RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uburanga bw'abakobwa bamaze gutsinda ibyiciro bya mbere mu bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2020 9:43
1


Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 batangiye gusarura amanota biturutse ku byiciro bibiri bamaze guhatanamo bakitwara neza.



Kuva ku wa 23 Ugushyingo 2020, aba bakobwa batangiye guhatana mu byiciro bishya byongewe muri iri rushanwa bizasiga hamenyekanye umukobwa umwe uzabona itike yo kwinjira mu batanu bazavamo Miss Supranational Rwanda 2020.

Aba bakobwa babanje guhatana mu cyiciro cya mbere gishingiye ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ‘Social Media Influencer’. Abatsinze ni Umugwaneza Carine, Uwase Denyse, Munezero Grace, Uwangabe Claire na Urasaro Ange Princess.

Intego z'iki cyiciro ni ukureba uko abahataniye ikamba barema udushya mu ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga, aho buri mukobwa asabwa kujya akora inkuru (story) akazinyuza kuri konti ya Instagram ye hanyuma buri wese akagenda ahabwa amanota.

Uko ari 11 kandi bahatanye mu cyiciro gishingiye ku kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda. Abatsinze ni Uwase Denyse, Uwangabe Claire, Urusaro Ange Princess, Ineza Charlene na Umunyana Divine.

Abakobwa bamaze gutsinda ibyiciro biriri ni Uwase Denyse, Uwangabe Claire na Urusaro Ange Princess.

Abakobwa bahatanye muri iri rushanwa kandi bazanahatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS, aho uzaba uwa mbere azahita abona itike mu bakobwa batanu ba mbere bazavamo uwegukana ikamba.

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa riba. Harashakishwa umukobwa uzasimbura Miss Umunyana Shanitah, ahagararire u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland, aho umukobwa uryegukana ahabwa ibihembo bikomeye.

Abategura iri rushanwa bahisemo abakobwa 11 barimo Claire Uwangabe, Shimwa Audrey witabiriye irushanwa rya Miss Geek 2019, Umuratwa Anitha witabiriye Miss Rwanda akagarukira mu 10 ba mbere, Umunyana Divine na Mushimiyimana Sandra, Uguyeneza Alia, Urusaro Ange Princess, Uwase Denyse, Umugwaneza Carine, Irene Charlene na Grace Munezero bitabiriye Miss Rwanda 2020.

AMAFOTO YIHARIYE Y'ABAKOBWA BAHATANIRA IKAMBA RYA MISS SUPRANATIONAL RWANDA 2020


Urusaro Ange Princess amaze gutsinda ibyiciro bibiri mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020

Uguyeneza Alia ukunda ibijyanye no kurimbisha abantu, nta cyiciro na kimwe aratsinda muri iri rushanwa


Umuganwa Carine yatsinze mu cyiciro cya mbere 


Umuratwa Anita Ketty nta cyiciro na kimwe aratsindamo


Shimwa Audrey w'imyaka 19 y'amavuko nta cyiciro na kimwe aratsindamo

Umunyana Divine w'imyaka 21 y'amavuko yatsinze mu cyiciro gishingiye ku kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda

Uwase Denyse w'imyaka 21 y'amavuko amaze kwitwara neza mu byiciro bibiri

Ineza Charlene w'imyaka 20 y'amavuko yatsinze mu cyiciro kijyanye no kuvuga ibyiza by'u Rwanda

Munezero Grace yatsinze mu cyiciro cya 'Social Media Influencer'


Sandra Mushyimiyimana nta cyiciro na kimwe aratsinda muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri

Uwangabe Claire w'imyaka 22 amaze gutsinda mu byiciro bibiri muri Miss Supranational Rwanda

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ERIKE3 years ago
    123465





Inyarwanda BACKGROUND