Mu mpera z’iki cyumweru dushoje kugeza n’uyu munsi imitwe y’inkuru mu bitangazamakuru mpuzamahanga ntibyahwemye kwandika ku matora yo muri Amerika. Inkuru y’imvaho yari intsinzwi ya perezida Donald Trump wari umukandida w’ishyaka ry’aba-republicans. Nyamara Trump si we mukuru w’igihugu muri Amerika yananiwe gutsindira manda ya kabiri.
Ku wa kabiri tariki ya 3 Ugushyingo
2020 ni bwo abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bayobotse ibyumba by’amatora.
Aya matora yari aya 59 kuva iki gihugu cyabaho ndetse yagombaga gusiga abatora
bihitiyemo perezida wa 46 w’iki gihugu cyagwa Trump agakomeza kuyobora muri
manda ye yakabiri.
Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge
abaperezida 10 ni bo bananiwe kongera gutsindira indi manda ku ngoma zabo. Kuri
uru rutonde birasa naho Donald Trump agiye kuba uwa 11 nyuma yo gutsindwa mu
matora na Joe Biden.
Dore urutonde rw’abaperezida
bitakundiye ko batsindira manda zabo za kabiri binyuze mu matora:
TANGA IGITECYEREZO