RFL
Kigali

Uzirinde abakobwa bagukura mu kibuga: Masamba ahanura Chris Hat agendeye ku bintu 3 yabwiwe na Se byica umuhanzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2020 13:27
0


Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Masamba Intore, yabwiye ibintu bitatu umuhanzi mushya Chris Hat uri mu maboko ya Muyoboke Alex, azitondera kuko byica abahanzi nk’uko yabibwiwe na Se Sentore Athanase witabye Imana.



Masamba Intore yari umwe mu batumirwa b’imena mu muhango ukomeye wabaye mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, Alex Muyoboke yerekaniyemo umuhanzi mushya agiye gufasha mu gihe cy’imyaka itatu.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bagize uruhare mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda, abahanzi n’abandi babaye inshuti z’akadasohoka za Alex Muyoboke mu gihe cy’imyaka 15 amaze yunze ubumwe n’umuziki.

Ni umuhango waranzwe no guha agaciro umuziki w’u Rwanda. Ndetse umuhanzi mushya Chris Hat werekanywe yaririmbye asubiramo nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye barimo The Ben, Tom Close, Cyusa Ibrahim ndetse na Masamba Intore.

Yaririmbye indirimbo ‘Kanjongera’, ‘Imparamba’ n’izindi za Masamba Intore, ‘Ndaje’ ya The Ben, ‘Ndakubona’ y’umuhanzi Tom Close, ‘Unbreakable’ y’itsinda ry’abanyabigwi mu muziki West Life n’abandi benshi.

Ni umusore w’umuhanga mu ijwi, azi kuvuza ‘saxophone’ yifashishije umunwa we, azi gucuranga piano na gitari mu buryo bukomeye. Nawe avuga ko yakuranye urukundo rw’umuziki, kandi ko ari ishema rikomeye kuri we kuririmbira imbere y’abanyabigwi mu muziki.

Masamba Intore yashimye impano y’uyu muhanzi ndetse amufasha kuririmba indirimbo ze zirimo ‘Kanjogera’ n’izindi. Mu ijambo rye Masamba, yashimye Alex Muyoboke wagaragaje impano y’uyu muhanzi, avuga ko ari igikorwa cyo kwishimira.

Uyu muhanzi yavuze ko yakunze uburyo bw’imiririmbire ya Chris Hat, amubwira kwitwara neza mu rugendo rushya rw’umuziki we atangiye nk’umuhanzi wigenga.

Masamba Intore yahamagaye ku rubyiniro, Chris Hat amubwira ko Se Sentore Athanase hari ibintu bitatu yamubwiye byica abahanzi akwiye kwitonde niba ashaka guteza imbere, ndetse impano ye ikabera umugisha umubare munini.

Yabwiye ko akwiye kwitondera inzoga, abakobwa no kumva ko ari umusitari kuko byamukura mu kibuga, abandi bagasigara bakina. Ati “Icya mbere ni inzoga, uzirinde inzoga zagukura mu kibuga. Ntabwo uzatwika nka bya bindi bavuga. Icya kabiri ni abakobwa, nabo bakura umuntu mu kibuga.”

“Icya Gatatu ni ‘success’, ntuzabyimbe cyane, uzabe umuhanzi ntuzabe umusitari kuko nuba umuhanzi bizagufasha kwiga, nuba umusitari uzagira ngo warangije.”


Masamba Intore yashimye impano y'umuhanzi Chris Hat watangiye gufashwa na Muyoboke Alex

Umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Masamba yabwiye Chris Hat kwitondera inzoga, abakobwa no kumva ko ari umusitari


Umuhanzi Cyusa Ibrahim yizihiwe afasha Chris Hat kuririmba indirimbo 'Imparamba' yasohoye mu mezi umunani ashize

Muyoboke Alex yasinyishije umuhanzi mushya Chris Hat mu gihe cy'imyaka itatu bagiye gukorana


MASAMBA INTORE YAGABIYE INKA MUYOBOKE ALEX AGERERANYA N'IMPIRIMBANYI Y'UMUZIKI



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIKO YAJE' YA CHRIS HAT


AMAFOTO+VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND