RFL
Kigali

Kigali: Noheli ibibutsa ko ntawe ukwiye kumva ko ari hejuru y’undi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/12/2020 16:16
0


Mu gihe kuri uyu wa 5 Taliki ya 25 ukuboza, Abakirisitu bizihiza umunsi mukuru wa Noheli bibuka ivuka ry’umwami n’umukiza wabo Yesu Kiristo, bamwe muri bo bo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko uburyo Yesu yavutsemo bubigisha ko ntawe ukwiye kumva ko ari hejuru ya mugenzi we ko ahubwo abantu bakwiye kujya bicisha bugufi.



Aba bose bahuriza ku kuba Yesu  yaricishije bugufi kugira ngo abantu bose bamubone. Ndayisaba Jean Claude avuga ko Yesu yaje afite ubutunzi burenze ubw’abantu bo mu isi,a fite ubwenge burenze ubw’abantu bo mu isi ariko yemera kwicisha bugufi avukira mu kiraro bamuryamisha mu muvure ari nayo mpamvu abantu na bo bakwiye kwiyoroshya ntihagire uwumva ko ari hejuru y’undi.

Yagize ati "Ntihakagombye kubaho umukire n’umukene, umukire agomba kwegera umukene ari ukomeye n’uworohe, ari uwize n’utarize bakwiye kwibuka ko Yesu Kirisitu yabavukiye kugira ngo bose babashe kujya ku rugero rumwe, ubundi basabane, ufite ahe udafite ubuzima bukomeze”.

Ku ruhande rw’undi muturage usengera muri Kiliziya Gatolika utashimye ko amazina ye tuyatangaza, yavuze ko Yesu Kirisitu akwiye kubera urugero abandi kuko  yiyoroheje avukira mu kiraro nyuma ahunga Herode washakaga kumwica ndetse bigera aho yemera gupfira abantu. 

Avuga ko kuri we atabona uko asobanura uko yiteguye Noheli. Yagize ati ”Njyewe kubisobanura birangoye, iwanjye hari ikirugu, urumva Yesu Kirisitu yaratuvukiye, mwemera nk’umwami n’umukiza kuri uyu wa gatanu nzishimana n’umuryango wanjye twishimire  ndetse twibuke ko Yezu yatuvukiye”.

Muri rusange abaturage batandukanye twaganiriye bavuga ko Noheli ari umunsi w’ibyishimo kuri bo kuko Yesu yaje kubacungura  bityo ko bikwiye kubaha  isomo cyane  bashingiye ku buryo Yesu Kirisito yavutsemo.

MANIRIHO Jean Baptiste avuga ko we atazi ko yari kuba akiriho  bitewe nuko abantu bavukanye icyaha. Ati "Biranashoboka ko ntari kuba nkiriho ,nta n’ibyiringiro byo kubaho mugihe kiri imbere nari kuba  mfite iyo Yesu atatuvukira, ubu ndi kwitegura kongera kwakira Yesu mu bugingo bwanjye ngo avukire mu muima wanjye, nzagera kuwa gatanu meze neza haba ku mubiri no ku mutima”.

Inyandiko zitandukanye  z’abahanga mu by’amateka zisobanura ko umunsi wa Noheli waba waremejwe kugira ngo uhurirane n’amaboneko y’ukwezi kwa mbere kw’itumba (winter solstice) kuko abaromani bawizihizaga ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka. N’ubwo bwose ari umunsi witabwaho cyane n’Abakirisitu, bamwe bawizihiza nk’umunsi wo gusabana n’imiryango no kuruhuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND