RFL
Kigali

MINISANTE na Polisi y'u Rwanda barasaba abaturage kubahiriza amabwiriza mashya yo kurwanya COVID-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2020 12:53
1


Mu makuru yatambutse kuri Radiyo Rwanda, Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije ari kumwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera bakanguriye abaturarwanda kubahiriza amabwiriza akubiye mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza.



Ni amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 aho guhera kuri uyu wa Kabiri ingendo zizajya zigeza saa tatu z'ijoro zikongera gusubukurwa saa kumi za mu gitondo, kuri uyu mwanzuro w'amasaha y'ingendo hari umwihariko ku Karere ka Musanze kuko ho ingendo zizajya zihagarara saa moya z'umugoroba zisubukurwe saa kumi za mu gitondo. Abagenzi bagenda mu modoka rusange buri modoka izajya itwara 50% by'abantu iyo modoka isanzwe itwara.

Dr Daniel Ngamije umuyobozi wa Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yavuze ko ibi byemezo byafashwe bitewe n'isesengura ryakozwe ku bwiyongere bw 'imibare y'abantu barimo kwandura COVID-19. Yavuze ko abantu badohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati "Mu isesengura twakoze mu byumweru bibiri bishize twabonye ko ubwandu burimo kwiyongera mu bantu b'ingeri zose cyane cyane mu baganga n'abaforomo kwa muganga, mu bantu bajya kwisuzumisha kwa muganga bazi ko barwaye bisanzwe, muri bamwe mu bacuruzi, mu bakinnyi no muri bamwe mu banyeshuri. Iyo ugiye ahantu ugapima abantu bitambukira ugasanga abagera kuri 13 % baranduye COVID-19 biba bigaragaza ko icyorezo kirimo kwiyongera bikabije."

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko amasaha n'indi myanzuro byashyizweho n'inama ya Guverinoma bigamije kwereka abantu ko batarimo kubahiriza amabwiriza.

Ati "Abantu babonye hakomorerwa zimwe muri za serivisi bagira ngo icyorezo cyarangiye. Abantu ntibacyambara agapfukamunwa n'abakambaye bakageza ku kananwa gusa, hari abo ubona begeranye cyane ndetse bafatanye ku rutugu, ku mugoroba bajyaga mu maresitora yahindutse utubari bakageza saa yine barimo kunywa inzoga bagahita bica amabwiriza yose uko yakabaye,hari n'abanga gukaraba mu ntoki iyo bageze ahari ubukarabiro."

Minisitiri Dr Daniel Ngamije yavuze ko Akarere ka Musanze kashyiriweho amabwiriza yihariye bitewe n'imibare myinshi igaragara mu baturage mu mujyi wa Musanze banduye COVID-19. Yavuze ko mu barwayi bagaragaye muri kariya Karere bagaragaye mu mahoteli no kwa muganga. Yaboneyeho gusaba abayobozi b'ibitaro gupima abaganga n'abaforomo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasabye abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yose uko yatanzwe n'inama y'abaminisitiri n'andi mabwiriza yari asanzweho atahindutse kandi bakabikora badakorera ku jisho rya Polisi kuko COVID-19 yo batazayicika.

Yagize ati "Abantu turabasaba kubahiriza amabwiriza uko yatanzwe badakoreye ku jisho ry'abapolisi kuko niyo wakwihisha umupolisi COVID-19 yo ntiwayicika izakwica. Abazabirengaho bazabihanirwa kandi bikomeye, usibye ko guhana atari byo bigamijwe cyane ahubwo abantu birinde babikore ku nyungu z'ubuzima bwabo."

CP Kabera yaboneyeho kwibutsa abantu ko inzego zitandukanye zihari kandi ziteguye kubafasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19.

Ari Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Kabera bibukije abantu ko bagomba kwirinda kwidagadura cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka kuko n'amwe mu mabwiriza yashyizweho n'inama y'abaminisitiri yerekana ko muri iyo minsi kuva tariki ya 22 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 04 Mutarama 2021 amasaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha azaba ari kuva saa mbiri z'umugoroba.

Tariki ya 13 Ukuboza nibwo bamwe mu bayobozi baburiye abaturage ko badohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse babahishurira ko hagiye gukurikiraho izindi ngamba nshya ndetse n'ibihano bikomeye. Bukeye bwaho tariki ya 14 abacuruzi 60 bo mu Mujyi wa Kigali barafashwe barenze ku mabwiriza baraganirizwa ndetse baranahanwa.


CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda


Dr Daniel Ngamije Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda

Src: police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emanweri3 years ago
    Inyarwandavideo





Inyarwanda BACKGROUND