RFL
Kigali

Pastor Ndayizeye Isaie yahawe na Leta inshingano zo kuyobora ADEPR asimbuye Rev Karuranga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2020 15:30
1


Nyuma yo kuvana ku nshingano Rev Karuranga Ephrem n'inzego zose nkuru z'ubuyobozi muri ADEPR, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko Pastor Ndayizeye Isaie ari we Muyobozi wa Komite y'inzubacyuho iyoboye itorero ADEPR, akaba anahagarariye umuryango mu rwego rw'amategeko.



Pastor Ndayizeye Isaie yahawe izi nshingano kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2020. Iyi komite y'inzibacyuho ayoboye, ifite igihe kingana n'amezi 12 uhereye kuwa 08/10/2020 gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa. Nk'uko byatangajwe na RGB, iyi Komite yashyizweho mu rwego rwo gushaka umuti urambye wo gukemura ikibazo cya ADEPR. Ni muri urwo rwego hashyizweho Komite iyobora ADEPR mu gihe cy'inzibacyuho igizwe n'abantu batanu ari bo bakurikira;

Pastor Ndayizeye Isaie ni we wagizwe Umuyobozi wa Komite y'inzibacyuho akaba anahagarariye umuryango mu buryo bw'amategeko. Pastor Rutagarama Eugene yagizwe Umuyobozi wungirije, Pastor Budigiri Herman agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa muri ADEPR, Madamu Umuhoza Aulerie agirwa umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n'imishinga muri ADEPR naho Madamu Gatesi Vestine agirwa Umuyobozi ushinzwe abakozi n'ubutegetsi muri ADEPR.

Iyi Komite y'inzibacyuho ifite inshingano z'ingenzi zikurikira;

-Kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z'imiyoborere n'inzego z'imirimo ndetse n'imikorere n'imikoranire muri ADEPR;

-Gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR;

-Gukoresha igenzura (audit) ry'imikorere, abakozi b'umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura;

-Kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR


Pastor Ndayizeye Isaie ni we Muyobozi Mukuru wa ADEPR

Itangazo rya RGB ryo kuri uyu wa Kane

Nyuma y'umwiryane, gucyocyorana, imiyoborere n'ibindi byari bimaze iminsi muri ADEPR, tariki 02 Ukwakira 2020, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z'ubuyobozi muri ADEPR. RGB yavuze ko abayobozi b'iri torero bananiwe gukemura ibibazo biri muri iri itorero ndetse n'inama bagiriwe na n'uru rwego ntibazubahirije ahubwo imiyoborere yabo n'imikorere yabo ikomeza guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry'abagize Itorero rya ADEPR.

Ibibazo muri ADEPR byiyongereye cyane mu gihe gishize ku buyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, icyo gihe aba bombi baregujwe ndetse baranafungwa bashinjwa kunyereza umutungo w'Itorero rya ADEPR. Baje gusimburwa na Rev Karuranga Ephrem nk'Umuvugizi Mukuru na Rev John Karangwa nk'Umuvugizi Wungirije. Kuva bageze ku buyobozi, ntacyo bahinduye ku miyoborere mibi yamunze iri torero, ari nayo mpamvu RGB yafashe umwanzuro wo kubakuraho, ibasimbuza Komite y'inzibacyuho iyobowe na Pastor Ndayizeye Isaie.


Rev Karuranga wari Umuvugizi Mukuru na Rev Karangwa wari Umuvugizi Wungirije magingo aya ntibakiri abayobozi ba ADEPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hakor3 years ago
    njyembona beka adeper igasora niho uriya murengwe wasira kuko na frw bapfa kd baba binjije menshi yubusa atabavunnye ntimuraba kobahora batwite kubera kurya bicaye





Inyarwanda BACKGROUND