Muri iyi nkuru turagaruka ku ndirimbo z’abahanzi Nyarwanda ndetse n’imwe yahuriyemo umuhanzi nyarwanda The Ben n’uwo muri Kongo zarebwe nibura n’abarenga miliyoni imwe kuri shene zabo za YouTube. Ntabwo twazitondetse uko zikurikirana ariko nta yirimo itarengeje uwo mubare tuvuze hejuru.
Intangiriro
z’uyu mwaka wa 2020 zatanganga icyizere ku bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro
dore ko wari watangiye haba igitaramo gifungura umwaka cyaririmbyemo abanyarwanda kikitabirwa cyane ibintu bitari bisanzweho kuko ibitaramo nk'ibi bya EAP byari bisanzwe biririmbamo abahanzi bafite amazina hanze.
Umuntu
ntiyatekerezaga ko hazabaho icyakoma mu nkokora uwo murindi w’igikundiro ku
bahanzi nyarwanda kugeza n'ubwo hari bamwe mu bahanzi umwaka ugiye kurangira
babuze burundu ku bw’amikoro make batewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Icyakora ababashije kumenya ko ikoranabuhanga
rishobora kubagoboka mu bihe bidasanzwe bakayoboka imbuga nkoranyambaga
n’izicuruza umuziki ku buryo bugezweho, ubu bahagaze bwuma. Nyamara
abadasobanukiwe n’iryo koranabuhanga baracyategereje gutungwa n’ibitaramo kandi
iyo yakabaye inzira ya kabiri yo kubona amafaranga.
Abahanzi bamaze kumenya agaciro ko gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa YouTube n’ubwo batazi uko babasha gusakaza indirimbo
zabo ngo zirebwe cyane zibinjirize amafaranga. Hari abazishyiraho bakagirango
bizikora kandi umuhanzi akeneye gukorana n’umuntu ubisobanukiwe bikabyarira
inyungu bose.
Muri iyi nkuru turagaruka ku ndirimbo
z’abahanzi Nyarwanda ndetse n’imwe yahuriyemo umuhanzi nyarwanda n’uwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarebwe nibura n’abarenga miliyoni imwe kuri shene zabo za YouTube.
Ntabwo twazitondetse uko zikurikirana ariko nta yirimo itarengeje uwo mubare
tuvuze hejuru. Twibanze ku ndirimbo zasohotse mu mwaka wa 2020. Umuhanzi wajemo inshuro nyinshi (ebyiri), ibigaragaza ko yakoze akazi gakomeye uyu mwaka wa 2020 ni Bruce Melody.
1. We don’t care ya Meddy ft Rj The
Dj na Rayvanny
imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri (2,400,000) kuri shene ya Meddy. Iyi ndirimbo
yagiyeho ku ya 21 Kanama 2020, yabanje gushyirwa kuri YouTube nyuma
ikurwaho ariko hari abaketse ko yari yashyizweho ibura abayireba benshi nk'uko
byari byitezwe n'ubwo nyiri ubwite yavuzee ko cyari ikibazo cya tekenike
ariko ntiyagisobanuye neza.
Iyi ndirimbo irimo Rayvanny ntabwo iwabo yigeze ibica ngo bicike kuko 'Boss' we Diamond yari yashyize hanze indirimbo kandi atamutenguha ngo yamamaze iya Meddy asize iy’umuhemba umutunze. Imaze kugira ibiyivugwaho bisaga 2,941. Ibihumbi 47 barayikunze (likes) naho 903 barayanze (dislikes).
2.
Saa moya ya Bruce Melody
Imaze
kurebwa n’abantu basaga 2,036,310
Yagiye kuri Youtube ku ya 23 Nyakanga 2020. Imaze kuvugwaho n’abantu 1,428. Abantu ibihumbi 18 barayikunze ariko 1300 barayanze
3.
Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melody
Iyi ndirimbo
yasohotse ku ya 14 Gicurasi 2020, imaze kurebwa n’abantu 1,026,322. Abayivuzeho
ni 718 ariko yanzwe n'abantu 969 gusa abayikunze ni ibihumbi 8,400.
4.
Ubigenza ute ya Niyo Bosco
Yagiye kuri Youtube ku ya 7 Mutarama 2020, imaze kurebwa n’abantu miliyoni 1,622,559. Abayivuzeho ni 2,831 ariko ibihumbi 24 barayikunze, gusa 898 barayanze (dislikes).
5. Igare ya Mico the Best
Iyi ndirimbo yasohotse ku ya 2 Kamena 2020. Imaze kurebwa n’abantu miliyoni 1,584,037. Abayivuzeho basaga 1,021. Ibihumbi 12 barayikunze ariko abantu igihumbi barayanze.
6.
POUPETTE ya King James
Iyi ndirimbo yagiye kuri shene ye ya YouTube ku ya 3 Kamena 2020 ikaba imaze kurebwa n’abantu miliyoni 1,353,903. Abayivuzeho basaga 591.
7. LIKE YOU ya Kevin Kade, Seyn na
Davis D
Iyi ndirimbo
yagiye kuri shene ya YouTube ya Bagenzi Bernard ku ya 15 Mutarama 2020 imaze
kurebwa n’abantu miliyoni 1,097,368 abayivuzeho basaga 219.
8. Valentine ya Andy Bumuntu
Yagiyeho ku ya ya 13 Gashyantare 2020. Imaze kurebwa n’abantu miliyoni 1,404,037. Abayivuzeho basaga 1,133.
9. ON NE SAIT JAMAIS ya Cappuccino Lbg na The Ben
Imaze kurebwa n’abantu miliyoni 1,090,105. Abayivuzeho basaga 346.
10. I love You ya Safi Madiba
Iyi ndirimbo yasohotse ku itariki 21 Mata 2020, imaze kurebwa n’abantu miliyoni 1, 368, 419. Abayivuzeho bangana na 654.
Urubuga
rwitwa Brian Botkiller rusobanura ko mu kwezi kumwe kuri You Tube hajyaho
amashusho y’indirimbo angana n’amasaha miliyali 6.
Ni gute abahanzi bungukira ku ndirimbo
bashyira kuri You Tube?
Igisubizo hano kiroroshye! You Tube ni kampani ya Google, Murabizi ko mu mashusho y’indirimbo bishoboka ko hazamo amatangazo (ads), iyo umuhanzi yamaze guhitamo ko mu ndirimbo ye uyifunguye hazajya hazamo iryo tangazo ni nako abona amafaranga bitewe n’ingano y’indirimbo yakoze n’ingano y’ayinjijwe n’izo ndirimbo ze.
Mu masegonda
atanu hari amatangazo aza muri video ariko ashobora gusimbukwa hari
n’adasimbukwa. Buri kampani yishyura YouTube kuri ayo matangazo ari nako You
Tube igenera amafaranga kuri video zajemo ayo matangazo. Hari igihe wishyurwa
bitewe n’uko itangazo barikanzeho (paying per click), barirebye ryose
(sometimes paying per impression) cyangwa se bitewe n’abarirebye ryose (sometimes
per view).
Iyo umuhanzi
yamaze gushyiraho indirimbo ye kuri shene ye ya You Tube ntiyemere ko hazacamo
amatangazo ntakwiriye gutegereza ko video ye izamwinjiriza.
TANGA IGITECYEREZO