RFL
Kigali

Mashami Vincent yahamagaye Amavubi agomba kwitabira CHAN 2020

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/12/2020 18:59
0


Umutoza w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru Mashami Vincent yamaze guhamagara abakinnyi bagomba gutangira imyitozo bitegura imikino ya CHAN izabera muri Cameroun 2020.



Abakinnyi 31 ni bo bagomba gutangira imyitozo izaba irimo n'imikino ya gicuti ibaganisha mu mikino y'igikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) izabera muri Cameroun. Aba bakinnyi hariyongeraho Ruboneka Jean Bosco, Sibomana Patrick na Niyomugabo Claude bashyizwe ku rutonde rw'inyongera bashobora kwitabazwa hagize igihinduka.

Iri rushanwa rikaba rizabera muri Cameroun umwaka utaha kuva kuwa 16 Mutarama kugeza kuwa 7 Gashyantare 2021. U Rwanda ruri mu itsinda C na Morocco, Togo na Uganda. Umukino ufungura u Rwanda rukaba ruzakina na Uganda.

Abakinnyi bahamagawe:


Nyuma yo guhamagara aba bakinnyi, biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ari bwo bazapimwa icyorezo cya Coronavirus, ntagihindutse ku munsi wo ku wa Kane bakaba ari bwo bazajya mu mwiherero muri La Palisse i Nyamata.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND