RFL
Kigali

Uwase Denyse yahigitse bagenzi be mu majwi yo kuri internet mu gihe Miss Supranational Rwanda yigijwe imbere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2021 11:38
0


Uwase Denyse yabaye uwa mbere mu majwi yo kuri Internet ahigitse bagenzi bahataniye ikamba rya Miss Supranational 2020 rizasozwa hagendewe ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 azatangwa n’inzego z’ubuzima.



Abakobwa bahatanira kuvamo Miss Supranational ni 11. Ku wa 11 Ukuboza 2020 ni bwo batangiye guhatana mu matora yo kuri internet binyuze ku rubuga rwa MNI, aho yasojwe mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 05 Mutarama 2020, Uwase Denyse ari we ufite amanota menshi.

Gutora byasabaga kwishyura kuri code ya Momo Pay cyangwa Visa Card amafaranga 50 Frw. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa MNI, Uwase Denyse yagize amajwi 37 122, akurikiwe na Umuratwa Anitha ufite amajwi 35 272. Umukobwa wa 11 ari nawe wa nyuma ni Umunyana Divine wagize amajwi 100.

Irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 ryagombaga gusozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021, ryigezwa imbere bitewe no kubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 04 Mutarama 2021 iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.

Nsengiyumva Alphonse Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda itegura Miss Supranational, yabwiye INYARWANDA, ko aya matora yo kuri internet bateganyaga kuyasoza mu cyumweru gishize ariko bayigiza imbere bagira ngo barebe ko ingamba zo kwirinda Covid-19 yakoroshywa.

Yavuze ko iri rushanwa ritakibaye kuri uyu wa Gatanu, kuko bari gutekereza uko bazarikora mu minsi iri imbere bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kandi ko hari n’abakobwa bari mu turere dutandukanye, batemerewe kuza muri Kigali bitewe na gahunda ya ‘Guma mu Karere’ yashyizweho.

Yagize ati “Ubu kugira ngo ufate amashusho y’ibyanyuzwa kuri Televiziyo ntibyakunda kuko hari abari mu Ntara. Ubu rero dutegereje ko inzira z’Uturere zifunguka bagakomeza. Twasoje gutora kuri internet ariko ubundi twakabaye twarabisoje mu cyumweru gishize kuri uyu wa Gatanu tugasoza irushanwa ariko ntibyakunda.”

Nsengiyumva yavuze ko muri iki gihe, abakobwa bagiye gukomeza gukora ku mishinga yabo bafite, bahabwe amahugurwa atandukanye kuri internet bitegura irushanwa n’ibindi “ku buryo nibafungura tuzahita dukoresha umunsi wa nyuma w’irushanwa.”

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa riba. Harashakishwa umukobwa uzasimbura Miss Umunyana Shanitah, ahagararire u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland, aho umukobwa uryegukana ahabwa ibihembo bikomeye.

Abakobwa 11 bahatanye ni Uwangabe, Shimwa Audrey witabiriye irushanwa rya Miss Geek 2019, Umuratwa Anitha witabiriye Miss Rwanda akagarukira mu 10 ba mbere, Umunyana Divine, Mushimiyimana Sandra, Uguyeneza Alia, Urusaro Ange Princess, Uwase Denyse, Umugwaneza Carine, Irene Charlene na Grace Munezero bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Inkuru bifitanye isano: MU MAFOTO: Uburanga bw'abakobwa bamaze gutsinda ibyiciro bya mbere mu bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020

Uwase Denyse w'imyaka 21 y'amavuko wahigitse bagenzi be mu majwi yo kuri internet yanitwaye neza mu byiciro bibiri bya mbere by'irushanwa rya Miss Supranational

Umuratwa Anitha Ketty yabaye uwa kabiri mu majwi yo kuri internet, ni mu gihe gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Supranational byigijwe imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND