RFL
Kigali

Injira mu buzima bwa Chris Hat, umunyamuziki wahanuriwe umukobwa agatuma ahindura inzozi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2020 19:28
0


Umuhanzi Chris Hat uherutse gusohora amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Niko yaje’, yatangaje ko yatangiye by’umwuga urugendo rw’umuziki, nyuma y’amezi macye ahanuriwe na Pasiteri Danny [Mukuru wa David Bayingana] ko azavamo umuntu wo kwifuza, ndetse impano ye ishimwe n’umukobwa witwa Belyse bigannye mu mashuri.



Chris Hat w’imyaka 20 y’amavuko yasoje amashuri yisumbuye mu 2019. Yabanje kwiga ibijyanye na Computer Science mu mashuri yisumbuye, ariko azaguhindura ishami yiga ibijyanye n’ubukerarugendo ari nabyo yabonyemo impamyabumenyi.

Yije ibijyanye n’ubukerarugendo bitewe n’uko ari ibintu yakundishijwe n’abo mu muryango basanzwe bakora muri Pariki y’Igihugu, no kuba ari ibintu akunda yifuza gutangamo umusanzu we mu guteza imbere ubukerarugendo.

Avuka kuri Se wakinnye mu ikipe yakanyujijeho yitwa ‘Flash’. Mukuru we yakuranye impano y’umupira w’amaguru ku buryo yakinannye n’abarimo Mubumbyi, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick n’abandi bakinnyi bakomeye mu Rwanda muri iki gihe.

Murumuna we yize amashuri yisumbuye muri Uganda, aho yigiye ubuntu bitewe n’ukuntu yari azi guconga ruhago. Impano yo gukina umupira yageze no kuri Chris Hat wakinnye umupira kuva mu mashuri abanza, abihagararika ageze mu mashuri yisumbuye.

Yakinnye mu ikipe yitwa ‘Imparirwakurusha’ yakinannyemo n’abakina mu ikipe ya APR FC muri iki gihe. Ni umwe mu banyeshuri bize ku ishuri rya E.S Kaduha riherereye i Nyamagabe, ari naho urugendo rw’umuziki we rwatangiriye.

Chris yiga mu mwaka wa mbere kuri E.S Kaduha mu masaha y’umugoroba yaririmbye asubiramo indirimbo y’itsinda rya Urban Boys (atibuka neza), umukobwa witwa Belyse amutega amatwi, asoje amubwira ko afite impano yihariye mu muziki we, akwiye kurera.

Uyu mukobwa yagiye mu bandi banyeshuri b’abakobwa biganaga ababwira ko hari umunyeshuri mushya (Chris Hat) ufite impano yo kuririmba. Abo bakobwa batangiye gusaba Chris ko abaririmbira indirimbo ya Urban Boys yahoze aririmba, aratungurwa.

Uyu musore avuga ko muri icyo gihe atangira amashuri yisumbuye, Urban Boys na Bruce Melodie ari bo bahanzi bari bafite indirimbo zikunzwe, byanatumye nawe ashyira imbere kwiga indirimbo zabo zitandukanye.

Ibi byanatumye yiga mu mashuri yisumbuye yitirirwa Bruce Melodie. Ndetse ko hari umukobwa witwa Delphine wari utuye i Kanombe wamushakiye nimero y’uyu muhanzi akajya anyuzamo bakavugana.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Chris Hat yavuze ko ibi ari byo byabaye intandaro yo gutangira urugendo rw’umuziki we, areka ibyo gukina umupira w’amaguru yakinnye igihe kinini mu mashuri abanza. Ati “Urumva naje kwisanga mu gihe gito ibijyanye n’umupira w’amaguru nyibagiwe. Ntangira umuziki.”

Uyu muhanzi ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagiye kwiga muri Uganda, ku kigo cyayoborwa n’umuyobozi wakundaga ibijyanye n’umuziki cyane, byanamworoheye guhita amenyekana mu gihe gito, ajya no muri korali y’ikigo.

Umuhanzi Chris Hat yatangaje ko umukobwa witwa Belyse bigaga ku kigo kimwe mu mwaka wa mbere ari we watumye areka gukina umupira, aharanira gukuza impano ye y'umuziki-Aha ni mu rugo iwe aho atuye

Ari muri Uganda yahigiye ibikoresho byinshi by’umuziki, agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka ine ajya kwiga ku kigo cy’Abadive cya APADEM mu Ntara y’Amajyepfo, aho yashingiye korali yitwa ‘The Blessed’ yabarizwagamo abantu batanu.

‘The Blessed’ ni itsinda avuga ryagize umusaruro munini muri iki kigo, mu bijyanye no kuririmba no gukundisha abanyeshuri gusenga. Muri aba batanu nta numwe wigeze ukomeze umuziki muri iki gihe, nk’uwo we yawinjiyemo.

Uyu muhanzi avuga ko basoje amashuri yisumbuye iri tsinda ryacitse intege, rimwe na rimwe bakajya bahura mu bihe bitandukanye bakiyemeza kurisubukura ariko ntibikomeze ku muvuduko nk’uwo Chris Hat yabishakagaho.

Soma: Uzirinde abakobwa: Masamba Intore ahanura Chris Hat wasinyishijwe na Muyoboke Alex

Chris Hat yavuze ko muri we yafashe amasengesho y’iminsi itatu asengera iri tsinda n’umuziki we, asaba Imana gukomeza itsinda rye cyangwa se ikamufasha gutangira umuziki we nk’umuhanzi wigenga.

Yagize ati “Nafashe iminsi itatu nsenga ntabyo kurya. Ndavuga nti ‘ngiye gusengera umuziki wanjye niba ari ‘Gospel’ ngomba kuzakora izagende igere ahantu kure bitansabye gushyiramo imbaraga zanjye ngo wenda nirukanke. Kuko igihe nirukanse cyari gihagije.”

Avuga ko muri we yasabye Imana kumuharurira inzira nziza muri ‘Gospel’ cyangwa se muri ‘secullar’. Ati “Ndavuga nti ‘Mana niba ari ‘Gospel’ ngomba kuzakora izagenda igera ahantu abantu bambwire bati ‘jya muri studio’ ukore indirimbo. Bankorere indirimbo, bazamamaze, ibintu byose njye ntarinze kubishyiramo imbaraga ngo nijye ntimare.”

Akomeza ati “Ndongera ndavuga nti ‘niba ari secullar’ noneho ‘secullar’ yo uba ubona ari ibintu bigoye cyane. Ndavuga nti nanone niba ari ‘secullar’ bizagere ahantu njyewe narinze kurwana ngo nirukanke wenda njyane indirimbo ku ma Radio njyane indirimbo ku banyamakuru bazange.”

Uyu muhanzi avuga ko akimara gusoza, umuhanzi Yverry witeguraga kumurika Album yamuhamagaye amubwira ko ari umwe mu baririmbyi azifashisha mu gitaramo cye-Amasengesho aba atangiye gusubizwa.

Ku mugoroba yitabiriye amasengesho yabareye ku rusengero rwa Church of Life ruyoborwa na Pasiteri Rulinda Danny [Umuvandimwe wa David Bayingana] aramuhanurira amubwira “agiye kuba umuntu wo kwifuzwa kandi ukomeye.”

Avuga ko yagiye kureba Yverry asanga adahari, yicara muri studio wenyine atangira gutekereza icyo gukora, ari naho yagiriye inganzo yo gukora indirimbo ‘Niko yaje’ yasohoye ku munsi yasinyiyeho amasezerano na Alex Muyoboke.

Chris yavuze ko yahuye na Muyoboke bigizwemo uruhare na Yverry. Avuga ko batangiye kuvugana muri Gashyantare 2020, Muyoboke yiga neza ku mpano ye kugeza ubwo bemeranyije gukorana mu gihe cy’imyaka itatu.

Chris Hat avuga ko Muyoboke Alex yemeye ko gukorana nawe ‘kuko yari yujuje ibisabwa byose yari akeneye ku muhanzi’. Christ avuga ko ari umugisha n’amahirwe adasanzwe yagize yo gukorana na Muyoboke nk’umujyanama azi byinshi yagejejeho abahanzi bakoranye.

Yavuze ko yatangiye kwiyigisha gucuranga piano guhera yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Ndetse ko byinshi azi yagiye abyiga yifashishije urubuga rwa Youtube. Ngo ni nako byageze yiyigisha gucuranga gitari.

Uyu muhungu avuza ‘saxophone’ akoresheje umunwa. Avuga ko yabitangiye biturutse ku nshuti ye yakundaga gucuranga ‘saxophone’ akoresheje urupapuro nawe akamwigana. Ngo igihe kimwe yabuze urupapuro, ahitamo kuyivuza akoresha umunwa, abona ni ibintu bitangaje.

Chris avuga ko bwa mbere avuza ‘Saxophone’ yifashishije umunwa we, abantu batanguwe mu buryo bukomeye. Icyo gihe hari mu mwaka wa 2017. Aka kantu yagacuranze mu ndirimbo ya Yvanny Mpano yitwa ‘Waruzuye’, yanagacuranze mu ndirimbo y’umuhanzi Gisa cy’Inganzo.

Hategekimana Chris [Chris Hat] ni umuhanzi ukunda kwambara ingofero cyane. Ni ibintu avuga ko yatangiye gukora kuva mu 2015, ku buryo muri we yumvaga ko iyo atambaye ingofero aba ari umuntu utuzuye.

Inkuru bifitanye isano: Muyoboke Alex yamuritse umuhanzi w'impano itangaje agiye kubera umujyanama

Chris Hat yavuze ko yiyigishije gucuranga ibicurangisho bitandukanye by'umuziki. Ko ari amahirwe adasanzwe mu buzima bwe yagize yo gukorana na Alex Muyoboke

Chris yavuze ko yamaze iminsi itatu asengera umuziki we n'itsinda yabarizwaga ry'abaririmbyi 'The Blessed'

Muyoboke Alex abinyujije muri Decent Entertainment yagiranye amasezerano y'imyaka itatu na Chris Hat

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRIS HAT AVUGA KU RUGENDO RWE MU MUZIKI


AMAFOTO+VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND