RFL
Kigali

Ni abana, nta burambe bafite! Bamwe mu bakristo ba ADEPR bandikiye RGB ku bw'impungenge batewe na Komite Nyobozi iriho ubu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/12/2020 15:55
13


Nyuma y'uko Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rutangaje ko Pastor Ndayizeye Isaie ari we Muyobozi wa Komite y'Inzubacyuho iyoboye itorero ADEPR, akaba anahagarariye uyu muryango mu rwego rw'amategeko, habonetse abakristo ba ADEPR bari busaba gusobanurirwa itegeko ryakurikijwe hashyirwaho iyi Komite y'Agateganyo.



Tariki 08 Ukwakira 2020 ni bwo Pastor Ndayizeye Isaie yahawe na RGB izi nshingano zo kuyobora komite y'inzibacyuho iyoboye ADEPR, ikaba ifite igihe kingana n'amezi 12 uhereye kuwa 08/10/2020 gishobora kongerwa bibaye ngombwa. Nk'uko byatangajwe na RGB, iyi Komite yashyizweho mu rwego rwo gushaka umuti urambye wo gukemura ikibazo cya ADEPR. Ni muri urwo rwego hashyizweho Komite iyobora ADEPR mu gihe cy'inzibacyuho igizwe n'abantu batanu ari bo bakurikira;

Pastor Ndayizeye Isaie ni we wagizwe Umuyobozi wa Komite y'inzibacyuho akaba anahagarariye umuryango wa ADEPR mu buryo bw'amategeko. Pastor Rutagarama Eugene yagizwe Umuyobozi wungirije, Pastor Budigiri Herman agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa muri ADEPR, Madamu Umuhoza Aulerie agirwa umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n'imishinga muri ADEPR naho Madamu Gatesi Vestine agirwa Umuyobozi ushinzwe abakozi n'ubutegetsi muri ADEPR.

Iyi Komite y'inzibacyuho ifite inshingano z'ingenzi zikurikira;

-Kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z'imiyoborere n'inzego z'imirimo ndetse n'imikorere n'imikoranire muri ADEPR;

-Gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR;

-Gukoresha igenzura (audit) ry'imikorere, abakozi n'umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura;

-Kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR


Pastor Ndayizeye Isaie Umuyobozi mushya wa ADEPR

-Pastor Ndayizeye Isaie yahawe na Leta inshingano zo kuyobora ADEPR asimbuye Rev Karuranga

-ADEPR yakuyeho urwego rw'Itorero ry'Akarere n'urwego rw'Ururembo rwari rusanzweho ishyiraho Indembo nshya 9

Bamwe mu bakristo ba ADEPR barasaba ko iyi Komite y'agateganyo yeguzwa

Abandikiye RGB basaba ko Komite Nyobozi ya ADEPR yeguzwa kuko yagiyeho mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bavuze ko ari 'abanyamuryango bo mu Itorero rya ADEPR baharanira imiyoborere myiza n'ijwi ry'abakristo bashaka impinduka nziza muri ADEPR'. Ni ibaruwa yanditswe kuwa 17/12/2020, yandikirwa Ubuyobozi bukuru bwa RGB. Ku mpamvu yo kwandika iyi baruwa, bagize bati "Haba harakurikijwe irihe tegeko mushingiraho mushyiraho Commute nyobozi iyobora ADEPR iriho ubu?".

Ni ibaruwa yateweho umukono na Pastor Karamuka Froduard ndetse na Pastor Kizibera Philibert, bayigenera Umuyobozi Mukuru wa RGB ariko kandi ibikubiye muri iyi baruwa banabimenyesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame n'abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda irwanya ruswa n'akarengane, n'abandi. Muri iyi baruwa basoza basaba ko Komite Nyobozi iriho yeguzwa kuko iriho mu buryo budakurikije amategeko.

Batangiye bagira bati "Nyakubahwa Madamu, tubandikiye iyi baruwa tubashimira bwa mbere ubushake mwerekanye bwo gushaka gukemura ibibazo biri mu muryango wa ADEPR ariko nanone Nyakubahwa muyobozi n'ubwo mwashyizeho komite nyobozi iriho ubu twibajije niba hari itegeko mwaba mwarakurikije mushyiraho iyo komite nyobozi".

"Ikitonderwa: Hajya gushyirwaho iyo komite nyobozi iriho ubu ntihabayeho kugishwa inama inzego zirebwa n'ikibazo mu itorero n'abandi bose barebwa nacyo muri ADEPR bari banditse bagaragaza ibibazo byose biri mu itorero. N'ubwo bashyizweho hadakurikije amategeko, ese icyo bashyiriweho ubu ni cyo baba bakora? Kuko iyo komite yagiyeho hadakurikije amategeko, igomba gukora ibinyuranye n'amategeko".


Rev Karuranga ubwo yahererekanya ububasha na Pastor Ndayizeye wamusimbuye

Ku bijyanye n'ibyo banenga, bagize bati "Niba RGB yarashatse gukemura ibibazo by'abanyamuryango bo muri ADEPR bakabakaba Miliyoni eshatu z'abanyamuryango bayo barimo abayobozi b'imidugudu barenga ibihumbi bine, hakaba abashumba ba za Paruwase 450, n'abashumba b'uturere 30, hakaba n'abashumba b'indembo 10; ese RGB muri aba bayobozi bafite umubare ungana utyo yaba yarabuze abo yagishamo inama yo gukemura ibibazo byo muri iryo torero itabatekerereje ngo ishyireho abo yishakiye?"

"Niba RGB yarakuyeho abayobozi batari beza mu mikorere yabo ikurikije itegeko nomero 72/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rigena imitunganirize n'imikorere ry'imiryango ishingiye ku myemerere mu ngingo yaho ya 16. None ubu RGB yaba yarakurikije irihe tegeko abo yabasimbuje. Nubwo bashyizweho nka komite ishinzwe imiyoborere n'amategeko, kugeza ubu tubona bidafututse ibyo bakora kuko tubona bakora nk'inzego zemewe n'amategeko nka representation urugero; batangaje ko abashumba b'indembo basimbujwe abari babungirije".

"Ikindi kinyuranye n'ibyo, bazanye impapuro zo kuzuzaho imyirondoro y'abapasiteri n'abavugabutumwa basaba ko bose babyuzuza aho kubanza gushyiraho amategeko ngenderwaho dore ko ari cyo cyari kujyana n'icyo bashyiriweho".

Basoje bagira icyo bisabira RGB, bati "Twebwe bamwe mu banyamuryango bo mu itorero ADEPR baharanira imiyoborere myiza muri iryo torero n'ijwi ry'abakristo baharanira impinduka nziza mu itorero, nk'uko twakomeje kubigaragaza turasaba ko twagira uruhare mu mpinduka mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo haboneke umwuka mwiza mu Itorero.

Kuko twabigaragaje mu nyandiko nyinshi twandikiye inzego zitandukanye za Leta zirebwa n'icyo kibazo urugero, ibaruwa yo kuwa 04/10/2020 n'iyo ku itariki 17/10/2020. Icyo dusaba ni uko iyo komite idakurikije amategeko yakurwaho hakajyaho ikurikije amategeko kandi yumvikanyeho n'abo bireba."

INYARWANDA yaganiriye n'umwe mu bashyize umukono kuri iyi baruwa yandikiwe RGB

Pastor Kizibera Philbert umwe mu bashyize umukono kuri iyi baruwa yandikiwe RGB, akorera umurimo w'Imana muri Kigali, abwiriza kuri Radiyo ariko mu buryo bw'ubukorerabushake, akaba n'umwubatsi mu buzima busanzwe. Ni umupasiteri muri ADEPR ariko ntabwo ari ryo torero yaherehewemo inshingano z'ubupasiteri. Gusa ADEPR yayigezemo mu 1983 akiri umwana, ibisobanuye ko ayirambyemo, ati "N'ubu nyirimo n'ubwo najyaga ngenda habaye impamvu".

Yavuze ko usibye gusengerwa, ubupasiteri yanabwigiye muri kaminuza, ati "Kandi nakoze umurimo w'Imana si ukubyiga gusa, ubuzima bwanjye ni umurimo w'Imana. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu mupasiteri yavuze ko kuba Komite Nyobozi nshya ya ADEPR iriho ubu yaragiyeho mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bafite impungenge ko n'ibyo iyo Komite ikora/izakora nabyo bitubahirije amategeko. Yavuze ko hari byinshi abona biri gukorwa bitubahurije amategeko, gusa ngo ntiyapfa kubivuga igihe cyabyo kitaragera.

Pastor Philbert avuga ko Komite iyoboye ADEPR igizwe n'abantu bakiri bato mu myaka, ndetse nta n'uburambe bafite. Kuri we asanga byari bikwiriye ko umuntu uhabwa kuyobora ADEPR yaba ari umuntu ukuze mu myaka, by'akarusho ufite uburambe mu murimo w'ubushumba ni ukuvuga hagashyirwaho imyaka runaka umuntu agomba kuba amaze mu Itorero kugira ngo yemererwe kuba Umuvugizi Mukuru. Yatanze ingero ko muri Kiliziya Gatolika no mu Itorero Angilikani bidashoboka ko umuntu yaba Musenyeri cyangwa Karidinali akiri muto mu myaka. Ati:

Ariko impungenge twe dufite ni uko ababikora ntabwo tubona ko ubwo buryo ari bwo byagakwiriye gukorwa kuko ababikora nabo ni abana b'itorero, ariko uburyo twareba dusanga bidahwitse kubera ko ni abana, ni batoya mu itorero, kandi institution ni ikintu kinini gisaba abantu bakuze, abantu bagiteranireho muri rusange, bakicara ku bibazo bya institution uko biba byabonetse. Bariya rero impungenge dufiye n'undi wese yazigira, sinabo rwose, njye simbakondana ahubwo twandikiye twe RGB yabikoze kugira ngo yongere ibirebe, irebe n'uko byifashe;
Twaravugaga tuti abapasiteri nta burambe bafite, ni bato, abapasiteri ni nka babiri niba atari batatu, harimo n'abandi b'abadamu bato, bose ni bato, ni abantu b'aba Jeunes cyane. Iyo mpamvu rero harimo impungenge, impungenge z'ubuto bwabo nta n'uburambe mu murimo, bisaba abandi bantu bari sage, bakuze, bafite esprit parental, ya kibyeyi, bakuze, bazi itorero neza, bagira impungenge za buri kintu cyose ariko bakanagifataho n'umwanzuro.

Yavuze ko iyo RGB ibagisha inama yari kumenya aho ibintu bipfira, "bagafata ibintu binoze bakabanza bagashyiraho mbere na mbere amategeko, ntabwo umuntu akura mbere y'itegeko, iyo wagiyeho nta tegeko rigushyiraho, ukagira ibyo ukora bindi urabyica kuko wagiyeho nta mategeko, nanone nujya gukosora ibintu nta mategeko ariho uzabyica, urumva ko dufite impungenge mu mpande nyinshi".

Uko RGB yakemuye ikibazo cya Rayon Sports ngo byari kuba byiza iyo aba ari ko ikemura ikibazo cya ADEPR

Pastor Philbert Kizibera aganira n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com yagize ati "Twaranababwiye turiyo (aravuga RGB), uko bakemuye ikibazo cya Rayon Sports mu ma federasiyo, siko bakemuye ikibazo cya institution, dutanga urugero kuko ni za mpungenge nakubwiraga zo kutagira uburambe ku bariho ubu". Aha ni ho yahereye atanga urugero ku idini Gatolika, avuga ko bitabaho ko wabona Karidinali w'umusore ni ukuvuga ukiri muto cyane mu myaka. Yanavuze ko nta muntu ushobora kuba Papa ari umwana mu myaka. Ni nako abibona ku Itorero Angilikani kuko asanga bidashoboka ko bafata umuntu w'umusore ngo abe Musenyeri.

Kuri we asanga hari urwego umuntu akwiriye kuba ariho kugira ngo ayobore Itorero. Si imyaka myinshi gusa ashyize imbere, ahubwo anavuga ko Umuvugizi Mukuru w'Itorero n'undi wese ufite inshingano akuriye mu Itorero ku rwego rw'igihugu, agomba kuba yarize Tewolojiya atari amashuri asanzwe n'ubwo nayo ari meza. Ati "Institution ni ikintu cyo kwitonderwa, kuko wize amashuri menshi ntabwo bivuze ngo wajya kubikemura, nibyo koko kwiga ni ngombwa ariko kuba warize wenda ibijyanye n'ubucungamari, ukiga n'ubuhinzi, ukiga ibijyanye n'ubuvuzi bw'amatungo,...ntabwo ibyo byayobora itorero".

Twamubajije niba ikibazo cyo kutagira uburambe mu gipasitori kimwe no 'Kuyobora ADEPR ukiri muto mu myaka' abibonye gusa kuri iyi Komite Nyobozi nshya, akaba atarabibonye kuri Rev Karuranga Ephrem wasimbuwe na Pastor Ndayizeye Isaie ku mwanya w'Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, ndetse niba atarabibonye kuri Rev Sibomana Jean nawe wayoboye ADEPR kandi bigaragara ko atari bakuru cyane mu myaka, avuga ko na mbere y'iyi Komite nyobozi nshya, hakozwe amakosa menshi. Yakomoje kuri Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, ati:

Tom yari umwana mu bintu byo gukizwa n'ibintu by'ubupasiteri, hejuru yagombaga gukorayo n'amakosa n'ubundi, cyane cyane si n'ibyongibyo byonyine kugira ngo umuntu abe Umwepisikopi cyangwa Umukuru w'itorero n'abandi n'abandi, babe ari abantu batari abana mu byo gukizwa, ibyo kenshi bikunda kwirengagizwa, wenda nabivugaga ku ruhande rwo kugira ngo ube Umwepisikopi noneho no kugira ngo ujye mu zindi nshingano zo mu rundi rwego rw'ubuyobozi, uzi kuyobora Institution ku rwego rw'igihugu?...

Yasoje avuga ko icyo abona cyari gukorwa mbere ari ugushyiraho amategeko n'amahame ADEPR ikwiriye kugenderaho. Ati "Icyakagombye kwicarirwa bwa mbere ni ugushyiraho amategeko, no kureba amahame itorero rikwiriye kugenderaho, uko itorero rikwiriye gusa/uko ryubakitse, ibyo byose byagakwiriye gushyirwaho n'amategeko atari byo bibanje, noneho rero sibyo biri gukora".

RGB yakoze izi mpinduka mu buyobozi bwa ADEPR, nyuma y'umwiryane, gucyocyorana, imiyoborere n'ibindi byari bimaze iminsi muri iri torero. Tariki 02 Ukwakira 2020, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z'ubuyobozi muri ADEPR. RGB yavuze ko abayobozi b'iri torero bananiwe gukemura ibibazo biri muri iri itorero ndetse n'inama bagiriwe na n'uru rwego ntibazubahirije ahubwo imiyoborere yabo n'imikorere yabo ikomeza guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry'abagize Itorero rya ADEPR.

Ibibazo muri ADEPR byiyongereye cyane mu gihe gishize ku buyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, icyo gihe aba bombi baregujwe ndetse baranafungwa bashinjwa kunyereza umutungo w'Itorero rya ADEPR. Baje gusimburwa na Rev Karuranga Ephrem nk'Umuvugizi Mukuru na Rev John Karangwa nk'Umuvugizi Wungirije. Kuva bageze ku buyobozi, ntacyo bahinduye ku miyoborere mibi yamunze iri torero, ari nayo mpamvu RGB yafashe umwanzuro wo kubakuraho, ibasimbuza Komite y'inzibacyuho iyobowe na Pastor Ndayizeye Isaie.

Kuva bageze ku buyobozi, Pastor Ndayizeye Isaie na Komite ye, bamaze gukora impinduka zinyuranye kandi zishimiwe n'abatari bacye, aho tariki 23/12/2020, ADEPR yatangaje ko yakuyeho urwego rw'itorero ry'Akarere n'urwego rw'Ururembo rwari rusanzweho, ihita ishyiraho Indembo nshya 9 z'iri torero. 


Pastor Ndayizeye Isaie umuyoboz wa Komite Nyobozi y'agateganyo ya ADEPR

Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano bahawe na RGB yashyizeho iyi Komite y'inzibacyuho, muri izo nshingano hakaba harimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z'imiyoborere n'inzego z'imirimo ndetse n'imikorere muri ADEPR, kwemera no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR. Ni muri urwo rwego, bakuyeho urwego rw'itorero ry'Akarere ndetse n'urwego rw'Ururembo rwari rusanzweho.

ADEPR yatangaje ko yakoze aya mavugurura ishingiye ku isesengura ryakozwe na Komite y'Inzibacyuho ya ADEPR, nyuma y'ibitekerezo n'ibyifuzo byatanzwe n'abanyetorero. Yashingiye kandi no ku byavuye mu bugenzuzi (External audit) bwakozwe ku mikorere, n'imiyoborere by'itorero, igasanga urwego rw'akarere n'Ururembo rusanzweho bifite inshingano zisa kandi imikorere yazo idafasha itorero kugera ku nshingano ahubwo bikaba umutwaro ku itorero.

Pastor Ndayizeye Isaie Umuvugizi wa ADEPR yagize ati "Komite y'Inzibacyuho ikuyeho urwego rw'itorero ry'Akarere n'urwego rw'Ururembo rwari rusanzweho". Yakomeje agira ati "Mu rwego rwo gufasha itorero kugera ku ntego yaryo, Komite y'inzibacyuho ishyizeho Ururembo ruvuguruye ruzahurizwamo inshingano zari zisanzwe muri izo nzego zakuweho".

Muri ADEPR, hari hasanzwe hariho Indembo 5 ari zo: Ururembo rw'Amajyaruguru, Ururembo rw'Amajyepfo, Ururembo rw'Iburasirazuba, Ururembo rw'Uburengerazuba n'Ururembo rw'Umujyi wa Kigali. Kuri ubu izi ndembo zakuweho, zisimbuzwa Indembo nshya icyenda (9). Muri buri karere k'u Rwanda hari hariho urwego rw'Itorero ry'Akarere, ibisobanuye ko zari Inzego zigera kuri 30 mu gihugu.


Komite Nyobozi ya ADEPR iyobowe na Pastor Ndayizeye Isaie


Komite Nyobozi ya ADEPR yekuweho na RGB


Ibaruwa yanditswe na bamwe mu bakristo ba ADEPR bavuga ko baharanira imiyoborere myiza


Itangazo rya RGB rishyiraho Komite y'inzibacyuho y'umuryango ADEPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DEL Carpius3 years ago
    Baturekere abashumba bari gukora akazi neza, abo ni babandi badashakira itorero ryacu ineza
  • Onesphore3 years ago
    Aba bashumba baransekeje, hashize imyaka 26 imiyoborere ya ADEPR ikemangwa kubera abo basaza, igihe cyabo cyararangiye kandi byagaragaye ko nta cyerekezo bafitiye itorero uretse gukuramo ayabo no gucamo abakristo ibice ngo bagume kungoma. Please muve munzira, muhe umwanya abakiri bato berekane icyo bashoboye nibura aya mabaruwa yanyu muzayandike nka nyuma yimyaka icumi mwerekana ibyo mushingiraho, naho kuvuga ngo ni abana bitumye mbaseka pe, ubwo se niba umuntu afite imyaka imwemerera kuba senateri kuki wumva ko atayobora ? Byaba byiza musezeye muri adepr mukajya muri ayo madini ayoborwa n'abasaza ahari babaha imyanya murimo guharanira kuko ho mwujuje ibyo basaba. Komite ya Rev. Ndayizeye mukomereze aho, turabashyigikiye kdi N'Imana Data, Umwana n'Umwuka wera bari muruhande rwanyu, muhumure, mukomere, muhagarare kigabo, ntimuterwe ubwoba na basaza. Murakoze
  • Peter3 years ago
    Aba bapasiteri ntibadusubize inyuma mu rugendo rw'impinduka nziza zatangiye gukora muri ADEPR iyi propaganda mbi abayitangije ni bamwe bakuye ku guhembeshwa igitiyo batanabikwiriye rero vraiment bareke Pastor Ndayizeye na Comittee ye bakore kuko bari kumwe n'Imana turabibona umwaka uzashira bakoze inshingano zabo naho experience uwo philbert avuga ADEPR dukorana n'umwuka wera mbere ya byose kandi sinzi aho ahera avuga ko bose ari abana muri iyi myaka ntidukeneye umutwe uriho imvi ariko mu mutwe huzuye amazi niyo kaba gato ariko kuzuye ubwenge ikindi dushiimiye Imana ikomeje gukoresha komite iriho kandi nibindi bidasobanutse baraje babisobanure bigende neza
  • BILLY 3 years ago
    Hhhhh uyu mu pastor afite imyumvire ishaje pe! Ubu abonye uburyo amafaranga ya bayoke ba ADEPR yagenda mu bakozi benshi badafite umumaro bigiye guhagara none azanye itiku,ni bande nakubwiye ko imyumvire ya basaza ariyo itorero rizakomeza kugenderemo,nta mu Kristo numwe wagutumye iyo ni imyumvire yawe abayobozi twebwe turabashyigikiye
  • Musengimana Abel3 years ago
    Njye mbona abantu nkaba bananiza ADEPR kuva kera kose, Leta ikwiriye kubacyaha kandi rwose nziko yabikora neza.Ntabwo hazajya hajyaho Komite ngo abantu bikore bagande ndetse banagandishe abanyetorero. En tout cas biteye isoni.Bibaye byiza, izi nyandiko zabo ntizahabwa agaciro
  • Marco3 years ago
    Aba basaza bazi Kiliziya Gatorika nabi. Bazayibaze uko iyoborwa.
  • emmy ntirenganya3 years ago
    Imana ishimwe kubwo gukoresha abayobozi yaduhaye ibyubutwari mukuvugurura inzego zari ziriho kubwanjye nabonaga arakavuyo nyuma yitorero ry'akarere bakomereze muma paruwase nimidugudu nabyo bizadufasha.
  • Claude3 years ago
    Aba bayobozi bariho ubu bashyizweho n'imana Kandi ndabona irimo kubakoresha.mureke tureke itiku ahubwo nibakomereze aho.
  • K. Joseph 3 years ago
    Yayayayaya. Ese ubunararibonye bwa Philbert na mugenzi we bwaba bwaramariye iki iyo ADEPR bavuga? Ubu niwo musanzu bafitiye ADEPR muri iki gihe koko? BIRABABAJE. Pst Isaïe na komite ayoboye barimo neza, ntibacogozwe n'ayo matiku.
  • Ignace3 years ago
    abo nta mukristo wa ADEPR wabatumye, batumwe na satani kuko niwe se wibibi byose mu itorero, abasaza icyo bakoze bakabambisha Yesu twarakimenye, nabo gusahuragusa iby'Imana baba babifite ku rurimi gusa, abo ni babe muri ADEPR BAjye muti bashaka
  • Emmy3 years ago
    Abo ntawabatumye ntibadusubize inyuma ahubwo,Turi mu rugendo rwo kwiyubaka
  • Dative3 years ago
    Mwiriwe! aba bavuga ko batumwe ntawabatumye nibareke abo Imana yashyizeho bakore! jyewe kubwanjye nasaba RGB ko iyi baruwa banditse idahabwa agaciro. Murakoze
  • Rwema3 years ago
    Leta icyo tuyisaba ni ukwiyama aba ba gashozantambara. Bundya ahantu kumva bavuga ngo bahagarariye abakirisitu ba ADEPR!!





Inyarwanda BACKGROUND