RFL
Kigali

BMI izashingirwaho mu guhitamo abakobwa bitabira Miss Rwanda 2021 ibarwa ite?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2020 12:37
0


Imyaka 30 irihiritse BMI [The Body Mass Index] ibaye urugero fatizo mu kugaragaza niba ibiro by’umuntu bihuye n’uburebure bwe. Yifashishwa kenshi n’abaganga mu kugira inama abantu batandukanye niba bakongera imirire cyangwa bayigabanya.



Muri Gicurasi 2017, Ubufaransa bwatoye itegeko rivuga ko Abanyamideli bagomba kwerekana urupapuro rwa muganga rwemeza koi biro byabo bihura n’imyaka ndetse n’indeshyo. Icyo bita mu ndirimbo z’amahanga ‘Body Mass Index (BMI)’.

Icyo gihe Minisiteri y’Ubuzima mu Bufaransa, yavugaga ko iri tegeko ‘rigamije kubuza abantu gushakisha ubwiza budashobora kugerwaho no guca umuco wo kurya mu buryo bw’akavuyo’.

Ubufaransa bwatoye iri tegeko bukurikira Ubutaliyani na Isiraheli. Ni itegeko ryashyizweho hirindwa ko abana bato bajya bafatira urugero ‘rubi’ ku banyamideli bumva ko kuba mwiza bisaba kuba unanutse cyane ‘mbese uteye mu buryo buri wese yakwibaza niba utarayobotswe n’amafunguro’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 11 Ukuboza 2020, Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Nimwiza Meghan yatangaje ko umukobwa uzemererwa guhatana muri Miss Rwanda 2021 ari ufite ibiro bijyanye n’uburebure bwe [Health Body Mass Index].

Yavuze ko bahisemo kutongera gushingira ku biro n’uburebure, ahubwo bakita kuri BMI umukobwa afite bitewe n’uko n’amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza u Rwanda rwitabira nayo ari byo bipimo fatizo ashingiraho.

Agira ati “Mu marushanwa mpuzamahanga habagamo icyo kintu cyo kuvuga ngo uhagarariye igihugu agomba kuba arengeje cm 170 ariko henshi byavuyeho natwe icyatumaga tubikora ni ukugira ngo duhuze n’ibisabwa ku ruhando mpuzamahanga.”

Akomeza ati “Ntabwo tumutegetse ngo agire BMI ingana gutya kuko BMI igira ikigero fatizo kigaragaza ko ufite ubuzima bwiza, iyo uyigiye hejuru uba ufite ikibazo, iyo uyigiye mu nsi uba ufite ikibazo. Umuntu ashobora kuba afite ibipimo bya BMI bigaragaza ko ari muzima adafite cm170, ashobora kuba afite ibiro 60 cyangwa se 50”

Iyo abaganga basanze ibiro byawe bidahura n’imyaka yawe bakugira inama y’ibyo kurya, iyo basanze BMI yawe ari nzima bakubwira gukomeza gufata ibyo urya, iyo basanze ubyibushye cyane bakugira inama y’ibyo ugomba gukora n’ibyo ugomba kugabanya kugira ngo ibiro bigabanyuke.

Gusa, impuguke zimwe zivuga ko BMI atari urugendo rwiza mu kugaragaza niba ibiro by'umuntu bihuye n'uburebure bwe.

BMI ibarwa ufashe ibiro by’umuntu ukagabanya n’uburebure bwe inshuro ebyiri (2) [BMI = kg/m2]. Urugero niba umuntu ufite ibiro 70 ukagira uburebure bwa metero 1.68, BMI yawe izaba ingana na 24.8. Ufata ibiro 70 ukagabanya 1.68 ukubye kabiri. Ni 70: (1.68*1.68) = 24.8

Umuntu ufite BMI nzima yaba ku mugore cyangwa umugore aba afite hagati ya 18.5 na 24.9. Bivuze ko uyu muntu ufite ibiro 70 n’uburebure bwa 1.68 aburaho rimwe kugira ngo agire BMI nzima.

Mu cyiciro cy’umuntu ufite umubyibuho ukabije [Obesity] BMI iba ari 30 kuzamura; mu cyiciro cy’uburyo umuntu agomba kuba angana bijyanye n’ibiro n’uko areshya [Normal Weight] BMI iba iri hagati ya 18.5 kugera kuri 24.9.

Mu cy’umuntu muremure ariko afite ibiro bicye ‘yarazonzwe’ (Abaganga bo bakundaga kuvuga ko umuntu aba yagiye mu muhondo [Underweight] BMI ye iba iri hasi ya 18.5 aha anasabwa gusubira ku mirire, kuko imirire ye iba iri hasi ugereranyije n’uko areshya.

Mu cyiciro cy’umuntu ufite ibiro byinshi bitajyanye n’imyaka ye [Overweight] BMI iba iri hagati ya 25 na 29.9. Iyo BMI igaragaje ko umuntu afite umubyibuho ukabije aba afite ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima, diyabete n’izindi zishakimiye ku mubyibuho udasanzwe.

BMNI ntikoreshwa ku basiganwa ku maguru (Athletes), abagore batwite n’abana bakiri bato. Ku bagore batwite, ho binaterwa n’uko imibiri yabo igenda ihindagurika.

Amajonjora y’urugendo rwo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2021, azatangira ku wa 09 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 16 Mutarama 2021 iri rushanwa rizerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

Ku wa 23 Mutarama 2021 iri rushanwa rizabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ku wa 30 Mutarama 2021 rizabera mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba naho tariki 06 Gashyantare 2021 hatorwe abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali.

Abakobwa 20 bazitabira umwiherero ‘Boot Camp’ wa Miss Rwanda 2021 uzabera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyekana ku wa 20 Gashyantare 2021. Umuhango wo guhitamo aba bakobwa uzabera ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground Gakondo’.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021, mu muhango ukomeye uzabera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Inkuru bifitanye isano: Abakobwa batangiye kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021: Imiterere y'ibihembo bizatangwa birimo n'imodoka ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw

Miss Nimwiza Meghan yatangaje ko kuri iyi nshuro bazashingira kuri BMI mu kwemeza umukobwa uzitabira Miss Rwanda 2021

Uwa kabiri uturutse ibumoso; Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020, Umutesi Denyse Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020- Uturutse iburyo: Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity 2020 na Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda

Hagiye gutorwa umukobwa uzasimbura Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020

KANDA HANO UMENYE IMPINDUKA ZIRI MU IRUSHANWA RYA MISS RWANDA 2021

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND