RFL
Kigali

Abahanzi nyarwanda 10 b'ibyamamare basohoye indirimbo mu 2020 ntizakirwe neza kuri YouTube

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/11/2020 11:53
0


Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bahanzi bafite amazina ariko hifashishijwe urubuga rwa YouTube. Bitewe n'uko umubare wakabaye uzamo ari mwinshi niyo mpamvu harebwe 10 barimo Charly na Nina, The Ben, Butera Knowless, Riderman, Aline Gahongayire n'abandi.



Umwaka wa 2020 uragana ku musozo. Abahanzi benshi mu ntangiriro za wo basezeranyije itangazamakuru ko gahunda ari ugukora ibihangano byinshi kandi byiza n'ubwo hajemo icyorezo kigakoma mu nkokora ibikorwa byose. Hari abahanzi bakomeje kugerageza gukora ndetse binatanga umusaruro n'ubwo hari abakoze indirimbo ntizakirwe neza nk'uko byari bimenyerewe mu myaka yatambutse. 

Birashoboka ko ababakunda baba bataranyuzwe cyangwa se haraje izindi mpano noneho gukunda indirimbo bikaba bisigaye bishingiye ku mahitamo aho gukundishwa ibihangano bitewe n’itangazamakuru. Muri iyi nkuru turifashisha urubuga rwa YouTube dore ko buri muhanzi aba afite inyota yo kugeza kure indirimbo ze ku bamukunda binyuze kuri urwo rubuga, gusa birashoboka izi ndirimbo tugiye kuvuga zaba zarakunzwe cyane ahandi hatari kuri Youtube.  

Abahanzi hano bari buvugwe muri iyi nkuru yacu ni abafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda kandi bigaragara ko indirimbo bakoze mbere zagiye zikundwa. 
 

1.Riderman


Ni umuraperi ukunzwe bikomeye mu Rwanda kuva kera kugeza n'uyu munsi. Yari asanzwe akora indirimbo zigakundwa cyane ndetse aho uciye hose ukumva indirimbo ze ziri mu zumvwa cyane ariko indirimbo ye “Bonita Lewinsky” urebye kuri shene ye You Tube usanga yaragiye hanze ku ya 23 Nzeri 2020 nyamara imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 22.   

2.The Ben 


Indirimbo ”Kola” ya The Ben iyo urebye kuri shene ya YouTube y’uyu muhanzi usanga yaragiyeho ku ya 23 Kanama 2020. Imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi 232. Ntibyari bisanzwe ko akora indirimbo ntihararwe bitewe n'uko ari mu bakunzwe cyane mu Rwanda. N'ubundi mu ntangiriro z’uyu mwaka indirimbo yakoranye na Fabien yitwa ”Ibyiringiro” ntabwo yarebwe cyane kuri iyo shene ye. 

Nk'ubu iyo ndirimbo ibura ukwezi ngo yuzuze umwaka imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi 189. Bigaragara ko uyu mwaka utahiriye uyu muhanzi kuko mu 2019 indirimbo zirimo Suko, Can’t get enough yakoranye na Otile Brown, Vazi na Ndaje ziri mu zaciye ibintu kandi koko imibare y’abazirebye irabisobanura neza.  

3.Knowless Butera 


Indirimbo “Player” ya Butera Knowless bigaragara ko yagiye kuri shene ya YouTube ku ya 5 Nzeri 2020, imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi 99. Ugereranyije na "Nyigisha" yarebwe n’abasaga ibihumbi 215 yarayisohoye ku ya 19 Kamena 2020. Wavuga ko iyo iheruka gusohora itarebwe cyane.

4.Mani Martin 


Indirimbo ”Isezerano" ya Mani Martin bigaragara ko yayishyizeho ku ya 20 Nyakanga 2020 ariko imaze kurebwa inshuro ibihumbi 13, usibye ko n'indirimbo yayibanjirije yitwa “Amahwemo” nayo bigaragara ko itarebwe cyane kuko yarebwe inshuro ibihumbi 18.

5.Charly na Nina


Aba bahanzikazi bari bakunzwe bikomeye mu myaka 2 ishize bakiri kumwe na Alex Muyoboke wari umujyanama wabo, kuri ubu bari gukora umuziki gahoro cyane ari nako n'abantu bareba indirimbo zabo kuri Youtube bari kugenda bagabanuka. Indirimbo baheruka gusohora ni 'Ibirenze ibi', yagiye hanze kuwa 05/05/2020, imaze kurebwa n'ibihumbi 88. Ni mu gihe iyayibanjirije ariyo 'Umuti' bashyize hanze mu mpera za 2019, yo yarebwe inshuro zirenga ibihumbi 279 kuri Youtube. 

6.Emmy 


Indirimbo “Come” y’uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayishyize hanze ku ya 22 Mutarama 2020, imaze kurebwa n’ibihumbi 39. Mu kukumvisha ko itarebwe cyane, iyo urebye iyindi iheruka usanga yo “Care” yasohotse muri Kanama 2020 imaze kurebwa n’ibihumbi 187.

7. Aline Gahongayire


Indirimbo ”Nzakomeza” y’uyu muhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana imaze kurebwa n’ibihumbi 111, yayishyize kuri Youtube ku ya 10 Kamena 2020. Ni mu gihe 'Ndanyuzwe' yashyize hanze mu mpera za 2018 imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 2.3.

8.Jules Sentore 


Indirimbo "Urera" yayikoranye na Yvan Ngenzi iri kuri shene ya Youtube ya Jules Sentore, imaze kurebwa n’ibihumbi 37. Ni mu gihe indirimbo 'Agafoto' yashyize hanze kuwa 24/01/2020 yarebwe cyane aho imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 184.

9.Bull Dogg 


Indirimbo yitwa ”Icyoroshye” uyu muraperi yayishyize kuri shene ye ya Youtube ku ya 16 Nyakanga 2020, imaze kurebwa n’ibihumbi 8. Ariko n'ubundi iyayibanjirije yitwa ”Byose kuri Jah” nayo ntiyarebwe cyane kuko yarebwe inshuro ibihumbi 9.

10. Social Mula 


Indirimbo “Marigarita” ya Social Mula, yasohotse ku ya 31 Kanama 2020. Imaze kurebwa n’ibihumbi 61. Uyigereranyije na “Mi Amor” imaze amezi ane kuri Youtube, yo yarebwe n’ibihumbi 358, ibisobanuye ko 'Marigarita' itarebwe cyane.

Uru rutonde rw’abahanzi bakoze indirimbo ntizirebwe cyane muri uyu maka wa 2020 ni rurerure ariko twahisemo abahanzi bari basanzwe bakora ibihangano bikarebwa cyane ndetse bigakundwa n’abatari bake ariko muri iyi minsi bakaba batarahiriwe n’uyu mwaka. Birashoboka ko umwaka utaha bakora cyane, cyangwa bagakosora ibitagenda bakagira abantu benshi bareba ibihangano byabo dore ko YouTube ihemba bitewe n’ingano y’abarebye indirimbo y’umuhanzi. 

Turi mu isi y’ikoranabuhanga aho abahanzi batakrirwa binginga ibitangazamakuru mu gukina ibihangano byabo kuko usanga indirimbo ishobora gukundwa kuri YouTube kurusha muri bya bitangazamakuru. Abahanzi bakizamuka bakwiriye kongera imbaraga mu kugeza kure ibihangano byabo ku buryo umwaka wa 2021 bazisanga ku rutonde rw’abahanzi bafite ibihangano byarebwe cyane.

INKURU WASOMA: Indirimbo 10 z'abahanzi nyarwanda zarebwe cyane kuri Youtube mu mwaka wa 2020

REBA HANO INDIRIMBO 'WE DON'T CARE' YA MEDDY FT RJ THE DJ & RAYVANNY YAREBWE KURUSHA IZINDI MU MWAKA WA 2020







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND