years ago
    Uwo mwana azagire impano nkiya Mere we





Inyarwanda BACKGROUND